FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Rusizi: Abarokokeye muri CIMERWA bashengurwa n’uko uwari umuyobozi warwo mukuru akidegembya

0

Abari abakozi b’uruganda rukora sima rwa CIMERWA ruri mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bavuga ko yabaye basa n’abari baragizwe ibisenzegeri n’ubuyobozi bw’uruganda bwariho, aho bwabatotezaga bikabije butabafata nk’abantu kugeza ku ndunduro mu 1994 ubwo bakorerwaga Jenoside bigizwemo uruhare rukomeye na bamwe mu bari abayobozi bakuru barwo.
Ushyirwa mu majwi cyane ni uwari umuyobozi mukuru warwo Sebatware Marcel bavuga ko magingo aya akomeje kwidegembya mu Bubiligi na Ndorimana Casimir wahakoraga, wakatiwe n’inkiko akaba afungiye muri gereza nkuru ya Rusizi, bari barakoze urutonde rw’abatutsi bagomba kwicwa rukabikwa mu biro by’uyu muyobozi mukuru, rukajya rukoreshwa babashakisha ngo babamarire ku icumu, aho ngo bavugaga ko nta mututsi n’umwe uhakora ugomba kurokoka kuko ngo bakorana n’inkotanyi bya hafi.

Aha ni mu rugendo rwo kwibuka abari abakozi ba CIMERWA bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Bavuga ko bakomeje kubabazwa cyane no kubona uyu Sebatware Marcel atarafatwa ngo aryoze amaraso y’ababo yamennye, bakifuza ko aramutse afashwe yazanwa kuri CIMERWA aho yamariye ababo ku icumu akaba ari ho aburanishirizwa arebana mu maso n’abo yifuzaga ko barimbuka bose.

Bapfakurera Jean asanga uwari umuyobozi wa CIMERWA mu gihe cya Jenoside afashwe akaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha byaha ingufu abarokotse.

Bapfakurera Jean umwe mu baharokokeye bamwe bo mu muryango we bakahatikirira, yabwiye Bwiza.com ko iyo uyu muyobozi mukuru w’uruganda aza kuba adashyigikiye amahano yakorerwaga abatutsi haba hararokotse benshi, kuko hari n’abari barihishe mu ruganda, bahigwa bukware kugeza ubwo bakuwemo na bo baricwa bigizwemo uruhare n’uyu muyobozi.
Yagize ati’’ dukomeje gukorwa mu nkovu no kumva uwaduhekuye natwe akadusigira ubumuga bukomeye n’ibikomere by’imitima n’imibiri acyidegembya mu Bubiligi, tugasaba Leta y’uRwanda yadukoreye byinshi bitugarurira icyizere cyo kubaho, ko yanakora ibishoboka byose ku bufatanye n’uru ruganda, uriya mugizi wa nabi agafatwa akazanwa hano akaba ari ho aburanishirizwa turebana mu maso”.
Bakomeza bavuga ko uyu mugabo, igihe yaba aje yavuga byinshi ku bajugunywe mu migezi ya Rusizi, Rubyiro Ruhwa n’ahandi, akaryozwa ibyo yabakoreye, bumva ari ho bakururuka imitima, na ho ubundi bakomeje gushengurwa no kumva acyidegembya nk’aho ari umwere.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 abari abakozi b’uru ruganda n’imiryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri CIMERWA John Bugunya, yavuze ko na bo bababazwa cyane n’uko umuntu nk’uyu akomeza kwidegembya, ariko ko amakuru uruganda rwayatanze kandi ruzakomeza kuyatanga kugeza afashwe akaryozwa ibyo ashinjwa.
Ati’’ ntibyoroshye ariko uruganda, ku bufatanye na CNLG n’izindi nzego za Leta tugenda tubiganiraho, tugerageza kureba uko twafatanya kugira ngo uwo ari we wese wagize uruhare muri aya mahano ashyikirizwe ubutabera. Twarabitangiye n’amakuru twarayatanze, tuzakomeza gukurikirana kugira ngo tuzarebe ko ari we ari n’abandi babigizemo uruhare bafatwa tubanje gushaka amakuru afatika.’’
Umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric,na we yavuze ko biri muri gahunda ya Leta y’uRwanda gukurikirana abantu nka bariya aho bari hose kugira ngo mu bihugu binyuranye bahungiye mo babashe gufatwa baryozwe ibyo bakoze, igishimishije kikaba ari uko hari ibihugu byatangiye ku bafata, akizera ko n’ibindi bizabikora kuko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose kandi kidasaza.
Muri uru ruganda bivugwa ko haguyemo abatutsi basaga 80 nk’uko byemezwa n’abaharokokeye, ubuyobozi bwarwo bukaba bwarijeje ubufasha ku miryango y’abahaguye n’abaharokokeye, burimo amashuri n’akazi ku bana babo no kubakirwa amazu.

Abayobozi banyuranye bafata mu mugongo abarokokeye kuri CIMERWA.
Abayobozi banyuranye bafata mu mugongo abarokokeye kuri CIMERWA.

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

BAHUWIYONGERA Sylvestre/bwiza.com

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.