FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Rusizi: Abayobozi baratungwa agatoki mu kudindiza umugoroba w’ababyeyi

0

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko bacibwa intege n’abayobozi batitabira umugoroba w’ababyeyi n’abaje ntibazane n’abo bashakanye ngo batange urugero rwiza mu bo bayobora.

Abatuye mu mirenge ya Butare, Nkanka na Gikundamvura baganira Bwiza.com, bayitangarije ko kuba muri iyi mirenge abayobozi b’inzego z’ibanze badaha agaciro umugoroba w’ababyeyi, hari byinshi bidindiza haba mu iterambere ry’ingo, mu mitangire ya mituweli ku gihe, ihohoterwa rihoraho mu miryango, isuku,….

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri aka karere, Uwizeyimana Parpetue, yemeranya n’aba baturage, akavuga ko kimwe mu bibangamiye imibereho y’imiryango muri aka karere ari ubwitabire buke mu mugoroba w’ababyeyi.

Ati “aho ukora neza wakemuye byinshi nk’uko abaturage babitangamo ubuhamya ariko turacyabangamiwe n’abayobozi benshi b’inzego z’ibanze batawuha agaciro, bigatuma abagabo bawuharira abagore,  n’abagore b’abasirimu bakawuharira abaciriritse, bityo intego zawo ntizigerweho”.

Aho witabirwa, amakimbirane yaragabanutse

Mukankusi Laurence w’imyaka 53 y’amavuko n’umugabo we Ndikubwimana Jean w’imyaka 55 y’amavuko, batuye mu kagari ka Butambamo, mu murenge wa Nzahaha muri aka karere, bavuga ko iyo hataba umugoroba w’ababyeyi bataba bakibana kuko urugo rwabo rwari rugeze aharindimuka.

Bavuga ko kutumvikana kwabo byari byagize ingaruka ku bana n’abuzukuru babo babana, aho bari batangiye kugarizwa n’imirire mibi, ariko nyuma yo kugirwa inama amahoro mu rugo arahinda n’iterambere ryariyongereye.

Ndikubwimana Jean, agira ati “urugo rwacu rwari rwasenyutse byarangiye, rwagaruwe n’umugoroba w’ababyeyi kuko twari tumaze igihe tudahuza, amakimbirane ari yose, inzu yenda kutugwaho n’abana barya nabi ku buryo bugaragara kuko amafaranga twakoreraga twayapfushaga ubusa kubera kutajya inama, ariko guhera muri 2016 aho batugiriye inama twajyanye mu mugoroba w’ababyeyi urugo rwacu ni intangarugero mu zindi, twujuje n’inzu nziza tubamo.’’

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie, yijeje ko bagiye kwisubiraho bakawuha agaciro ukwiye, abayobozi bakawugiraga uwabo.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, Uwizeyimana Pepetue (uri kuvuga) na we ababazwa n’uko abayobozi benshi muri aka karere badaha agaciro umugoroba w’ababyeyi
Ndikubwimana Jean n’umugore we Laurence Mukankusi bemeza ko iyo hatabaho umugoroba w’ababyeyi urugo rwabo ruba rwarasenyutse kera.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

 

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.