Rusizi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

0 620

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije kikaba n’imbogamizi y’iterambere ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’inzoga z’inkorano.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yavuze ko muri aka karere ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rigaragara cyane, ikaba imwe mu mpamvu z’idindira ryarwo mu iterambere.

Avuga ko buri gihe bafata urumogi rwinshi ruvuye mu bihugu bihana imbibi n’aka karere, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agakeka ko hari n’urushobora kuba rubacika rukajya mu baturage.

Yagize ati “Nk’ubu mu minsi mike cyane ishize duherutse gufatana umuntu umwe udupfunyika ibihumbi 400 tw’urumogi, ni ukuvuga urushobora guhabwa buri muturage w’aka karere, hafi  buri wese ugatuye, turufata ruvuye muri Congo,  bamwe barutwara mu macupa ya gaze, tukaba tunafata abagore benshi baba baruzanye, byose bikadutera kubona ko amazi atari ya yandi, hakwiye ingamba zikaze zo guhangana n’iki kibazo”.

Avuga ko ibindi biyobyabwenge bihangayikishije muri aka karere ari inzoga z’inkorano ariko ngo abazikora bakaba batava ku izima, na zo zikaba ari izindi mbogamizi zikomeye ku iterambere rya rumwe mu rubyiruko rwako.

Twahirwa Benjamin, wo mu murenge wa Nzahaha uvugwamo inzoga yitwa Igikwangari,  avuga ko nk’urubyiruko bagiye kongera ingufu mu guhangana na cyo.

Ati ’’ni ikibazo gikomye cyane gitera ubukene n’ingeso mbi muri  bamwe muri twe, ariko nyuma y’impuguro nyinshi  twahawe ku bubi bwabyo no kumenya neza aho bituruka,tugiye kubikumira, dutangira amakuru ku gihe ku babiketsweho,cyane cyane ababicuruza kugira ngo bagenzi bacu badakomeza gutakariza ubuzima mu bibi nk’ibyo bibangiza.’’

Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 400, umubare munini wabo ukaba urubyiruko.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.