FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Rwamagana: Abaturage banze gukuraho icyizere mudugudu ushinjwa guhohotera umugore

0

Mu nteko y’abaturage yateranye ku wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, abaturage bo mu mudugudu wa Gisanza, mu kagari ka Mwulire, umurenge wa Mwurire,  mu karere ka Rwamagana, bahakanye gukuraho icyizere umuyobozi w’umudugudu wabo wahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi kubera ikibazo afitanye n’umuturage.

Amakimbirane umuyobozi w’umudugudu, Rubayiza Etienne, yagiranye n’umugore witwa Solange Mushikiwabo, niyo ntandaro yatumye ubuyobozi bumuhagarika by’agateganyo.

Imbere y’inteko y’abaturage batuye mu mudugudu wa Gisanza ndetse n’inama njyanama y’umurenge wa Mwulire n’ubuyobozi bw’umurenge, Mushikiwabo Solange yavuze ko asaba kurenganurwa kubera guhohoterwa n’umuyobozi w’umudugudu, Rubayiza Etienne.

Yagize ati “Ndasaba kurenganurwa kubera gutotezwa n’umuyobozi w’umudugudu, ku itariki ya 30 ukwezi gushize mu gitondo haje abantu bishyuzaga amafaranga y’irondo mbabwira ko ntari niteguye mbasabye kunyihanganira barabyanga ,ahubwo bashaka gufata inkoko z’abana banjye.

Bashatse kuzifata abana bararira nibwo nababwiye ko bakwihangana nkahamagara umuntu akanguriza amafaranga nkabishyura, ubwo nafataga telefoni ngo mpamagare, ukuriye irondo yahise ayinyaka arambwira ngo ndayisanga mu buyobozi nishyure bayinsubize, maze kwishyura narabaretse barayitwara kandi nta kibazo nari mbifiteho kuko nari nzi ko bari buyinsubize”.

Mushikiwabo yakomeje avuga ko icyo ashinja umuyobozi w’umudugudu ari kumukubita no kumwima telefoni ye yari yahawe n’ukuriye irondo mu kagari ka Mwurire.

Yagize ati “nahise nzamuka nkurikiye abishyuzaga irondo ngeze ku biro by’umudugudu musaba ko yampa sim card kugira ngo mpamagare umutware wanjye ukorera i cyangugu, ubwo yambwiye ko ntazo ampa ,nahise mpamagara executifu w’umurenge ndabimubwira.

Yarambwiye ngo ngende mubwire ko avuze ko ayimpa, nkimugeraho yambwiye nabi cyane ngo harya ikibazo cyose ugize uzajya ukijyana mu nzego zo hejuru?

ubwo yahise ambwira ngo nta rupapuro afite n’ikaramu, nagiye kubitira, mpageze ampaye telefoni nsanga memory card ntayirimo ndetse hari ubutumwa bugufi nandikiwe n’ushinzwe umutekano basibyemo.

Mbimubwira ararakara ngira ubwoba, ndasohoka arankurura ku buryo umwenda wanjye wacitse, nahise nsohoka mbibwira abaturage ibyo ankoreye”.

Umuyobozi w’umudugudu, Rubayiza Etienne wahagaritswe by’agateganyo  yahakanye gufatira telefoni ya Mushikiwabo.

Yagize ati “Telefoni yazanywe n’uwushinzwe irondo ku rwego rw’umudugudu kandi ntabwo nayimwimye, ahubwo yarayanze avuga ko yangiritse kandi hari n’ababibonye uko byagenze ayanga ku buryo yahise asohoka kandi ntabwo nigeze mukubita, yanze kuyifata avuga ko hari ibyo iburamo”.

Nyuma yo kumva impande zombi abaturage basabwe gufata icyemezo, niba umuyobozi w’umudugudu yakurwaho ikizere burundu cyo kuyobora umudugudu barabitorera hafi 95% bagaragaza ko nta cyatuma bamukuraho icyizere.

Umwe mu baturage yagize ati “twitoreye Rubayiza tumushaka kandi nta mpamvu yatuma tumweguza kereka we ubwe niyegura abishaka, ariko twebwe turacyashaka ko atuyobora”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire, Rwagasana Jean Claude yabwiye Bwiza.com ko umuyobozi w’umudugudu yahagaritswe by’agateganyo ariko ko ategujwe.

Yagize ati “Hari abaturage bagaragaje ko bahohoterwa n’umuyobozi w’umudugudu, twaje hano kugira ngo turebe niba koko ahohotera abaturage, ibyo gukubitwa byo birimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha kuko baramutumije kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe ikibazo afitanye n’uriya muturage  kitarakemuka hari uwabaye amusimbuye”.

Abaturage bavuga ko batavana icyizere ku muyobozi wabo

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.