Bwiza
ads

Samia Suluhu yasabye ubufasha ba Perezida 2 ba EAC

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 1 Ugushyingo 2025 saa 18:39
Iminota 1 yo gusoma
Samia Suluhu yasabye ubufasha ba Perezida 2 ba EAC

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yahamagaye ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na William Ruto wa Kenya abasaba ubufasha.

Ni nyuma y'uko mu gihugu cye hakomeje imyigaragambyo ikomeye abaturage bashyigikiye uruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bamaganamo amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa Gatatu w'iki cyumweru.

Ni amatora Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania yatsinze ku majwi 97.66%.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko Samia Suluhu Hassan yahamagaye kuri telefoni ba Perezida Museveni na Ruto ku mugoroba wo ku itariki 30 Ukwakira abasaba ubufasha.

Icyakora ibyo yabasabye ko bamufashamo ntibyigeze bitangazwa.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.