Bwiza
ads

Simba SC yigaramye ibyo kuzana kapiteni wa APR FC

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 25 Nyakanga 2025 saa 07:10
Iminota 1 yo gusoma
Simba SC yigaramye ibyo kuzana kapiteni wa APR FC

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yamaganye ibihuha byavugaga ko yamaze kumvikana n’umukinnyi Niyomugabo Claude ukinira APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Hari amakuru yari yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Tanzania avuga ko Simba SC yifuza uyu myugariro w’ibumoso, aho byavugwaga ko agiye gusimbura Mohammed Hussein baherutse gutandukana.

Umunyamakuru Hans Rafael wa Crown Media yari yavuze ko Niyomugabo yashimishije Simba mu mikino ya Mapinduzi Cup na CECAFA Kagame Cup, aho byavugwaga ko ibiganiro byarangiye neza, ndetse ko Simba yemeye kwishyura $60,000 (abarirwa muri miliyoni 86 Frw) kugira ngo imugure.

Gusa, amakuru mashya yizewe aturuka imbere muri Simba SC yemeje ko ibyo ari ibihuha, ko nta biganiro bagiranye na Niyomugabo ndetse nta gahunda bafite yo kumusinyisha.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, akaba asanzwe ari Kapiteni wa APR FC, aho afite amasezerano y’umwaka umwe w’inyongera.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.