Hagiye kumurikwa robot ishobora gusama ikanabyaraÂ

Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kumurika robot ya mbere ku isi ishobora gusama no kwibaruka hifashishijwe inda yâikoranabuhanga (artificial womb). Iyo robot iri gukorwa nâikigo Kaiwa Technology cyo mu mujyi wa Guangzhou, izatangizwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2026. Dr. Zhang Qifeng, uyoboye uwo mushinga, yabivugiye mu nama yâubumenyi yaberaga i Beijing, avuga ko “ubumenyi bujyanye […]
Trump aritegura gutangaza ko Umuhora wa Hormuz ari agace ka Amerika

Perezida Donald Trump ku wa Gatanu yavuze ko azatangaza Umuhora wa Hormuz nk’akarima ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika “vuba aha” mu gihe iyi nzira y’amazi inyuzwamo kimwe cya gatanu cya peteroli na gaz bikoreshwa ku Isi, ikomeje kuba isibaniro rya gisirikare na dipolomasi. Iran yasubije, yita iterabwoba rya Trump “ubusa” mu gihe amasezerano y’ubwumvikane […]
Gukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge: Mu bakora amarangi ni ibicika

U Rwanda ruri mu nkundura yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zoretse ubuzima bw’abaturage batari bake, abandi bakahasiga ubuzima. Ni icyemezo gikomeje gushimwa ahanini n’abaturage.Mu gihe ikigambiriwe ari uguca ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo hakumirwe ingaruka byagira ku baturage, hongere hatekerezwe uko abaturage barindwa bamwe muri ba Rusahurira mu nduru bakora amarangi, buzuza imifuka yabo […]
Amanota y’ibizamini bya leta azatangazwa mu cyumweru gitaha

Amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) n’ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O-Level) bya 2025/26 azatangazwa ku wa Kane itariki ya 20 Kanama, saa munani z’amanywa. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, NESA yavuze ko itangazwa ry’amanota rizanyuzwa imbonankubone ku miyoboro ya YouTube ya Minisiteri y’Uburezi na NESA. Abakandida 277.452 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, mu […]
Angeline Ndayishimiye ku byo kuzambaguza abakora muri perezidansi

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Madamu Angeline Ndayubaha Ndayishimiye yahakanye amakuru akunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ko azambaguza abakozi bo mu biro bya Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bigatuma badakora neza inshingano zabo. Â Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC Gahuzamiryango, Madamu Ndayishimiye yavuze ko ibivugwa atari byo, ko ntaho ahurira n’abakozi bo muri Ntare […]
C64: Imyigaragambyo mishya nyuma y’uko Tshisekedi atubahirije nyirantarengwa

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, C64, ryatangaje ko ryinjiye mu cyiciro gishya mu bikorwa byaryo byo guharanira ko habaho ibiganiro hagati yâabanyagihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho riteganya imyigaragambyo mu kwezi gutaha nyuma y’uko Perezida Tshisekedi atubahirije igihe ntarengwa yari yarahawe ngo ategure ibyo biganiro. Mu nama yabaye ku wa Gatandatu, itariki ya 15 […]
USA: Umuhungu wa Jose Chameleone yatawe muri yombi

Abba Marcus Mayanja, umuhungu wâimyaka 20 wâumuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja, uzwi cyane nka Jose Chameleone, yatawe muri yombi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu muryango, nkâuko bigaragazwa nâamakuru yatangajwe nâurubuga rukurikiranira hafi ibyaha mu gace ka Minneapolis. Ayo makuru agaragaza ko Mayanja yafashwe na Polisi ya […]
Burkina Faso: Abanyamakuru boherejwe mu myitozo ya gisirikare

Abanyamakuru barenga 40 bo muri Burkina Faso baturutse mu bitangazamakuru bya leta nâibyigenga barangije amasomo ya gisirikare, yasobanuwe nâubutegetsi buriho nkâ âinshingano z’umuturage ukunda igihuguâ, kandi biteganyijwe ko bizaba igikorwa ngarukamwaka. Nubwo gahunda nkâiyo yagizwe itegeko umwaka ushize ku banyeshuri batsinze ibizamini bya leta benda kujya muri kaminuza, mu gihe igihugu kirimo kurwana nâimitwe y’Abajihadiste, […]
Gasabo: Urukiko rwakatiye umugore wari ukurikiranweho kwica umugabo we

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri iki cyumweru rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo umugore wâimyaka 45 yâamavuko wari ukurikiranweho kwica umugabo we amunigishije igitambaro nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru. Icyaha cyakozwe ku itariki ya 30 Mata 2026 ahagana saa tatu zâijoro mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Mukoma ubwo umugabo we bamusangaga […]
APR FC yabambiwe i Golgotha, impungenge ziriyongera mbere ya CAF Champions League

APR FC yongeye gutetereza abakunzi bayo, itsindirwa na Sunrise FC igitego 1-0 kuri Stade ya Nyagatare ikunze kwitwa âi Golgothaâ, mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu. Igitego rukumbi cyâuyu mukino cyatsinzwe na Ndikumana Arteta ku munota wa 15. APR FC yari yabanje mu kibuga ikipe yayo ya kabiri, mbere yâuko umutoza Taleb Abderrahim akora […]
Erik Prince yahawe na Tshisekedi umukoro wo gutangiza igitero gishya kizatangirira i Uvira

Amakuru mashya akomeje kugaragaza ko Erik Prince washinze sosiyete yâabacanshuro ya Vectus Global ndetse akanaba uwashinze Blackwater, ari mu bahawe inshingano zo gutegura ibikorwa bishya bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwisubiza ibice cyambuwe na AFC/M23. Ni nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Kinshasa, aho yitabiriye inama yayobowe na […]
M Irene yarongoye

Umunyamakuru Murindahabi IrĂ©nĂ©, uzwi cyane nka M. IrĂ©nĂ©, yasezeranye imbere yâImana na Nishimwe Liliane nyuma yâiminsi mike basezeranye imbere yâamategeko ndetse bakemeranya kurushinga. Uyu muhango wabaye ku wa 15 Kanama 2026 muri Intare Arena ku Gisozi, witabirwa nâinshuti, abo mu miryango yabo ndetse nâibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro no mu zindi nzego. Mu bitabiriye ubu […]
Ramaphosa yunamiye abasirikare ba SADC bishwe na M23

Perezida wa Afurika yâEpfo, Cyril Ramaphosa, yunamiye abasirikare ba SADC baguye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bahanganye na M23, ashimangira ko urupfu rwabo rukwiye gutuma akarere gakomeza gushaka umuti wâamahoro wâiyo ntambara. Ramaphosa yabivuze ku wa 14 Kanama 2026 mu kiganiro rusange cyabereye muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal, […]
Gen. Muhoozi yahinduye abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda

Umugaba Mukuru wâIngabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwâigisirikare, ashyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye. Impinduka zatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026, zihita zitangira gukurikizwa. Muri zo, Maj Gen Joseph Ssemwanga yakuwe ku mwanya wâUmuyobozi Wungirije wâIngabo zirwanira ku Butaka, ashyirwa ku mwanya wâUmuyobozi Mukuru wâIngabo […]
Perezida Doumbouya yagarutse mu gihugu arinzwe bidasanzwe

Perezida wa GuinĂ©e-Conakry, Gen. Mamadi Doumbouya, yagarutse i Conakry ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, nyuma yâikiruhuko cyâumwaka yari amazemo iminsi mu Bugereki we nâumuryango we. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo uyu mukuru wâigihugu yari arinzwe bidasanzwe ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cyâIndege cya Ahmed SĂ©kou TourĂ©. Mu mashusho, Doumbouya agaragara […]
Kampala: Marizamunda, Maj. Gen. Nyakarundi na Bernard Makuza bitabiriye inama ya EASF

U Rwanda rwitabiriye Inama ya 36 isanzwe ya Eastern Africa Standby Force (EASF), yabereye i Kampala muri Uganda ku wa 14 Kanama 2026, igamije kurebera hamwe uko ibihugu byo mu karere byakomeza ubufatanye mu byâumutekano no kongera ubushobozi bwâuyu mutwe wâingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Iyi nama yatangiye ku wa 10 Kanama 2026, ubwo […]
U Burundi bwambuwe kwakira FIA 2026, abashoferi boherezwa mu Rwanda

U Burundi bwambuwe uburenganzira bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga yâimodoka yari ateganyijwe muri gahunda yâumwaka wa 2026, nyuma yâicyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa muri uwo mukino. Iki cyemezo cyafashwe mu gihe muri siporo yâimodoka mu Burundi havugwa ibibazo birimo imitegurire yâamarushanwa, imicungire yâumutungo ndetse nâimikorere yâurwego rwâigihugu rushinzwe siporo yâimodoka. Muri ibyo bibazo harimo kuba […]
Abanyamulenge bareze Tshisekedi na Ndayishimiye muri ICC

Abanyamulenge bo muri Minembwe bagejeje ku Biro byâUmushinjacyaha wâUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye ikirego gisaba ko hakorwa iperereza ku ruhare bavuga ko abayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nâu Burundi bagize mu byaha byakorewe abaturage bâAbanyamulenge. Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa 14 Kanama 2026, aho abarega bashinja Perezida wa […]
Zambia: Kubarura amajwi byahagaritswe nyuma yo guhohotera abakozi ba komisiyo y’amatora

âKomisiyo yâamatora muri Zambia yahagaritse kubarura amajwi no gutangaza ibyavuye mu matora mu gihugu hose nyuma yâamakuru yâurugomo rwabereye mu turere tumwe na tumwe rwibasiye abashinzwe amatora. âAbashinzwe amatora batangarije itangazamakuru ko hari igihe impapuro zâitora zibwe mu dusanduku twâitora, bongeraho ko bongera gusuzuma iryo hagarikwa mu masaha 24 nkâuko bitangazwa nâIbiro Ntaramakuru byâAbongereza, Reuters. […]
Ruboneka wacaga APR FC za miliyoni mu muryango winjira kwa mukebaÂ

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bigeze kure na Ruboneka Jean Bosco, nyuma yo gutandukana na APR FC yamurekuye ubwo impande zombi zananirwaga kumvikana ku mafaranga yayicaga ngo asinye amasezerano mashya. Amakuru avuga ko nta gihindutse Ruboneka Jean Bosco ashobora kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru. Ruboneka amaze igihe nta […]
Ku myaka umunani aba yatangiye kunywa inzoga-Agatama karaca ibintu mu gihugu mu gihugu gituranye n’u Rwanda

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) bwagaragaje ko muri Uganda, umwana w’imyaka umunani aba yatangiye gusoma ku nzoga. Ubu bushakashati bwiswe ” Uganda Alcohol Report” nk’uko Daily Monitor yabitangaje, buravuga ko umuturage wa Uganda umwe ku mwaka aba anyoye litiro z’inzoga itavangiye zingana na 12.21, ingingo ituma iki gihugu kiza ku isonga muri Afurika […]
C64: Bamaramaje mu gihe itariki ntarengwa bahaye Tshisekedi yegereje

âIhuriro ryâamashyaka atavuga rumwe nâubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rizwi nka C64, rirategura imyigaragambyo karundura mbere y’uko itariki ntarengwa ya 15 Kanama igera. Iyi ni itariki ntarengwa yahawe Perezida FĂ©lix Tshisekedi ngo ategure ku mugaragaro ibiganiro bidaheza bigamije gukemura ikibazo cya politiki nâumutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. â âMbere, iri […]
Tanganyika: Imirwano ya FARDC na Wazalendo yamenekeyemo amarasoÂ

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na zo barasaniye mu gace ka Kisengo gaherereye muri Teritwari ya Nyunzu yo mu ntara ya Tanganyika, hapfa abantu batanu. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama ni bwo iyo mirwano yabaye. Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Wazalendo batatu, mu gihe abandi […]
Saudi Arabia, TĂŒrkiye na Pakistan bishyize hamwe: Iran yaba yugarijwe?

Saudi Arabia, Turukiya na Pakistan bishyize hamwe mu masezerano yâubwirinzi. Iran ntiyatinye, ahubwo yavuze ko ishobora kuba intambwe igana ku mutekano wâakarere. Ariko inyuma yâaya magambo hari impinduka zikomeye mu mbaraga za geopolitiki. Ku wa 7 Kanama 2026, i Mecca muri Saudi Arabia, hashyizwe umukono ku masezerano yâubwirinzi ahuza Saudi Arabia, Turukiya na Pakistan. Reuters […]
âGeneve: U Rwanda na DRC bemeye gukomeza gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’agahenge

âU Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeranyije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano mu burasirazuba bwa Congo mu nama y’iminsi ibiri yabahurije mu Busuwisi. Ku itariki ya 12 ni iya 13 Kanama 2026, nibwo abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda, hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo […]
Icyo Tanzania ivuga ku cyemezo cya Rwanda FDA cyo guhagarika ibinyobwa biyikorerwamo

Ikigo cya Tanzania gishinzwe ubuziranenge (TBS), cyatangaje ko kigiye gusuzuma ikibazo cy’ubuziranenge cyatumye u Rwanda ruhagarika gutumiza inzoga zikorerwa muri kiriya gihugu, kinizeza ko kigomba kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye mu rwego rwo gushaka umuti. Ku wa 5 Kanama 2026, ni bwo u Rwanda biciye mu kigo FDA gishinzwe ubuziranenge, ibiribwa n’imiti, rwahagaritse byâagateganyo itumizwa, ikwirakwizwa […]
RDC yongeye guhabwa ijambo muri SADC nyuma yo kwishyura ibirarane by’imisanzu

âRepubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye kugira uburenganzira bwayo bwose bwo gufata iijambo mu nama z’Umuryango wâIterambere ryâAmajyepfo ya Afurika (SADC). Iki cyemezo cyafashwe mu nama yâInama yâAbaminisitiri yâuyu muryango yabaye kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 12 Kanama, i Durban, muri Afurika y’Epfo, mbere yâInama Isanzwe ya 46 yâAbakuru bâIbihugu na za […]
ICG yasabye RDC gusenya FDLR

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Karere kâIbiyaga Bigari (ICG), rigizwe nâibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza nâUmuryango wâUbumwe bwâu Burayi (EU), ryasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no […]
Brig. Gen Rwivanga yaganiriye na MuseveniÂ

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yiyemeje gukorana nâabakuru bâibihugu bigize Umuryango wa Afurika yâIburasirazuba (EAC) mu rwego rwo gukomeza ubushobozi bw’ingabo z’uyu muryango zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, nyuma yo kwakirira Brig. Gen. Rwivanga uyobora uriya mutwe w’ingabo mu biro bye biherereye i […]
Sudani: Inyeshamba za RSF zafashe Umujyi wa Geissan ku mupaka na Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Kanama 2026, Inyeshyamba za RSF zemeje ko zafashe Umujyi wa Geissan uherereye ku mupaka na Ethiopia itarebana neza na Sudani muri iki gihe. Igitero cya RSF cyabanjirijwe nâibitero bya drone nâamabombe yâintwaro ziremereye ku wa Kabiri. Ingabo za RSF ngo zaturutse mu cyerekezo cya Ethiopia. Ingabo za Sudani zimaze […]
RIB yatanze umucyo ku ifungwa rya Shema Fabrice, urujijo rwa APR FC ruvaho

Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) rwatanze ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya Shema Fabrice uyobora Ishyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru mu Rwanda (FERWAFA), ruvuga ko ibyaha akurikiranweho ntaho bihuriye nâakazi ke ko kuyobora iri shyirahamwe. Shema Fabrice yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026. Nyuma yaho amakuru yâifungwa rye akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bamwe […]
FDNB yongereye ingabo muri RDC nyuma yâuruzinduko rwâibanga rwa Gen. Niyongabo i Kinshasa

Ingabo zâu Burundi (FDNB) ziri kongera kwinjira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe hashize icyumweru Umugaba Mukuru wazo, Gen. Prime Niyongabo, agiriye uruzinduko rwâibanga i Kinshasa. Amakuru BWIZA ikesha imboni zayo mu Burundi avuga ko mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Kanama 2026, umubare munini wâabasirikare ba […]
Yahaye ba Afande ruswa ya Frw 7,800 ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare, atabwa muri yombi

Umusore wâimyaka 20 wo mu Karere ka Masindi muri Uganda, yatawe muri yombi akekwaho kugerageza guha ba Ofisiye bane bo mu ngabo z’icyo gihugu ruswa yâamashiringi 20,000 (Frw 7,800) kugira ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare. Uyu musore witwa Emmanuel Kyakabaale Tayebwa, yafatiwe ku cyicaro cyâAkarere ka Masindi, aho yari yagiye kwitabira igikorwa cyo gushaka abasirikare […]
Ntabwo twari tuziko twishe umuntu ufitiye igihugu akamaro-Abarimo Munyaneza ku rupfu rwa Kapiteni wa Villa SC

Abagabo barimo Munyaneza Bashir uzwi nka âJemoâ, Magoba Samuel n’undi witwa Frank bavuga ko batari bazi neza ko uwo bakoreye ubugizi bwa nabi ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, ubwo bisobanuraga ku rupfu rwa Kapiteni w’Ikipe ya Villa SC, David Owori, akaba yari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Aba basore babigarutseho ubwo bahatwaga ibibazo kuri Sitasiyo […]
Nairobi: Ambasade ya Sudani yâEpfo yafunze imiryango kubera ibirarane byâubukode

Ambasade ya Sudani y’Epfo i Nairobi yafunzwe nyuma y’uko, nkâuko bivugwa, leta yaba yarananiwe kwishyura ibirarane byâubukode bw’amezi ane, bigahagarika serivisi za ambasade ku Banyasudani y’Epfo batuye muri Kenya. Ambasade, iherereye mu gace ka Kilimani muri Nairobi, yafunzwe ku wa Kabiri, itariki ya 11 Kanama, nk’uko byatangajwe n’umukozi wa ambasade waganiriye na Radio Tamazuj. Urubuga […]
Bangui: Ambasaderi w’u Bufaransa arashinjwa ibikorwa by’ubushurashuzi

U Bufaransa bwatangiye gukurikirana umudiplomate wabwo mukuru muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) kubera imyitwarire mibi, nyuma yâibirego byâuko yajyanye abagore benshi mu rugo rwe rwâakazi akaryamana na bamwe muri bo. Ibirego kuri Ambasaderi Bruno Foucher, bivuga ku bintu bivugwa ko byabaye hagati ya Mutarama 2024 na Werurwe uyu mwaka, byatumye Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga yâu Bufaransa […]
I La Haye hagiye gutangwa ikirego ku bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Burundi

Mu mujyi wa La Haye wo mu Buholandi hagiye gutangwa ikirego gisaba ubutabera ku bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu nkambi ya Gatumba mu Burundi, nyuma y’imyaka 22 harabuze ubutabera ku bantu 152 bishwe. Kuri uyu wa 13 Kanama 2026, ni bwo Abanyamulenge nâinshuti zabo hirya no hino ku isi bibuka buriya bwicanyi. Mu ijoro ryo ku […]
Umuyobozi wa Rwanda FDA yafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwataye muri yombi abantu 17 barimo Umuyobozi Mukuru wâIkigo cyâIgihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bwâIbiribwa nâImiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu. Uyu muyobozi yafatanwe nâabandi bayobozi bo muri iki kigo yari abereye umuyobozi ndetse n’abandi bo mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB) no mu nzego zâibanze. Aba bakurikiranweho ibyaha bifitanye […]
Gatumba: Ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge bumaze imyaka 20: Ni bande babugizemo uruhare, kuki ubutabera butaraboneka?

Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, isi yamenye inkuru yâubwicanyi bukomeye bwabereye mu nkambi yâimpunzi ya Gatumba, mu burengerazuba bwâu Burundi, hafi yâumupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu masaha make gusa, inkambi yari icumbikiye impunzi zâAbanyamulenge yahindutse ahantu hâurupfu nâagahinda. Abantu bagera kuri 160 barishwe, abandi barenga 100 barakomereka. Abenshi […]
Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje PSG na Aston Villa

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu i Salzburg, muri Austria, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Super Cup wa 2026, uhuza amakipe abiri afitanye ubufatanye na gahunda ya “Visit Rwanda”. Ayo makipe ni Paris Saint-Germain (ikipe ifite igikombe cya UEFA Champions League) na Aston Villa (ikipe yatwaye igikombe cya UEFA Europa League), ikaba nâumufatanyabikorwa mushya […]
Kalehe: Ihuriro rya FARDC ryagabye ibitero bitandukanye mu bice bituwe cyane

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Kanama 2026, guhera saa kumi nâebyiri nâiminota mirongo ine nâitanu zâumugoroba (18:45), ingabo zishyize hamwe zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye zikoresheje imbunda zirasa kure (artillerie) ku duce dutandukanye two muri Teritwari ya Kalehe dutuwe cyane, harimo Rumbishi, Chambombo, Cyamatare na Gasovu. Nk’uko itangazo ryasohowe na AFC/M23 […]
Amashyaka CNDD-FDD na ANC yiyemeje kurushaho kubaka umubano

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 11 Kanama 2026, Umunyamabanga Mukuru wâishyaka CNDD-FDD, RĂ©vĂ©rien Ndikuriyo, yahuye na mugenzi we wâishyaka African National Congress (ANC), Fikile Mbalula, muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rugamije gushimangira ubucuti. Nk’uko byatangajwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, uru ruzinduko rwari rugamije kongera gushimangira umubano wâamateka wâubuvandimwe, ubufatanye nâimikoranire ihuza […]
Erik Prince, Tshisekedi nâu Burundi mu nama yâibanga i Kinshasa

Umushoramari wâUmunyamerika akanaba umuyobozi wa sosiyete y’abacanshuro ya Blackwater, Erik Prince, yagaragaye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yaba yitabiriye inama yigaga ku mutekano nâimirwano ikomeje mu burasirazuba bwâigihugu. Amakuru yatangajwe nâumunyamakuru Pero Luwero ukunze gutangaza amakuru y’imbere mu nzego zo hejuru za politiki nâumutekano muri Kinshasa, avuga ko iyo nama yabereye […]
Zimbabwe: Abantu 44 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Polisi ya Zimbabwe ivuga ko abantu nibura 44 bapfuye nyuma yuko ku wa kabiri ubwato burohamye mu Kiyaga cya Kariba cyo muri icyo gihugu. Ubwo bwato bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 90 hamwe nâababutwaye batanu ariko umutegetsi wo kuri icyo kiyaga yatangaje ko abantu 120, barimo abana 12, ari bo bari bari muri ubwo […]
FAMA iri kwagura ubushobozi hifashishijwe drones na robots: Colonel-Major Sanogo

Colonel-Major Yacouba Sanogo wo mu Ngabo za Mali (FAMA), yagaragaje ko igihugu cye kiri kwagura ubushobozi bwâingabo zacyo hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane drones nâutwuma twikoresha dukorera ku butaka (robots). Uyu musirikare yabitangarije i Kigali, ahari kubera Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa â ISCA), iganirwamo ibibazo byâumutekano nâikoranabuhanga rishya rishobora […]
I Kigali hateraniye impuguke zo mu bihugu 50 ziri kuganira ku hazaza hâumutekano wa Afurika (Amafoto)

Impuguke zibarirwa mu 300 zaturutse mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi, ziteraniye i Kigali mu nama igamije kurebera hamwe uko AI (Ubwenge buhangano) na sisitemu zigenga bigenda bihindura imiterere yâumutekano nâubwirinzi muri Afurika. Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026, ikaba iri kubera muri Kigali Convention Centre. […]
RDC: Wazalendo irigamba gufata imirenge myinshi muri Kalehe

Inyeshyamba za Wazalendo zirigamba kwigarurira Chambombo na Kazinga nyuma yâimirwano ikaze yabereye i Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Imirwano ikaze bivugwa ko yahuje inyeshyamba za Wazalendo nâabarwanyi ba AFC/M23 ku wa Kabiri, itariki ya 11 Kanama 2026, mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe. Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace agera kuri […]
Umushakashatsi yibajije ikiri inyuma y’ ibibera mu Byangabo

Umushakashatsi nâumusesenguzi wâibya politiki, imiyoborere nâiterambere, ukomoka muri Uganda, Frederick Golooba-Mutebi, yibajije igituma ku buryo ako gace ko mu Karere ka Musanze gahoramo urujya nâuruza rwinshi nâurusaku rwâabantu nâibikorwa bitandukanye. Abinyujije kuri X, Mutebi ati ” Hari ikintu kidasanzwe kandi gishimishije ku mujyi wa Byangabo wo mu Karere ka Musanze. Haba harimo urujya nâuruza rwinshi […]
Tshisekedi i Dar es Salaam gushaka uko yakwiyegereza Kabila, n’umusada wo kurinda Kalemie

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, ashobora kwerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania, nyuma yâuruzinduko aheruka kugirira i Brazzaville muri Repubulika ya Congo. Amakuru avuga ko urwo ruzinduko rushobora kuba rugamije ibintu bibiri byâingenzi, birimo “gushaka inzira nshya yo kwegera uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ndetse no gusaba ubufasha […]
Nigeria: Abapolisi 10 biciwe mu mirwano yabahuje nâibisambo

Muri Nigeria, abapolisi icumi, abasivili babiri, n’abakekwaho kuba abajura 17 bishwe mu gitondo cyo kuwa Kabiri, itariki ya 11 Kanama, mu mirwano yahuje inzego z’umutekano n’itsinda rinini ry’abagizi ba nabi ku mupaka uhuza leta za Zamfara na Kebbi. Abapolisi n’ingabo zari zaroherejwe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria iminsi mike mbere yaho mu rwego rwo gukumira […]
Gen. Nzabampema wa FNL waciye igikuba mu Burundi ni muntu ki?

Umutwe wâabarwanyi bâAbarundi ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo wongeye kugaragara mu mpinduka zâimbaraga zâimitwe yitwaje intwaro, mu gihe RED-Tabara ikomeje kuvuga ko intego yayo ari uguhindura ubutegetsi bwâi Gitega. Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhindura imiterere yâimbaraga za gisirikare mu karere kâIbiyaga Bigari, izina rya General […]
Kenya yanyuranyije na Rwanda FDA ku ihagarikwa ry’ibinyobwa birimo Gilbey’s

Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyanyuranyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) ku ihagarikwa by’agateganyo ry’inzoga zengerwa muri Kenya, zigacuruzwa ku isoko ry’ u Rwanda zirimo iyari ikunzwe n’abatari bake yitwa Gilbey’s. Mu itangazo KEBS yashyize hanze kuwa 11 Kanama 2026, rijyanye n’iri hagarikwa ryakozwe na Rwanda FDA, iki kigo kivuga ko […]
RDC: Ni iki kirusha ikindi imbaraga hagati yâintambara nâibiganiro nyuma yo kohereza ingabo nshya 10,000 mu burasirazuba?

Mu gihe inzira za dipolomasi zo kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo zigenda zigabanuka, guverinoma ya Perezida FĂ©lix Tshisekedi yimuriye ingabo zirenga 10.000 mu burasirazuba bwa Congo, zikaba ari zimwe mu ngabo nyinshi Kinshasa iherutse kohereza icyarimwe. Iki gikorwa gishobora kongera umwuka mubi, kigahungabanya ibiganiro bisanzwe nâumutwe wa AFC/M23, kandi birongera ubwoba bwâuko ahazaza hâakarere […]
Gako: Abasirikare 146 basoje imyitozo yagenewe military police

Umugaba Mukuru wâIngabo zâu Rwanda (RDF), Gen MK MUBARAKH, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare 146, barimo Ofisiye nâabandi basirikare, basoje amahugurwa y’Urwego rushinzwe imyitwarire no kurinda abayobozi (Military Police). Ni imyitozo ya gisirikare yamaze ibyumweru 7, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, […]
Shema Ngoga Fabrice wa FERWAFA arafunzwe

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo “gutanga sheki itazigamiye”. Yunzemo ko Shema afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje. RIB ntiyasobanuye uko icyaha […]
Abashinzwe ibya gisirikare muri za ambasade bahawe ishusho rusange y’umutekano mu karere

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri yâIngabo nâIngabo zâu Rwanda, bagiranye ibiganiro ku mutekano n’abahagarariye ibihugu bitandukanye mu bya gisirikare (Defence AttachĂ©s â DAs) bemerewe gukorera mu Rwanda, ibagezaho ishusho rusange yâumutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ndetse nâibikorwa RDF ikomeje gukora byo kubungabunga amahoro. Ibi biganiro byahuje ba DAs nâintumwa zihagarariye ibihugu nâimiryango mpuzamahanga […]
M. IrĂ©nĂ© yasezeranye imbere yâamategeko

Umunyamakuru wâimyidagaduro Murindahabi IrĂ©nĂ©, uzwi cyane nka M. IrĂ©nĂ©, yasezeranye imbere yâamategeko na Nikuze Liliane, mu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana. Uyu muhango wabaye ku wa 11 Kanama 2026, ukitabirwa nâabantu batandukanye, barimo ibyamamare mu muziki nâimyidagaduro nyarwanda. Mu bari baherekeje M. IrĂ©nĂ© na Liliane harimo abahanzi nka Bruce Melodie, […]
Ni iki kihishe inyuma y’ingendo rwihishwa za Gen. Prime Niyongabo i Kinshasa?

Umugaba Mukuru wâIngabo zâu Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yakoze urugendo rwâibanga i Kinshasa muri iki cyumweru gishize mu gihe indege za gisirikare za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) zikomeje gutunda ibikoresho bya gisirikare zibijyana i Bujumbura, umurwa mukuru wâubukungu nâicyambu gikuru cyâu Burundi, ibyerekana imyiteguro ikomeje yo kongera kugaba ibitero ku barwanyi ba AFC/M23 […]
Gliese 12 b, umubumbe umeze nkâIsi wavumbuwe hafi yacu: Ese ni yo si ya 2 abahanga bamaze imyaka bashaka?

Uyu mubumbe mushya uri ku ntera yâimyaka hafi 40 yâurumuri uvuye ku Isi, ufite ubunini busa nâubwâIsi kandi ushobora kuba ufite ubushyuhe butari kure cyane yâubwâumubumbe wacu. Ariko ikibazo gikomeye kiracyari kimwe: Ese Gliese 12 b ifite ikirere gishobora gutuma ubuzima bushoboka? Mu gihe abantu bamaze imyaka myinshi bareba mu kirere bashaka kumenya niba Isi […]
Bashar Assad wahoze ari perezida wa Syria yakatiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Kanama 2026, Urukiko rwo muri Syria rwakatiye igihano cyâurupfu uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar Assad, adahari. Assad yakuwe ku butegetsi mu Kuboza 2024 ubwo ingabo zirwanya ubutegetsi zinjiraga i Damascus, bigahagarika ubutegetsi bwâumuryango we bwari bumaze imyaka irenga mirongo itanu. We nâumuryango we bahungiye mu Burusiya, aho yahawe […]
Abarimo FARDC, FDLR na FDNB bagabye ‘ibitero karahabutaka’ muri Kalehe

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, washinje ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero bikomeye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byatangijwe ahagana saa 05:00 za mu gitondo, bigabwa hifashishijwe […]