' Bwiza.com https://www.bwiza.com/ Amakuru Acukumuye| Politike| Imikino| Video|Umukunzi|Ibigezweho| Business today… en SPIP - www.spip.net Bwiza.com https://bwiza.com/local/cache-vignettes/L144xH50/logo-00ef5.png?1714311291 https://www.bwiza.com/ 50 144 Sobanukirwa indwara y'Ikirimi n'Ikirato zibasira abana https://bwiza.com/?Sobanukirwa-indwara-y-Ikirimi-n-Ikirato-zibasira-abana https://bwiza.com/?Sobanukirwa-indwara-y-Ikirimi-n-Ikirato-zibasira-abana 2024-04-24T14:32:00Z text/html en Olivier NTANTURO
Indwara y'Ikirimi n'ikirato, niba uri umubyeyi urahita unyumva neza icyo nshatse kuvuga kuko izi ndwara zibasira abana benshi bakiri bato. Ni kenshi uzumva bamwe mu babyeyi muziranye bakubwira ngo abana babo barwaye ikirimi kandi ngo agiye kujya kugicisha.
Benshi mu bana bakuze bacishijwe ikirimi, usubije amaso inyuma ushobora kuba wibika umunsi nyirizina cyangwa utabyibuka. Niyo wabaza umubyeyi wawe yakubwira iyi ndwara ayizi cyane.
Ese indwara y'Ikirimi n'Ikirato ni iki? Ese koko (…)
- ubuzima

Indwara y'Ikirimi n'ikirato, niba uri umubyeyi urahita unyumva neza icyo nshatse kuvuga kuko izi ndwara zibasira abana benshi bakiri bato. Ni kenshi uzumva bamwe mu babyeyi muziranye bakubwira ngo abana babo barwaye ikirimi kandi ngo agiye kujya kugicisha.

Benshi mu bana bakuze bacishijwe ikirimi, usubije amaso inyuma ushobora kuba wibika umunsi nyirizina cyangwa utabyibuka. Niyo wabaza umubyeyi wawe yakubwira iyi ndwara ayizi cyane.

Ese indwara y'Ikirimi n'Ikirato ni iki? Ese koko amakuru abantu bayifiteho ni ukuri?

Twifashishije inzobere mu buvuzi Gahama Ineza Tania wo mu Burundi na Dr Munyarugamba Protais wo mu Rwanda basobanuye neza iyi ndwara iyo ari yo ndetse banatanga inama ku babyeyi.

Izi nzobere zivuga ko mu kanwa hafi n'umuhogo haba akanyama gato gatereye hejuru bita "luette" iyo kabyimbye kakarenza ingano y'uko gasanzwe kangana bituma habaho indwara y'ikirimi.

Muganga Gahama Ineza Tania avuga ko ikirato cyo haba habyimbye akanyama kitwa "epiglotte" gatereye mu kanwa inyuma y'ururimi.

Aba baganga bombi bahuriza ku kuba ibi bice byombi biterwa na mikorobe cyangwa virusi ziba zinjiye mu mkanwa ku muntu.

Dr Munyarugamba Protais avuga ko gucisha utwo duce ku bana ndetse no ku bantu bakuru atari byiza aho yatanze urugero avuga kuri 'epiglotte'. Ubusanzwe epiglotte ifasha gufunga imiyoboro y'ubuhumekero kugira ngo ibiturutse mu kanwa bitajya mu bihaha, rero iyo yakuwemo hari imyanda imwe n'imwe ijya mu bihaha.

Izi ndwara [Ikirato n'Ikirimi] zirangwa no kubyimba umuhogo, kumira biragorana ndetse ku bana bato bagaragaze no guhitwa.

Gucisha utwo duce [luette na epiglotte] si byiza nk'uko aba baganga babyemeza kuko bishobora guteza "infections" ndetse bikaba byanatuma uwaduciwe byamuviramo kuvugira mu mazuru cyangwa kumugara ntiyongere kuvuga.

Izi nzobere mu buvuzi, zisaba ababyeyi kwihutira kugera kwa muganga igihe umwana wabo yagaragaje ibimenyetso by'izo ndwara kuko bafite imiti izivura kandi ikaba itagira ingaruka ku bantu bayihawe.

Irinde ibi binyobwa bitatu niba udashaka gusaza imburagihe https://bwiza.com/?Irinde-ibi-binyobwa-bitatu-niba-udashaka-gusaza-imburagihe https://bwiza.com/?Irinde-ibi-binyobwa-bitatu-niba-udashaka-gusaza-imburagihe 2024-04-21T16:04:27Z text/html en Dieudonne GISUBIZO
Duhora dushaka ikintu twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza, kandi tunarambe. Muri ubwo buryi hari ibinyobwa bitatu abahanga bagaragaje ko bibangamira uruhu rw'umuntu, bigatuma asaza vuba ndetse n'icyizere cyo kubaho kikagenda nka nyomberi.
Muri iyi nkuru ya BWIZA, tukaba turagaruka ku binyobwa ukwiye kwirinda, twayanditse twifashishije ubushakashatsi n'inyandiko yo ku rubuga rwa New York Times Post.
1. Ibisindisha birimo alcohol (soma 'alukolo') bishyirwa imbere mu byongera ibyago (…)
- ubuzima

Duhora dushaka ikintu twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza, kandi tunarambe. Muri ubwo buryi hari ibinyobwa bitatu abahanga bagaragaje ko bibangamira uruhu rw'umuntu, bigatuma asaza vuba ndetse n'icyizere cyo kubaho kikagenda nka nyomberi.

Muri iyi nkuru ya BWIZA, tukaba turagaruka ku binyobwa ukwiye kwirinda, twayanditse twifashishije ubushakashatsi n'inyandiko yo ku rubuga rwa New York Times Post.

1. Ibisindisha birimo alcohol (soma 'alukolo')  bishyirwa imbere mu byongera ibyago byinshi byo gusaza hakiri kare. Alcohol inyunyuza amazi aba ari mu ruhu bigatuma umuntu asa nk'uwumagaye, ibi bituma uruhu rusaza bityo bikanongera ingaruka nyinshi zirimo n'urupfu.

Ikindi cyagaragajwe kandi burya ngo alcohol ituma ubwonko nabwo busaza, ari nabyo bituma umubiri udakora neza. Ibinyobwa byiganjemo ibisindisha nka alcohol bigira ingaruka ku rwungano ngogozi, ndetse bikanica n'urugingo rw'umwijima. Izindi ngaruka iki kinyobwa kigira harimo guhindura imikorere y'ubwonko, ndetse bigatuma umuntu ananirwa no gusinzira. Iyi mihindukire mu mikorere y'ibice bitandukanye by'umubiri niyo ituma umuntu ashobora gusaza cyangwa akicwa no guhangayika imburagihe.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford, bakoze ubushakashatsi ku bantu barenga ibihumbi 200, aho bagaragaje ko uko umuntu anywa ingano nyinshi y'ibisindisha birimo alcohol aba yongera ibyago byo kwangirika kw'agace kitwa 'telomere' kaba kagize ikitwa chromosome y'utunyangingo tw'umuntu, tunagenzura imikurire. Iyo utwo duce dukomeje kwangirika, tugenda tuba tugufi cyane, ibi bituma habaho kugwingira kw'uturemangingo bityo umuntu agatangira gusaza byihuse.

2. Soda, iza ku mwanya wa kabiri mu binyobwa bishobora kwangiza umubiri wawe. Wakwibaza uti iki kinyobwa gikundwa na benshi cyaba gifite ingaruka mbi giteza? Bitewe n'ingano nyinshi y'isukari iboneka muri ibi binyobwa bizwi ku izina rya Soda, bivugwa ko byongera igipimo cy'isukari mu mubiri w'umuntu uyinywa kenshi. Inzobere zigaragaza ko ibi biri mu biteza imikorere idasanzwe y'utunyangingo tw'umubiri, ari nabyo bishobora gutuma umuntu asaza atari abyiteguye.

3. Ikawa nayo igira uruhare runini mu gutuma uruhu rw'umuntu rusaza cyane bikanangiza umubiri muri rusange. Nubwo ikinyobwa cy'ikawa bikunze kugarukwaho ko kigira ingaruka nziza ku buzima harimo nko kuba gifasha ubwonko n'igogora gukora neza, nyamara burya ikinyabutabire cya caffeine kiyibonekamo kigira uruhare mu gukamura amazi menshi yo mu mubiri no mu ruhu. Uko umubiri w'umuntu utakaza amazi menshi ni nako asaza bikagaragara n'inyuma.

Abantu bakunda kunywa cyane ka kawa, bagirwa inama yo kujya bitoza no kunywa amazi menshi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n'iki kinyobwa cya kawa, zirimo gutakaza amazi menshi y'umubiri.

Kenya: Abaganga bariye karungu bakomeza kwigaragambya https://bwiza.com/?Kenya-Abaganga-bariye-karungu-bakomeza-kwigaragambya https://bwiza.com/?Kenya-Abaganga-bariye-karungu-bakomeza-kwigaragambya 2024-04-16T04:37:00Z text/html en Dieudonne GISUBIZO
Abaganga bo mu bitaro bya leta ya Kenya bamaze iminsi myinshi batagera mu kazi kubera imyigaragambyo bamazemo igihe kinini mu mihanda. Aba baganga bari gushyira igitutu kuri leta ngo izane impinduka bifuza harimo kubongerera imishahara, ndetse no kongera umubare w'abakozi.
Ugeze mu bitaro bitandukanye byo mu nkengero z'umujyi wa Nairobi, hari aho usanga ibitanda byibereyeho ubusa, mu gihe ubusanzwe abarwayi babaga ari benshi cyane. Umuforomo ukora mu bitaro bimwe yabwiye BBC dukesha iyi (…)
- ubuzima

Abaganga bo mu bitaro bya leta ya Kenya bamaze iminsi myinshi batagera mu kazi kubera imyigaragambyo bamazemo igihe kinini mu mihanda. Aba baganga bari gushyira igitutu kuri leta ngo izane impinduka bifuza harimo kubongerera imishahara, ndetse no kongera umubare w'abakozi.

Ugeze mu bitaro bitandukanye byo mu nkengero z'umujyi wa Nairobi, hari aho usanga ibitanda byibereyeho ubusa, mu gihe ubusanzwe abarwayi babaga ari benshi cyane. Umuforomo ukora mu bitaro bimwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibitaro byahagaritse kwakira ababyeyi baje kubyara babazwe, kubera ko hataboneka umuganga wo kubabaga.

Amakuru yizewe avuga ko kugeza ubu ukwezi kwihiritse hari bamwe mu baganga bo muri Kenya bibereye mu myigaragambyo aho kujya mu kazi ko kuvura abarwayi. Ahantu henshi mu bitaro bya leta hambaye ubusa, ku buryo ushobora no kwibeshya ko nta serivisi ijya ihatangirwa.

Abarwayi baba bafite amahitamo abiri gusa: Kuguma mu bitaro ntibavurwe, ndetse no kwigendera ahandi.

Abarwayi benshi bagana ibitaro bya leta aho muri Kenya, bahatirwa kujya kwivuriza mu mavuriro yigenga, cyangwa se bagahitamo kuhaguma ntibavurwe. Biravugwa ko kubera kutabona ubuvuzi bukwiye, hari abarwayi bahanegekarira bitewe no kwiyongera kw'indwara zidakira, ikindi ngo binateza ubwiyongere bw'impfu za hato na hato.

Ubusanzwe aba baganga nubwo bigaragambya, ariko bazi neza ingaruka biri guteza bityo bakaboneraho basaba ko ibyemezo bikwiye gufatwa nabo bakabona uburenganzira bwabo. Umunyamabanga mukuru w'ihuriro ry'abaganga 'KMPDU', Davji Bhimji, yavuze ko hakenewe amavugururwa kugira ngo abaganga babashe kuvura neza.

Ati "rimwe na rimwe tujya tuza tuje kugenzura niba nta bantu bapfuye," aha yaganiraga na BBC.

Mu minsi ishije nibwo perezida wa Kenya, William Ruto yahamagariye abaganga bari bakomeje kwigaragambya abasaba gusubira mu kazi, ndetse bakemera ibyo leta ibagenera. Perezida Ruto yabakuriye inzira ku mutima, agira ati "tugomba kwishima aho twishyikira".

Hari umubyeyi waganiriye na BBC maze atangaza ko muramukazi we ubwo yari agiye kubyara byarangiye umwana yari atwite ahasize ubuzima, ni nyuma y'uko habuze umuganga wo kumubaga. Yari yabanje kujya ku bitaro bimwe by'ikitegererezo muri Nairobi banga kumuvura baramwirukana.

Undi mubyeyi nawe yatangaje ko umwana we amaze igihe kinini arwariye mu bitaro ariko ubu nta miti ari kubona, ati "umuganga asigaye aboneka nka kabiri mu cyumweru gusa." Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bibabaje cyane kuba umwana we arembye nyamara hakabura abamufasha kumwitaho.

Abarwayi bashyizwe mu gihirahiro bigira kwa pasiteri

Bamwe bahitamo kwigira kwa pasiteri mu masengesho, kubwo kubona ko kwa muganga batabitayeho. Pasiteri Stephen Genda, yiyemereye ko atabura abarwayi nka batanu mu cyumweru baje mu rusengero rwe. Yagize ati "Uba ubibona ko bari bakeneye kwitabwaho na muganga, icyo nkora ndabasengera wenda bakareka guhangayika cyane ngo batakaze icyizere".

Ikibazo cyafashe indi ntera aho n'abayobozi b'abaganga nabo binjiriye mu myigaragambyo. Ku ruhande rwa leta ya Kenya ho ngo nta kintu ishobora kubakorera bitanyuze mu guhangana.

Leta ya Kenya ikomeza ivuga ko iri kubishyura imishahara yabo ndetse ikanazana abaganga bashya, ariko abigaragambya bo ntibabivugaho rumwe. Mu mwaka wa 2017 leta yasezeranyije abaganga kujya ibaha umushahara ungana n'Amadolari y'Amerika $1600, gusa ubu iri kubaha $540 yonyine, imwe mu mpamvu za mwamba zituma bigaragambya.

Leta yateye ubwoba abaganga

Byageze n'aho abaganga bakangishwa kwirukanwa, nyamara biba iby'ubusa. Abayobozi bavuga ko zimwe mu mpamvu zitangwa ziba zidafite ishingiro, cyangwa se bikaba bigoye ko zashyirwa mu bikorwa.

Umuvugizi w'aba baganga yumvikanye kandi ashinja leta ya Kenya ko itajya iha agaciro ubwitange bwabo nk'abaganga, kuko iyo iba ibumva ngo bakicaye ku ntebe y'ibiganiro ubundi bagacoca ibibazo byose bibabangamiye.

Iyi myigaragambyo ikomeje guteza ingaruka nyinshi ku baturage bakenera serivisi z'ubuvuzi. Kugeza magingo aya hari abatavuga rumwe na leta, ndetse n'abanyamadini bakomeye muri Kenya bakomeje gusaba leta ko yafungura ibiganiro hanyuma abaganga bagasubira mu mirimo yabo.

Kuki abagabo akenshi bapfa mbere y'abagore babo? - Ubushakashatsi https://bwiza.com/?Kuki-abagabo-akenshi-bapfa-mbere-y-abagore-babo-Ubushakashatsi https://bwiza.com/?Kuki-abagabo-akenshi-bapfa-mbere-y-abagore-babo-Ubushakashatsi 2024-04-14T10:51:25Z text/html en Dieudonne GISUBIZO
Bikunze kwibazwaho na benshi impamvu ituma abagabo baza imbere cyane mu kuba bapfa hakiri kare, ugereranyije n'abagore baba barashakanye nabo. Muri iyi nkuru turagaruka kuri zimwe mu mpamvu udashobora kwirengagiza mu zituma abagabo ari bo bapfa cyane mbere y'abagore babo.
Birasa nk'ibitagoye cyane kubona ko abagabo bakuze ari bamwe mu bantu batitabira gahunda z'ubuvuzi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanga abagore ari bo bari mu bigo byita ku bantu bakuze bafite ibibazo bitandukanye (…)
- ubuzima

Bikunze kwibazwaho na benshi impamvu ituma abagabo baza imbere cyane mu kuba bapfa hakiri kare, ugereranyije n'abagore baba barashakanye nabo. Muri iyi nkuru turagaruka kuri zimwe mu mpamvu udashobora kwirengagiza mu zituma abagabo ari bo bapfa cyane mbere y'abagore babo.

Birasa nk'ibitagoye cyane kubona ko abagabo bakuze ari bamwe mu bantu batitabira gahunda z'ubuvuzi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanga abagore ari bo bari mu bigo byita ku bantu bakuze bafite ibibazo bitandukanye by'ubuzima.

Wakwibaza uti: 'mbese ibi byaba bihurira he no kuba abagabo benshi bapfa hakiri kare bagasiga abagore? Twifashishije inyandiko y'ikigo cy'ubushakashatsi cya 'Agency for Healthcare Research and Quality', maze tubakusanyiriza impamvu muzi zituma abagabo batoroherwa ndetse bakagerwa amajanja n'urupfu kurenza abandi bantu bose ku isi.

1. Abagabo bishora mu byago cyane: Kuba abagabo bafata inshingano nyinshi cyane, nabyo biri mu byongera ibyago byinshi byo kuba ari bo bapfa mbere kurenza abagore babo. Ubushakashatsi bwerekanye ko ubwonko bw'abagabo bufata ibyemezo gahoro cyane, kandi bukihutira gushyira mu bikorwa ibintu byinshi icyarimwe. Imigirire nk'iyi ituma abagabo benshi bisanga bakoze impanuka z'injyanamuntu.

Urugero rugaragaza ibi harimo nko kwishora mu bikorwa nko gutwara basinze, cyangwa se imirwano kubera kudashishoza cyane. Abenshi bahinduka imbata z'ibiyobyabwenge bityo ingaruka zo gupfa kare zikisukiranya, by'umwihariko bitewe no gufata ibyemezo bahubutse.

2. Bakora akazi kagoye cyane: Mu mirimo mibi ishoboka yose kandi bizwi neza ko igira ingaruka, abantu b'ingenzi wasangamo ni 'abagabo'. Mu kibuga cy'imirwano, cyangwa se intambara usanga abagabo baza ku ruhembe rw'imbere mu gusheta amagara yabo. Kurwanya inkongi z'imiriro, ku cyubakwa ho sinakubwira no mu mashanyarazi hose hongera ibyago byo gupfa utabarura ngo urangize.

3. Bararwaragurika cyane: Iyo tuvuze ku ndwara zibasira umutima, abagabo bahitanwa nazo hakiri kare cyane ugereranyije n'abagore. Byibuze ku kigero cya 50% abagabo baba bafite ibyago byikubye byo kwicwa n'umutima kurenza ab'igitsina gore. Impamvu ibitera ni uko abagabo batagira umusemburo wa 'estrogen'. Ikindi kigarukwaho kandi ngo burya abagabo basuzugura kwivuza indwara y'umuvuduko w'amaraso, ndetse n'umubyibuho ukabije, bimwe mu bishyira iherezo ku buzima rugikubita.

4. Ubunini bwabo butuma batarama: Kuba abagabo ari banini mu miterere na kamere yabo ngo byongera ibyago byo kuba bataramba nk'abagore. Impuguke mu binyabuzima zemeza ko inyamaswa uko iba nini ari nako icyizere cyo kubaho igihe kirekire kigenda kiyoyoka. Ibi bihuzwa cyane no kuba n'abagabo banini bapfa mbere kurusha abagore banini, gusa ariko ntibirasobanuka neza isano urupfu rufitanye no kuba umuntu ari munini.

5. Abagabo bakunda kwiyahura,: Inshuro nyinshi abagabo nibo biyahura cyane. Ibi ni ukuri, hatagendewe no kuba indwara z'agahinda gakabije zikunze kwibasira abagore kurusha abagabo, bivugwa ko abagore biyahura ariko ntibapfe ugereranyije n'abagabo baba babigerageje. Impamvu ibyihishe inyuma n'uko abagabo bihagararaho cyane ntibashake ababafasha, ndetse bakanazitirwa n'izindi mpamvu zirimo umuco utuma badashaka ubutabazi mu by'imitekerereze, n'ubuzima bwo mu mutwe.

6. Ntibakunda gusabana n'abandi:  Nubwo impamvu zitumvikana neza, ariko iyo urebye usanga abagabo bagira inshuti nkeya ugereranyije n'abagore. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu badakunda gusabana cyane cyangwa ngo bagire inshuti zibakikije, bakunze gupfa imburagihe.

7. Abagabo banga kujya kwa muganga,  iyo hagezweho gahunda yo kugana ibitaro ngo bisuzumishe, usanga bakwepakwepa mu gihe abagore bo baba babishyize ku mutima. Ibi bituma hari umubare munini w'abagabo borekwa no kutamenya uko ubuzima bwabo bumeze. Ikigo cya 'Agency for Healthcare Research and Quality' cyatangaje ko uko imyaka igenda y'iyongera haboneka umubare munini w'abagabo bapfa kurusha abagore bazize kutamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Bwa Mbere muri Afurika hatangijwe urukingo rwa SIDA https://bwiza.com/?Bwa-Mbere-muri-Afurika-hatangijwe-urukingo-rwa-SIDA https://bwiza.com/?Bwa-Mbere-muri-Afurika-hatangijwe-urukingo-rwa-SIDA 2024-04-12T07:07:46Z text/html en Olivier NTANTURO
Zimbambwe yabaye igihugu cya Mbere muri Afurika yose gitangije urukingo rwa Virusi itera Sida ikomeje kwica benshi ku isi.
Leta ya Zimbabwe yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gahunda yo gutanga urukingo rurinda umuntu kuba yakwandura Virusi itera Sida.
Uru rukingo ruzajya ruha ubudahangarwa umutu wese warufashe bwo kutandura Virusi itera Sida mu gihe kingana n'amezi abiri.
Bitandukanye n'izindi nkingo, uru rwo ruzajya rumara amezi abiri mu mubiri w'umuntu waruhawe.
Buri mezi abiri (…)
- ubuzima

Zimbambwe yabaye igihugu cya Mbere muri Afurika yose gitangije urukingo rwa Virusi itera Sida ikomeje kwica benshi ku isi.

Leta ya Zimbabwe yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gahunda yo gutanga urukingo rurinda umuntu kuba yakwandura Virusi itera Sida.

Uru rukingo ruzajya ruha ubudahangarwa umutu wese warufashe bwo kutandura Virusi itera Sida mu gihe kingana n'amezi abiri.

Bitandukanye n'izindi nkingo, uru rwo ruzajya rumara amezi abiri mu mubiri w'umuntu waruhawe.

Buri mezi abiri abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida bazajya bafata uru rukingo kugira ngo rubarinde kwandura.

Uru rukingingo ruje rwunganira ibinini byafatwaga na bamwe kugira ngo birinde kuba bakandura Virusi itera Sida.

Biteganyijwe ko uru rukingo ruzayobokwa ku bwinshi n'abantu bari bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Misheck Ruwende uzwi cyane mu buvuzi, yatangaje ko ari nkuru nziza kuba Zimbabwe yatangiye gukoresha izo nkingo zitangwa rimwe mu mezi abiri.

Yagize ati: "Inkuru nziza! Uyu munsi, Zimbabwe niyo yahawe bwa mbere inshinge zo kwirinda virusi itera SIDA. Bitandukanye n'ubundi buryo bw'ibinini bya buri munsi (PrEP). Urushinge rutangwa rimwe mu mezi abiri. â€

Ubusanzwe abashakaga kwirinda virusi itera SIDA bafataga ibinini, gusa ubu bagiye kujya bahabwa urukingo ruzajya rubamaramo amezi abiri.

Menya, wirinde icyishi 'Hepatite' cyiri kwica abantu 3,500 buri munsi ku isi https://bwiza.com/?Menya-wirinde-icyishi-Hepatite-cyiri-kwica-abantu-3-500-buri-munsi-ku-isi https://bwiza.com/?Menya-wirinde-icyishi-Hepatite-cyiri-kwica-abantu-3-500-buri-munsi-ku-isi 2024-04-10T14:53:21Z text/html en Olivier NTANTURO
Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ rivuga ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima (Hepatite).
Nyuma yo kubona umubare w'abantu umwijima uhitana ku munsi, twabakusanyirije iby'ibanze kuri iyi ndwara bikubiyemo uko wayirinda uko yandura ndetse n'ibindi byose waba wibaza kuri iyi ndwara itsemba imbaga y'abantu ku munsi.
Twifashishije inyandiko ya Minisiteri y'ubuzima, twaguteguriye byinshi ku ndwara y’umwijima (Hepatite) kugeza ubu iri mu bwobo (…)
- ubuzima

Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ rivuga ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima (Hepatite).

Nyuma yo kubona umubare w'abantu umwijima uhitana ku munsi, twabakusanyirije iby'ibanze kuri iyi ndwara bikubiyemo uko wayirinda uko yandura ndetse n'ibindi byose waba wibaza kuri iyi ndwara itsemba imbaga y'abantu ku munsi.

Twifashishije inyandiko ya Minisiteri y'ubuzima, twaguteguriye byinshi ku ndwara y’umwijima (Hepatite) kugeza ubu iri mu bwobo bubiri aribwo 'B' na 'C'.

Indwara y’umwijima (Hepatite) ni iki?

Indwara y’umwijima (Hepatite) ni uburwayi bwibasira inyama y’umwijima ikabyimba, bitewe n’impamvu nyinshi. Muri zo twavuga nka: Virusi zitandukanye, imiti yo kwa muganga itakiriwe neza n’umubiri, imiti yo kwa muganga irengeje urugero, imiti ya gakondo, inzoga, n’ibindi

Iyi ndwara (Hepatite B&C) ihangayikishije isi kubera yandura cyane, ntivurwa ngo ikire iyo itamenyekanye kare, ni indwara igoye kuzivura kubera imiti ihenze cyangwa se rimwe na rimwe imiti idafite ubushobozi bwo kuzikiza burundu kandi ni indwara yica cyane.

Umwijima wo mu bwoko bwa B na C wandura binyuze mu maraso, mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, umubyeyi ayanduza umwana cyane cyane
igihe amubyara, guhanahana ibikoresho bikomeretsanya nk’inzembe, inshinge, uburoso bw’amenyo n'ibindi.

Abafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara harimo abana bavutse ku babyeyi bafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, umuntu ubana na virus itera SID, abakozi bakora kwa muganga, abakora umwuga w’uburaya, abagabo bahuza ibitsina n’abandi bagabo, abantu bongererwa amaraso cyangwa ibindi bijyanye n’amaraso, abantu bitera imiti bakoresheje inshinge, abantu batizanya ibikoresho bikomeretsanya, abantu bivuriza ku bavuzi batemewe (kwa magendu), ababa munzu z’imfungwa, ukorana imibonano mpuzabitsina n’ufite indwara y’umwijima wo mubwoko bwa B na C.

Ese virusi itera umwijima wo mu bwoko bwa B na C zaba zimara igihe kingana iki hanze y’umubiri zidapfuye?

Virusi itera umwijima wo mu bwoko bwa B ibasha kumara iminsi irenga irindwi hanze y’umubiri idapfuye mu gihe iyo mu bwoko bwa C yo ishobora kurenza ibyumweru bitatu idapfuye.

Ese haba hariho urukingo rw’indwara y’umwijima?

Kugeza ubu urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ruriho ariko indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C yo nta rukingo igira.

Nibande bakeneye urukingo rwa hepatite B kurusha abandi?

Abana bose bakivuka mbere y’amasaha 24.

Abantu babana na virus itera SIDA.

Abakozi bo kwa muganga.

Abantu babana kandi bita ku muntu ufite indwara y’umwijima wo mubwoko bwa B.

Abantu bakunze kujya mu bihugu iyi ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B iri hejuru.

N’abandi bose bashaka kwirinda indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B

Ese ni itegeko kubanza kwipimisha mbere yo gufata urukingo?

Kugirango umenye neza ko urukingo uhawe rwakugirira akamaro, ni byiza kubanza kwipimisha kugirango umenye ko utamaze kwandura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B kuko wikingije waramaze kwandura n’ubwo ntacyo urukingo rwagutwara ariko ntacyo rwakumarira. Nyamara, mu gihe ubona kwipimisha bitagushobokeye, ushobora gufata urukingo hanyuma ukazipimisha nyuma igihe bigushobokeye.

Ese umugore utwite cyangwa wonsa yahabwa urukingo rw’indwara y’umwijima ?

Yego, bitewe n’uko uru rukingo nta virusi nzima irimo yakwanduza umwana, nta mpamvu yabuza umugore utwite cyangwa wonsa guhabwa urwo rukingo.

Ese wakora iki igihe hari urukingo rwa Hepatite B wibagiwe gufata?

Ni byiza gufata inkingo zose uko zateganijwe. Ariko iyo habayeho kudafata urukingo mu zo wari uteganirijwe, wagana umuganga ku kigo nderabuzima cg ku rindi vuriro rikwegereye akakubwira uko wafata izo nkingo wibagiwe.

Ibimenyetso by’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C.

Ku bantu benshi banduye izi ndwara, ntabimenyetso bakunda kugaragaza iyo bakimara kwandura. Nyamara bake banduye izo ndwara, bashobora kugira umuriro, gucika intege, ikizibakanwa, kuribwa mu ngingo, amasoy’umuhondo, inkari n’umusarani byahinduye ibara, kuribwa mu nda, kuruka, n’ibindi.

Ibyo bimenyetso bimara igihe gito bigahita bishira. Hanyuma iyo ubudahangarwa rw’umubiri butabashije gukiza izo ndwara, uwayanduye abana nazo bucece imyaka myinshi irenga 10 nta kimenyetso kugeza ubwo azagaragaza ibimenyetso bikomeye by’uko umwijima we wamaze kwangirika (Kanseri, urushwima, amaso y’umuhondo, n’ibindi).

Umuntu yamenya ate ko yanduye indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C?

Bitewe nuko akenshi izo ndwara zitagaragaza ibimenyetso, zimenyekana gusa ari uko umuntu atanze amaraso kwa muganga bakazisangamo.

Ese indwara z’umwijima wo bwoko bwa B na C ziravurwa zigakira?

Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C ishobora kuvurwa igakira burundu nyamara uwayivuwe ashobora kongera kuyandura.

Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B nta muti uraboneka uyivura ngo ikire, ariko hari imiti itangwa kugirango igabanye ubukana bwayo mu maraso bityo ikarinda uyirwaye ibyago bya kanseri y’umwijima ndetse n’urushwima.

Ese umuntu yakwirinda ate indwara z’umwijimawo mu bwoko bwa B na C?

Umuntu yakwirinda izo ndwara yirinda inzira zose zanduriramo (amaraso, imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibikoresho bikomeretsa, n’ibindi)

Gukingira indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B abana bose bakivuka ndetse n’abakuru batakingiwe iyo ndwara.

Ese mu Rwanda hari uburyo bwo kwirinda, gupima no kuvura umwijima wo mu bwoko bwa B na C

Mu Rwanda hose, ukeneye servisi zijyanye no kumenya, kwirinda, gusuzumwa no kuvurwa indwara z’umwijima yagana ivuriro ryose rimwegereye agahabwa ubufasha.

Kuri ubu kandi mu Rwanda hatangwa n'urukingo rw'umwijima wo mu bwiko bwa B hakurikije ikigero cy'imyaka umuntu arimo.

Umwijima 'Hepatite' wica abantu ibihumbi 3,500 ku munsi https://bwiza.com/?Umwijima-Hepatite-wica-abantu-ibihumbi-3-500-ku-munsi https://bwiza.com/?Umwijima-Hepatite-wica-abantu-ibihumbi-3-500-ku-munsi 2024-04-09T13:22:31Z text/html en Olivier NTANTURO
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024 Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima 'OMS' ryatangaje ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima, risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk'iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi.
Indwara y'Umwijima ifatwa nk'iya Kabiri mu kwica abantu benshi cyane ku munsi nyuma y'Igituntu gifatwa nka nimero ya Mbere mu kurimbura imbaga y'abantu buri munsi ku Isi.
Raporo ya OMS yashyizwe ahagaragara mbere (…)
- ubuzima

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024 Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima 'OMS' ryatangaje ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima, risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk'iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi.

Indwara y'Umwijima ifatwa nk'iya Kabiri mu kwica abantu benshi cyane ku munsi nyuma y'Igituntu gifatwa nka nimero ya Mbere mu kurimbura imbaga y'abantu buri munsi ku Isi.

Raporo ya OMS yashyizwe ahagaragara mbere y’inama y’isi yiga kuri iyi ndwara y'Umwijima yabereye muri Porutugali muri iki Cyumweru, ivuga ko imibare mishya yaturutse mu bihugu 187 yerekanye ko umubare w’impfu ziterwa n'iyi ndwara wiyongereye ugera ku bantu miliyoni 1.3 mu 2022 uvuye kuri miliyoni 1.1 muri 2019.

Raporo yerekanye ko ku isi hose hapfa byibuze abantu 3,500 ku munsi bazize indwara y'Umwijima. 83 ku ijana bahitanwa n'Umwujima wo ku rwego rwa B ni mu gihe 17 ku ijana bahitanwa n'uwo ku rwego rwa C.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima 'OMS' risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk'iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi.

Indwara y’umwijima (Hepatite) ni uburwayi bwibasira inyama y’umwijima ikabyimba, bitewe
n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Rutsiro: Hari abakenera serivisi z'ubuzima bikabasaba gutega ubwato na Moto https://bwiza.com/?Rutsiro-Abakeneye-serivisi-z-ubuzima-bibasaba-gutega-ubwato-na-Moto https://bwiza.com/?Rutsiro-Abakeneye-serivisi-z-ubuzima-bibasaba-gutega-ubwato-na-Moto 2024-04-05T16:43:06Z text/html en Eric Marshall Koffito
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, barenga ibihumbi 3, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko bagorwa no kubona serivisi z'ubuzima, kuko bibasaba gutega ubwato na moto ngo bagere ku kigo nderabuzima, basanganwe ivuriro rito ritagira abaganga bahoraho (Poste de Sante), bagasaba ko bakwegerezwa ikigo nderabuzima.
Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Bushaka mu midugudu ya Rutagara na Bugarura bavuga ko baibasaba urugendo rurerure ngo bagere kuri serivisi z'ubuzima, ibyo (…)
- ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, barenga ibihumbi 3, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko bagorwa no kubona serivisi z'ubuzima, kuko bibasaba gutega ubwato na moto ngo bagere ku kigo nderabuzima, basanganwe ivuriro rito ritagira abaganga bahoraho (Poste de Sante), bagasaba ko bakwegerezwa ikigo nderabuzima.

Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Bushaka mu midugudu ya Rutagara na Bugarura bavuga ko baibasaba urugendo rurerure ngo bagere kuri serivisi z'ubuzima, ibyo basanga bishobora gutuma batakaza ubuzima.

Nyirasinamenye Jeanette, na bagenzi be batuye ku kirwa Bugarura basaba ko Ubuyobozi bwabibuka nabo bakegerezwa ikigo nderabuzima.

Ati "Kubona serivisi z'ubuzima biratugora, iyo umubyeyi afashwe n'inda mu ijoro agiye kubyara bisaba kwiruka kubaza kumwambutsa mu bwato, twagera hakurya bikaba ngombwa kumutegera moto, urumva ko atindijwe ashobora no kubura ubuzima ariyo mpamvu dusaba ko twakwegerezwa Ikigo nderabuzima."

Akomeza avuga ko ivuriro rito basanganwe rigira abaganga ariko badahoraho, ndetse batanga serivisi nkeya kuzo bakenera.

Mukeshimana Fillete, ati "Kubona serivisi z'ubuzima biraduhenda kandi biratugora, niyo mpamvu dusaba ko twazegerezwa, maze Posite de Sante bakaba abyongerera ubushobozi mu gihe bataraduha ikigo nderabuzima."

Kayitesi Dative, Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari kugishakira umuti urambye, ku murongo wa Terefone mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com.

Ati "Ikibazo turakizi kandi turi kugikoraho, kuko basanganywe ivuriro rito kandi muri uyu mwaka w'ingengo y'imari turi kuryongerera ubushobozi ngo ribe Ikigo nderabuzima, natwe bumve ko biduhangayikishije tutaryama ngo dusinzire abaturage babayeho nabi."

Akomeza avuga ko kubera ubushobozi iki kibazo kizambukiranya umwanya w'ingengo y'imari ariko ko kitazarenza utaha.

Imibare y’abagore bapfa babyara mu Rwanda yaragabanutse iva mu bagore 1,071 ku bagore 100,000 mu mwaka w'i 2000, ugera ku bagore 203 ku 100,000 mu 2020. U Rwanda rufite intego yo gukomeza kugabanya uyu mubare ukagera ku bagore 126 bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Nyirasinamenye Jeanette, avuga ko bakeneye Ikigo nderabuzima ku kirwa cya Bugarura

Ikirwa cya Bugarura kigizwe n'imidugudu ibiri, kikaba gituwe n'abarenga ibihumbi bitatu

Kurya Chocolat birwanya umubyibuho ukabije no kwibagirwa vuba-Ubushakashatsi https://bwiza.com/?Kurya-Chocolat-birwanya-umubyibuho-ukabije-no-kwibagirwa-vuba-Ubushakashatsi https://bwiza.com/?Kurya-Chocolat-birwanya-umubyibuho-ukabije-no-kwibagirwa-vuba-Ubushakashatsi 2024-04-03T15:00:00Z text/html en Olivier NTANTURO
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kurya chocolat yo mu bwoko bwa 'Theobromine' bifasha mu kugabanya umubyibuho ndetse bikanarwanya indwara y'ubwonko yo kwibagirwa vuba.
Nk'uko biri mu bushakashatsi bwa kaminuza yo mu Bushunwa yitwa Zhengzhou University mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Functional Foods, Theobromine yasanzwe muri chocolat ifite intungamubiri zigiye zitandukanye zishobora gufasha umuntu.
Muri Theobromine basanzemo cocoa beans igabanya umuvuduko w'amaraso, basanga ko (…)
- ubuzima

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kurya chocolat yo mu bwoko bwa 'Theobromine' bifasha mu kugabanya umubyibuho ndetse bikanarwanya indwara y'ubwonko yo kwibagirwa vuba.

Nk'uko biri mu bushakashatsi bwa kaminuza yo mu Bushunwa yitwa Zhengzhou University mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Functional Foods, Theobromine yasanzwe muri chocolat ifite intungamubiri zigiye zitandukanye zishobora gufasha umuntu.

Muri Theobromine basanzemo cocoa beans igabanya umuvuduko w'amaraso, basanga ko kandi yifitemo kurwanya kubyimbirwa ndetse akarusho kayo ifite ubushobozi bwo kurwanya indwara ifata ubwonko yo kwibagirwa vuba.

Theobromine kandi ifasha mu kugabanya umubyibuho ndetse inatanga umunezero wo mu bwonko aho irinda umuntu wayiriye guhura n'indwara y'agahinda gakabije izwi nka depression.

Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko kurya chocolat irimo Theobromine bifasha umubiri gutwika ibinture umuntu akaba yakwirinda umubyibuho ukabije ukomeje kwibasira isi.

Kuki usabwa kurya ubugali mu gihe ufite isukari nyinshi mu mubiri? https://bwiza.com/?Kuki-usabwa-kurya-ubugali-mu-gihe-ufite-isukari-nyinshi-mu-mubiri https://bwiza.com/?Kuki-usabwa-kurya-ubugali-mu-gihe-ufite-isukari-nyinshi-mu-mubiri 2024-04-01T14:00:00Z text/html en Ndacyayisenga Fred
Abantu benshi bibaza byinshi ku ifu y’ubugari aho bazi ko ari mbi kandi ishonora kwica kubera uburuzi bwa Cyanide (soma siyanide) buyibonekamo ku bwinshi ariko nta cyo bishobora gutera uwaburiye nubwo bwose iba irimo ubwo burozi.
Nubwo bwose bivugwa ifu y’ubugari iba ikennye ku ntungamubiri ,sibyo ahubwo tuyisangamo amavitamini y’ingenzi nk'imyunyungugu itandukanye n’ibitera imbaraga.
Ifu y’ubugari ikorwa bamaze gusya imyumbati yumishijwe neza ,hanyuma bakayisya ikavamo ifu (…)
- ubuzima

Abantu benshi bibaza byinshi ku ifu y’ubugari aho bazi ko ari mbi kandi ishonora kwica kubera uburuzi bwa Cyanide (soma siyanide) buyibonekamo ku bwinshi ariko nta cyo bishobora gutera uwaburiye nubwo bwose iba irimo ubwo burozi.

Nubwo bwose bivugwa ifu y’ubugari iba ikennye ku ntungamubiri ,sibyo ahubwo tuyisangamo amavitamini y’ingenzi nk'imyunyungugu itandukanye n’ibitera imbaraga.

Ifu y’ubugari ikorwa bamaze gusya imyumbati yumishijwe neza ,hanyuma bakayisya ikavamo ifu arinayo bita ifu y’ubugari cyangwa ifu y’imyumbati

Mu bice bimwe na bimwe cyane cyane ibice bidashyuha cyane ,hari aho bisaba kwinika imyumbati bateganya kuzakuramo ifu kugira ngo ubukayuke bugabanuke (aside) bikaba ari na byiza cyane kuko bigabanya ya Cyanide.
Kuva mu myaka miliyoni 800 ,iki gihingwa cy’imyumbati cyahozeho ,ndetse ari ikiribwa gifatiye runini rubanda nya mwinshi ,kikaba gikunze guhingwa cyane muri bino bice byegereye Koma y’isi.

Akamaro k’ifu y’ubugari ku mubiri wa muntu
1.Kubungabunga no kunoza imikorere myiza y’amara

Ubugari bufasha amara kubungabunga udukoko twiza two mu bwoko bwa bagiteri dufasha mu igogora tuzwi nka normal flora.

Ibi bigatuma igogora rigenda neza ,amara agakora umurimo wayo neza nta nkomyi, ndetse bikanarinda uburwayi butandukanye burimo impatwe, impiswi,indwara ya crohn na diverticulitis.

2.Kongera ubushobozi bw’umusemburo wa Insuline

Umusemburo wa insuline ni umwe mu yigabanya isukari y’umurengera mu maraso ndetse abarwayi ba Diyabete baba bawufite muke cyangwa ntanawo aribyo bitera isukari kuzamuka.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 ,bwagaragaje ko kurya ubugari bituma umusemburo wa insuline ukora neza ,nanone ubugari bukaba ari ikiribwa cy’amahitamo ku barwayi ba Diyabete bitewe nuko yifitemo amasukari make ugereranyije nibindi binyamafufu.

3.Kugabanya ibiro

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 ,bwagaragaje ko kurya ubugari bifasha mu kugabanya ibiro , mu bantu bakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko kurya garama 30 z’ubugari buri munsi mu gihe cy’ibyumweru 6 ,bigabanya imisemburo ituma umuntu yumva ashonje.

Nanone kurya ubugari bituma umuntu yumva ashonje ari nabyo bigabanya ingano y’amafunguro umuntu yakariye.
Source:Healthline