FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

U Burundi ngo bwiteguye kwivuna umwanzi nyuma yo gushinja u Rwanda kuvogera ikirere cyabwo

0

Igihugu cy’u Burundi kiratangaza ko kiteguye gusubiza inyuma ikintu cyose cyagerageza guhungabanya umutekano wacyo, nyuma y’aho hatangarijwe amakuru y’uko indege y’igisirikare cy’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi ikagera mu birometero bine.

Leta y’u Burundi ikaba ishinja igihugu cy’u Rwanda ivuga ko indege y’Igisirikare cy’u Rwanda yaba yaravogereye ikirere cy’u Burundi mu Ntara ya Kayanza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Pascal Barandagiye akaba yavuze ko u Burundi bwiteguye guhangana n’uwagerageza kubuhungabanya wese nk’uko byahoze.

Yagize ati: “U Burundi n’Abarundi bariteguye nk’uko bahoze kuva na kera mu mateka yabo, gusubiza inyuma ikintu cyose cyahirahira kikaza guhungabanya umutekano w’Abarundi. Si ubwa mbere bizaba bibaye,..ngirango murabyibuka muri 2015 abinjiriye hano mu Kayanza uko byagenze nta byinshi najyamo atari uguhumuriza abenegihugu ko Abarundi turi maso.”

Ibi minisitiri Barandagiye akaba yabitangaje nyuma y’aho umuyobozi w’Intara ya Kayanza, Anicet Ndayizeye, atangarije ko indege y’igisirikare cy’u Rwanda yinjiye mu kirere cy’u Burundi ngo ikagenzura ibirindiro by’ingabo z’u Burundi ku mupaka w’ibihugu byombi muri Komini ya Kabarore.

Yagize ati: “Ndagirango mbamenyeshe ko ku itariki 13 mu kwezi gushize, indege y’Igisirikare cy’u Rwanda, yinjiye mu gihugu cy’u Burundi, irenza ibirometero bine, hanyuma igenzura amapositions yacu isubira inyuma.”

Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko ibi umuyobozi w’intara ya Kayanza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ushize ubwo hatangwaga ibitekerezo ku matora muri iyi ntara hagati y’ababa mu mashyaka yemewe n’amategeko n’abayobozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Evariste Ndayishimiye, we yavuze ko leta y’u Burundi yareze u Rwanda ubushotoranyi muri EAC no muri ICGLR ariko ngo kugeza uyu munsi ntacyo babona bari gukora kuri iki kibazo. Ati: “Ibyo rero ntibishobora kutunezeza twebwe Abarundi.”

Ikibazo cy’iyi ndege y’Igisirikare cy’u Rwanda bivugwa ko yavogereye ikirere cy’u Burundi byavuzwe nyuma y’ibyumweru bibiri bibaye. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Pascal Barandagiye abajijwe icyo leta y’u Burundi yakoze cyangwa iteganya gukora kuri iki kibazo yagize icyo atangaza.

Ati: “U Burundi ni igihugu kigizwe n’abantu bazi kwihangana ni nayo mpamvu mwumvise ko ubwo bushotoranyi bw’igihugu cy’u Rwanda ingabo z’u Burundi ntacyo bwasubijeho. Ariko rero hari ibibazo bibazwa cyane cyane abashinzwe ingabo ..bitabazwa twebwe abasivili.”

Nubwo bivugwa gutya, ngo minisiteri y’ingabo y’u Burundi yo ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku kijyanye n’iyi ndege, gusa minisitiri w’ingabo, Col Philbert Biyereke, yatangaje ko umutekano w’igihugu uhari kandi urinzwe ku mipaka y’u Burundi.

Hagati aho, uruhande rw’Igisirikare cy’u Rwanda ntacyo ruratangaza ku byo gishinjwa n’abategetsi b’u Burundi.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bikaba byaratangiye kurebana ay’ingwe kuva mu 2015 nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi ryapfubye bugatangira gushinja u Rwanda gushyigikira abashatse kubuhirika, mu gihe u Rwanda narwo rushinja u Burundi gufasha no gucumbikira abifuza guhungabanya umutekano warwo.

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.