Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwagaragarije Abasenateri raporo ‘itekinitse’ bunyomorezwa aho

1171

Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwagaragariza Abasenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari,  raporo igaragaza aho bageze bageza amazi meza ku baturage, basanze irimo itekinika batamarizwa aho, banemera kubikosora.

Ku wa Kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari, basuraga aka karere, nibwo babeshye, umwe muri bo agezaho yemera ko harimo ibinyoma, ubuyobozi bwemera amakosa.

Ikinyamakuru umuryango cyakurikiranye iyi nkuru, gitangaza ko ushinzwe ikwirakwizwa ry’amazi, yabavuyemo agira ati “ubwo twagize amahirwe y’uko mwaje twakagombye kubibabwira, njye mpora kuri terrain, ama BF (butterfly valve) menshi ya rusange yarapfuye, nta mazi ayageramo, amwe ameneka mu nzira, andi ku masooko, ni imiyoboro 21 numvise bavuga ko hariho konteri,…”.

Umwe mu basenateri basuye aka karere, Prof. Karangwa Chrysologue avuga ko ibyo ubuyobozi bwakoze ari ibyo bita ‘itekinika’. Ndetse ko bwabemereye kubivugurura.

Ati “bageze aho bemera ko ibyo batugaragarije ari ibinyoma, ni bya bindi dusanzwe tuzi, duhura nabyo by’itekinika,… Kugira ngo rero dushobore gukora gahunda y’ ibikorwa ni uko tumenya uko duhagaze ariko bikaba ari ukuri, nibwo tumenya ngo turakora iki kugira ngo muri iki gihe twihaye nk’ igihugu tugere kuri iyo ntego”.

Nyuma yo kwemera ko babeshye, ngo bavuze ko bagiye kugira icyo bakora, ati “atwemereye ko bagiye kuyisubiramo nyuma yo kwemera ko ibyo batweretse ari ibinyoma byemezwa n’ abari kuri terrain n’ abo mu mirenge, nabo bageze aho barabyemera. Uhagarariye ubuyobozi yavuze ko bagiye gusubira hasi bakajya gukusanya ukuri kuri icyo kibazo”.

Muri gahunda Leta yihaye, biteganyijwe ko mu 2020 Abanyarwanda bazaba baragejejweho amazi meza ku rugero rwa 100%, bavuye kuri 85% bariho 2017, ariko tumwe mu turere tukaba dukorerwa isuzuma hakagararamo itekinika.

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina