Uganda: Abahanzi 2 bari mu mazi abira bashinjwa kwibasira perezida Museveni mu ndirimbo

5

Abahanzi 2 bo muri uganda barimo umwe usanzwe atunganya umuziki (Producer) bari mu mazi abira nyuma yo guhimba indirimbo ubuyobozi buvuga ko yibazira umukuru w’igihugu.
Aba bahanzi barimo David Mugema y’imyaka 31ndetse na mugenzi we Jonathan Muwanguzi w’imyaka 23bashinjwa gushyira ahagaragara indirimbo Wumula mzee (take a rest old man) cyangwa ce “Ruhuka muzehe”
Aba bahanzi ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera bwa Luzira aho bashinjwa kuririmba no gushyira hanze iyi ndirimbo bavuga ko ihungabanya umudendezo w’umukuru w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bahanzi bazwi imbere mu gihugu basabiwe igifungo cy’umwaka dore ko ngo Atari iki cyaha gusa bashinjwa kuko hari n’ibindi byagiye bibagaragaraho mu myaka yashize ahanini bishingiye ku magambo, guhimba amajwi hifashishijwe mudasobwa bagahimba indirimbo zibangamiye ubuyobozi n’ibindi.
Urukiko rwatangaje ko nubwo basabiwe gufungwa amezi 12 yose, ariko ko hagikorwa iperereza ku cyaba cyabateye gukora ibi byiswe kubangamira umukuru w’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina