Uganda: Hafashwe Umunyarwanda wagendaga asaba imisanzu yo kuzifashisha mu gutera u Rwanda

13

Inzego z’umutekano mu Karere ka Kakumiro mu burengerazuba bwa Uganda, zataye muri yombi Umunyarwanda bivugwa ko ari umuyobozi w’inyeshyamba wizezaga Abanyarwanda baba muri Uganda kuzabacyura nyuma yo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Uyu witwa Dieudonne Kabanda w’imyaka 32, ni Umunyarwanda utuye mu giturage cya Tegula, muri Paruwasi ya Kitegula mu karere ka Kakumiro, akaba yarafatiwe kuwa 04 Gashyantare mu kabari kitwa Legacy gaherereye mu gasantere k’ubucuruzi ka Mapasana, aho ngo yabaga arimo kwaka abantu inkunga y’amafaranga akabaha gitansi.
Uyu Kabanda nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Spyreports rwo muri Uganda, ngo yizezaga Abanyarwanda bagenzi be kuzabagarura mu Rwanda bagakura ku butegetsi Guverinoma y’u Rwanda. Uyu akaba abarizwa mu ishyaka bise Young Rwanda Democratic Party nk’uko ngo bigaragara kuri gitansi yatangaga.
Kabanda ngo akaba yavugaga ko umukuriye aba mu Burundi, mu gihe ukuriye uyu mutwe wabo muri Uganda ngo ari uwitwa Rugamba ubarizwa mu Nkambi y’Impunzi ya Nakivale iherereye mu karere ka Isingiro.
Biravugwa ko nyuma yo gutabwa muri yombi Kabanda yafungiwe igihe gito kuri station ya polisi ya Kakumiro nyuma agashyikirizwa igisirikare cya Uganda binyuze mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri aka karere ngo ahatwe ibibazo.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina