Umugaba w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ku itegeko rya Se, agiye kurekura uwahoze ari Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Anitha Annet Among uzwi nka AAA.
Gen Muhoozi yemeje aya makuru kuri uyu wa 25 Kanama 2026 mu butumwa yanyujije kuri X. Yagize ati "Mzee (izina akunze kwita Se Museveni) yanansabye ko AAA avanwa mu ifungwa ryo mu rugo. Natwe tuzabikora uko."
Anita Annet Among ari mu buryo bw’ifungwa ryo mu rugo (house arrest) kuva muri Gicurasi 2026. Ibi byabaye nyuma y'aho inzego z’umutekano zakoze ibikorwa byo gusaka iwe n’ahandi hafitanye isano na we, nyuma y’ibirego birebana na ruswa, umutungo udasobanutse n’andi makosa y’imari.
Kuva icyo gihe, umutekano ukomeye washyizwe ku rugo rwe i Nakasero, kandi abashyitsi bemererwa kwinjira ari abo umutekano wabanje kwemeza.
AAA agiye gufungurwa nyuma y'igihe kitari gito abantu batandukanye barimo abo mu gace ka Teso akomokamo, batakamba basaba ko yarekurwa.


