Uganda: Umupasiteri uvuga ko yahanuye ko perezida Mugabe azitura hasi, ngo yanahanuye ko azeguzwa

8

Umupasiteri muri uganda witwa Ronnie akaba n’umuyobozi w’itorero rya ETM church mu gace ka Makindye yavuze ko ibyo yagiye ahanura kuri perezida Mugabe wa Zimbabwe biri kugenda bisohora umunsi ku wundi.
Uyu mupasiteri yabwiye itangazamakuru ku itariki ya 31 Ukuboza 2016, ko yari yarahanuye ko hari umuperezida w’umunyafurika uzitura hazi, ibyo byaje kuba ubwo perezida Mugabe yagwaga yagiye mu nama mu mahanga, nyuma akongera agahanura ko uyu muperezida azirukanwa ku butegetsi ndetse umugore we akajya mu bwihisho none na byo bikaba biri gusohora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Iryo navuze riratashye, ubu Zimbabwe iri mu bihe by’amakuba aho bukera igisirikare kiramuvanaho.”
Umugore wa Perezida Mugabe yagiye mu buhungiro aragaruka, none na mugabe agiye kuvaho ku gitutu cya gisirikare, igihugu kiri mu kaga, intambara iri kurota, abaturage nab o bashobora guhunga intambara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina