FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Uganda: Umupolisi arashinjwa gufatira ku ngufu umwana w’imyaka 15 muri kasho ya polisi

0

Igipolisi mu Karere ka Bombo mu gihugu cya Uganda kiri mu iperereza ku mupolisi ushinjwa gusambanyiriza ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15 muri station ya polisi.

Amakuru aravuga ko umupolisi w’imyaka 49 witwa Charles Mpima, ukorera kuri station ya polisi ya Nyimbwa, yafashe ku ngufu uyu mwana w’umukobwa ubwo yari agiye kuri polisi gusaba kurindwa mukase wamuhohoteraga.

Biravugwa ko mukase w’uyu mwana witwa Margaret Nakitende yakangishije uyu mwana kumwica mbere y’uko yiyahura (Nakitende)

Amakuru agera kuri Chimpreports dukesha iyi nkuru akaba avuga ko uyu mwana yagiye kuri polisi, aho kugirango uwo mupolisi amufashe akamufunga nyuma mu masaha ya ninjoro akamufata ku ngufu.

Iki kinyamakuru kandi ngo cyamenye ko uyu mwana ari umunyeshuri ku Ishuri Ribanza ryitiriwe Mutagatifu, Tehereza Nandere, ryo mu Mujyi wa Bombo.

Nyuma yo kumenya ko yatangiye gukorwaho iperereza, uyu mupolisi yahise ahunga, igipolisi kikavuga  ko anashinjwa icyaha cyo guta akazi (Absent without Official Leave (AWOL).

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.