DGPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Uganda: Umuryango wa Rutagungira ushinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi, uratabaza Loni

0

Umuryango wa René Rutagungira ufungiye muri Uganda wandikiye agashami ka Loni gashize uburenganzi bwa muntu, ugasaba kugira icyo ukora ku iyicarubozi ngo akorerwa aho afungiye.

René Rutagungira, ni umunyarwanda, afungiye muri Uganda kuva mu Kanama 2017, ashinjwa ibyaha birimo ugushimuta Lt Joel Mutabazi wahoze ari mu basirikare barinda Perezida Kagame w’u Rwanda, agasubizwa mu Rwanda aho ubu yakatiwe igifungo cya burundu.

Umuryango we watangarije aka gashami ka Loni ku wa 9 Gicurasi 2018, uvuga ko inzego z’umutekano za Uganda zimukorera iyicarubozo ari nako zimubuza uburenganzira bwe.

Ishyami rya Loni riharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda, ryandikiwe n’umuryango wa Rutagungira ubinyujije ku bunganizi be bishyize hamwe mu cyiswe “Kiiza and Mugisha Advocates”.

Nk’uko ikinyamakuru Dailymonitor cyo muri Uganda kibitangaza,  umuryango wa Rutangungira mu ibaruwa wandikiye iri shami rya Loni, ngo waritangarije ko muri Kanama 2017, ubwo Rutagungira yafatwaga n’inzego za gisirikare zishinzwe iperereza muri Uganda (CIM) ngo yafungiwe ahantu ha wenyine, aranatotezwa.

Umuryango we uvuga ko amagambo yabwiwe arimo no kuba yakwicwa, ngo anakorerwa iyicarubozo ryo ku mubiri no mu mutwe (physical and psychological torture).

Ukaba usaba ko iri yicarubozo akorerwa ryahagarara, ndetse agahabwa uburengenzira bwo gusurwa n’umuryango we ndetse n’abamwunganira mu by’amategeko dore ko muri iyo baruwa bagaragaza ko ubwo burengenzira yabwimwe.

Ishimutwa rya Rutagungira ryabanje kugirwa ubwiru

Nyuma y’ishumutwa rya Rutagungira umuryango we waramushakishije uramubura, icyo gihe Umugore we, Hyacinthe Dusengeyezu yatangarije itangazamakuru ko yabwiwe ko umugabo we yashimuswe na capt. Agaba wo mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

Ambasade y’u Rwanda yinjiye muri iki kibazo, ndetse n’Urukiko rukuru, umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ridasanzwe mu gisirikare cya Uganda (UPDF), Lt. Col. Augustine Bwegendaho, yavuze ko Rutagungira atari muri kasho zabo haba ku cyicaro cya CMI ahitwa Mbuya, cyangwa ahandi hantu hazwi.

Urukiko Rukuru muri Kampala mu ibaruwa rwandikiye CMI ndetse n’Umushinjacyaha mukuru rwasabaga ko umurambo wa Rutagungira uzazanwa mu Rukiko Rukuru rwa Kampala ku wa 31 Kanama 2017 saa tanu zuzuye, kuko hacyekwaga ko yaba yarishwe.

Ubwo Urukiko Rukuru rwatangaga iminsi 4 ntarengwa, ku wa 27 Ukwakira CMI yari yahakanye ko ifite Rutagungira yamugejeje mu rukiko ari kumwe n’abapolisi 9 ba Uganda bashinjwa icyaha cy’ubutasi.

Hanze y’urukiko nibwo uwitwa Caleb Alaka, wavugaga ko yunganira aba bantu, yabwiye itangazamakuru ko abakiriya be bakorewe iyicarubozo ariko ntiyatanga ibisobanuro byinshi.

Umuryango we watangazaga ko Rutagungira nta kintu ashobora gufata mu maboko ye kuko yabaye paralize ubwo yakorerwaga iyicarubozo. Uyu yatangaje ko mu kumukorera iyicarubozo bakoreshaga imashini zitandukanye mu kumukanda kugeza ubwo uburibwe bugera ku magufwa ndetse bakamwinika mu mazi bakenda kumuheza umwuka.

Ubwo ngo bukaba ari uburyo CMI ikoresha mu kuvanamo umuntu amakuru kandi ku buryo ibimenyetso by’iyicarubozo bidapfa kugaragara inyuma.

Caleb yatangazaga ko igihe cyose Rutagungira yamaze yari afungiye munsi y’ubutaka ahantu atabonana n’umuntu uwo ari we wese ari naho yakorerwaga iyicarubozo afunze igitambaro mu maso arya rimwe mu cyumweru, adakaraba cyangwa ngo ace inzara kugeza ubwo yageze aho yemera ibyo bifuzaga ko avuga kugirango arebe ko bwacya.

Rutagungira ari kumwe n’abandi bapolisi ba Uganda, bashinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi bakamushyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda bakaba bavuga ko bamuhawe mu buryo bukurikije amategeko.

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.