FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Umugabo yakatiwe n’urukiko azira gucuruza inyama z’ipusi

0

Urukiko rwa Nakuru muri Kenya rwakatiye umugabo witwa James Mukangu Kimani igifungo cy’imyaka 2 ndetse anacibwa amande angina n’ibihumbi 50 by’Amashilingi akoreshwa muri kiriya gihugu azira guha abantu inyama za nyirahuku.

Uyu mugabo yagabanyirijwe ibihano n’urukiko nyuma yo kujuririra ibihano yari yaciwe ku nshuro yabanje, aho urukiko rwari rwanzuye ko azafungwa imyaka 3 ndetse agacibwa ibihumbi 100 by’Amashilingi.

 

 Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa 24 Kamena ubwo yarimo abaga ipusi mu mujyi wa Nakuru, abamukekaga bagatanga amakuru bakurikirana bagazanga atunzwe no kwica akanabaga za nyirahuku akaba arizo aha abaturage.

James Mukangu Kimani ashinjwa kwica inyamaswa, kugabura ibinyuranyije n’ibisanzwe biribwa hakurikijwe umuco w’abanyagihugu ndetse no kubagira ahatarabugenewe kuko hari amabagiro azwi.

Yatakambiye urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano kuko yabikoreshwaga n’ubukene

Yemera ko guhera muri 2012 atunzwe no kubaga ihuku, inyama zazo akazikoramo isambusa akazigurisha mu baguriro y’ibiribwa n’ahandi ku muhanda.

Uretse abamubonye arimo kuyikuraho uruhu, uyu mugabo avuga ko nta wundi muntu wigeze amenya ko acuruza inyama z’ipusi.

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.