Bwiza
ads

'Umuhanuzi' Bucyanayandi wasabaga abantu amafaranga ngo badapfa yatawe muri yombi 

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 21 Ukwakira 2025 saa 12:12
Iminota 1 yo gusoma
'Umuhanuzi' Bucyanayandi wasabaga abantu amafaranga ngo badapfa yatawe muri yombi 

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y'Igihugu, bataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu, indwara  cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk'ituro.

RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko uyu mugabo afungiye kuri Station yayo ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe  Ubushinjacyaha.

Uru rwego na Polisi baboneyeho gusaba abaturarwanda "kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya".

Izi nzego zabasabye kwita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.

Zihanangirije kandi abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu, zibaburira ko batazihanganirwa.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.