FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Umuhanzi David Lutalo yashinjijwe n’umugore w’imyaka 52 ko babyaranye mu 1987 kandi yari ataravuka

0

Mu giturage cya Kiwogozi mu Karere ka Luwero muri Uganda, haherutse kuba agashya ubwo umugore w’imyaka 52 yagabaga igitero mu rugo rw’ababyeyi b’umuhanzi David Lutalo akamushinja kumutera inda ariko akanga kurera umwana babyaranye.

Umuvugizi wa polisi mu karere ka Savana, Paul Kangave, aravuga ko uyu mugore witwa Josephine Naluwoza utuye Mbiko mu karere ka Buikwe, yashinjaga David Lutalo kwirengagiza umwana babyaranye mu 1987 witwa Musoke Ronald kuri ubu ufite imyaka 31.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Spyreports ikomeza ivuga, Kangave yongeyeho ko Naluwoza yagiye iwabo wa Lutalo  muri Kiwogozi, mu karere ka Luwero akajujubya ababyeyi be.

Nyuma yo kumva aya makuru, umuhanzi david Lutalo yahise ashyikiriza ikibazo polisi uwo mugore atabwa muri yombi, baza gusanga afite uburwayi bwo mu mutwe bise Delusional Disorder, ahita ashinjwa gutera urugo rw’abandi no gusebanya.

Ikintu gitangaje kikaba ari uko mu mwaka w’1987 uwo mugore avuga ko ari bwo yabyaranye na Lutalo uyu muhanzi yari atarabaho kuko yavutse ku itariki 12 Nzeri mu 1989

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.