Umupasiteri yapfuye ari gusambana n’umwana w’imyaka 19

14

Umupasiteri utatangajwe amazina, yapfuye ari gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ibitangazamakuru bikaba bivuga ko yazize kurya ku itunda atemerewe.
Uyu mupasiteri wo mu itorero rishingiye ku bapentikoti, yaguye mu gace ka Delta muri leta ya Nigeria, mu cyumba cy’ihoteri iherereye mu mujyi wa Kwale aho yari yasohokanye uyu mwangavu rwihiswa.
Umuvugizi wa polisi ikorera muri Delta, DSP Andrew Aniamaka yavuze ko aya makuru ari yo ndetse ko na bo babimenye babibwiwe n’umugore wa nyakwigendera ku itariki ya 19 uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muvugizi wa polisi yatangaje ko amakuru y’uyu muvugabutumwa yamenyekanye ubwo umwana w’umukobwa bari baryamanye mu ihoteri yavuzaga induru avuga ko uwo mupasiteri yashizemo umwuka, abakozi ba hoteli bajya kureba bagasanga yapfuye ari ko guhita bamenyesha umugore we na we akamenyesha inzego z’umutekano.
Polisi itangaza ko uyu mupasiteri yajyanywe kwa muganga agakorerwa ibizamini ariko abaganga bagatangaza ko nta kintu na kimwe yabaye cyatumye abura ubuzima, ndetse n’umwana w’umukobwa akaba avuga ko barimo bashimishanya akabona arekeye aho yakwitegereza agasanga yashizemo umwuka.
Ikinyamakuru africanspotlight.com kivuga ko kugeza ubu, polisi ikirimo gukora iperereza ku cyaba cyarahitanye uyu muvugabutumwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 
 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina