Uruhare rw’umugore mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda

18

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika ndetse no ku isi ubu bireberwaho mu guha ijambo umugore no kumufasha kwiteza imbere, hatibagiwe no kuba yahabwa umwanya mu gufata ibyemezo mu miyoborere y’igihugu.
Nyuma y’urugamba rwatangijwe na FPR/Inkotanyi rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwari rusigaye rusenyutse , aho nta muntu wabonaga ko igihugu cyakongera kikiyubaka kikagera aho amahanga aza kukigiraho. Aha niho FPR/Inkotanyi yari imaze gufata ubutegetsi icyo gihe yari imeze nkiri hagati nk’ururimi itegerejweho kubaka n’ibyari bisigaye bidasenyutse.

Abagore bishimira intambwe bagezeho n’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Aha kandi rero niho hari kora ndebe na yobora ndebe kuri FPR yari imaze gufata ubutegetsi nyuma yo guhagari Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko hari ibihugu by’ibihangange byirengagije gutabara Abanyarwanda bicwaga icyo gihe no kuba hari ibyari bishyigikiye ubutegetsi bwari buvuyeho , aha benshi bibazaga niba mu Rwanda hatazabaho intambara zidashira z’amoko no kwihorera hibazwa uko bizagenda ngo Abanyarwanda bongere guseka no kuba umwe nta rwikekwe.
Muri uku gutangira kubaka igihugu harebwe ku mpande zose zatuma abanyarwanda babanza kwiyumvanamo ariko na none nta ruhande na rumwe rusigaye inyuma , niho haje politike yo kuzamura umugore mu buryo bwose bushoboka akagira ijambo mu muryango nyarwanda ndetse no mu miyobore y’igihugu.
Mbere yaho, umugore yafatwaga nk’uwo kurera abana ndetse no kuba nta jambo yagira ngo ryumvikane mu muryango kuko byafatwaga nk’uwakoze ibitamukwiye.
Guha agaciro n’ijambo umugore, inkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, mu kiganiro na Bwiza.com, avuga ko umugore koko yabaye ikingi ikomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’ubunyarwanda cyane ko umurimo w’umugore uhera kuva agitwite, kugera abyaye agatangira kurera bityo ugasanga niwe ntangiriro ry’ubuzima no kurema icyo uzaba cyo .
Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba

Ati: “umugore ni nk’umutima , ni nayo mpamvu ubumwe cyangwa icyo ari cyo cyose cyashingira ku mugore, kuko aratwita akabyara akarera yewe no mu buzima ubwo ari bwo bwose bw’umuryango umugore agira uruhare rukomeye. Rero ntitwavuga ko yakoze wenyine yarashyigikiwe ahabwa ijambo na we atanga umusanzu mu kuzana ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubunyarwanda bihereye mu muryango”.
Umufasha wa Perezida, Madame Jeannette Kagame yagize uruhare mu kuzana ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda

Ndayisaba Fidel kandi avuga ko Madame Jeannette Kagame ari we watangije ihuriro ry’abagore b’abayobozi n’abagore bafite abagabo bari bo, n’abigeze kuba muri Guverinoma (Unity Club-Intwararumuri) avuga ko uyu muryango watangiye ugamije guhuza no kuzana ubumwe bw’abari muri Guverinoma ndetse n’abayibayemo kugirango biyumvanemo babe umwe nk’Abanyarwanda.
Ati: “….Harimo abantu benshi bafite amateka atandukanye ndetse n’ibikomere bitandukanye , uyu muryango wahaye urugero rwiza Abanyarwanda kubera ibikorwa byawo byavuye mu guhuza abayobozi bikagera no ku baturage hasi”.
Nyamasheke
Mukamuhashyi Espérance w’imyaka 59, utuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari k’Impala, mu murenge wa Bushenge, avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yasanze agomba gutandukana n’abagome bahekuye igihugu agaharanira amahoro mu baturanyi, ahuza abarebanaga ay’ingwe kugeza abigezeho, akishimira ko yabyambikiwe umudali kandi yarabikoze atazi ko hari ubibona.
Mukamuhashyi Espérance

Ati “Narenze ku ibyo nari nakorewe n’abagome bahekuye u Rwanda, nshinga amashyirahamwe 3 y’ubumwe n’ubwiyunge nta bushobozi bw’amafaranga na buke mfite ariko mfite ubw’umutima, rimwe ryahuzaga abapfakazi ba Jenoside n’ abari bafite abagabo bafunze bose hamwe bari 64 kubera ko bose nababonanagamo ibikomere, njya muri gereza ya Rusizi nshishikariza abakoze Jenoside kwemera ibyaha bakoze, abagera kuri 41 barirega bemera ibyaha baranafungurwa, mbafasha gushinga ishyirahamwe ryitwa duharanire amahoro n’ubwiyunge.’’
Avuga ko akomeje kubabazwa cyane n’ibura ry’amahoro mu bihugu byinshi birimo n’ibikikije u Rwanda, akifuza ko imbaraga yakoresheje yunga abaturage bo mu murenge we, yanazikoresha asakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu bikirangwamo imidugararo.
Ati “umutima wakomeje kuntekereresha n’ibirenze ibyo, nza gushinga n’irindi shyirahamwe ryitwa ‘’Imbarutso y’Amahoro” rihuje abagabo bireze bakemera ibyaha bya Jenoside bakanabisabira imbabazi, abapfakazi ba Jenoside n’abandi bayirokotse, abahungutse, ingabo zavuye ku rugerero, abasigajwe inyuma n’amateka n’izindi mfubyi, na ryo rigizwe n’abantu 40 bari bafite ibibazo binyuranye bishingiye ku mateka yacu, ubu bamaze kugera kuri byinshi kandi turakataje mu guharanira iterambere rirambye turenga ibidutanya.’’
Yishimira ko ibyo byose yabikoraga yumva ari ugutanga umusanzu we mu gusana igihugu atazi ko azabishimirwa umunsi umwe, agashimira cyane Perezida Kagame kuba yarahaye agaciro ibikorwa byabo birimo no guha umugore ijambo, ngo byamuhaye imbaraga zo kumva yarenga umupaka w’u Rwanda akajya gusakaza amahoro n’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.
Mukamuhashyi umaze kumenyekana cyane mu karere kose ka Nyamasheke kubera ibikorwa byo guharanira ubumwe n’ubwiyunge. Akomeza avuga ko ubwiyunge bwatumye baniteza imbere, bakaba bafataniriza hamwe ibikorwa byinshi by’iterambere, aho urwikekwe rwashize n’imibanire ikarushaho kuba myiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rwamagana
Nyiribambe Zahara yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitare bya Rutonde, atuye mu murenge wa Kigabiro na we yashinze ishyirahamwe ryitwa “Twiyunge” ryatumye abaturage bongera kwizerana aho kwishishanya.
Ati “nyuma ya Jenoside wabonaga ingaruka ari nyinshi ku bagore bamwe babaye abapfakazi ndetse n’incike, abandi abagabo babo barafunzwe kubera ibyaha bakoze muri Jenoside, mfatanyije na bagenzi banjye twatangije kwigisha Abanyarwanda ko tugomba kubakira ku bunyarwanda aho gukomeza kwiyumvamo amoko, inyigisho twatanze zagize impinduka kuko bamwe mu bakoze ibyaha bemeye ibyo bakoze biyunga n’abo bahemukiye, uretse ibyo twakoze ibikorwa byo gufashanya hagati yacu cyane hari abo twagiye twubakira bituma turushaho kwizerana byanafashije abari mu ishyirahamwe ndetse n’abo twigishaga mu bukangurambaga”.
Nyirabambe akomeza avuga ko imiyoborere myiza no guha umugore ijambo byamufashije kuba nk’umwarimu w’ubumwe n’ubwiyunge.
Agira ati”ntibyari byoroshye kumva ko umugore yabasha gukora ibikorwa byo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kuko byari ibintu bigoye guhuza abantu bamwe bavuga bati bariya baratwiciye abandi bati badufungishirije abantu.
Ariko kubera imiyoborere myiza no guha umugore ijambo byatumye twumva ko natwe dushobora kugira impinduka mu mibereho myiza y’Abanyarwanda cyane twe abagore dushobora kuba umusemburo bitewe n’uko umuryango usanga ushingiye kuri twe”.
Si ibintu byoroshye guhuza umupfakazi wa Jenoside n’umugore uhorana indobo ku mutwe buri wa gatanu agiye gusura umugabo ufunzwe, yarangiza akita ku bana.
Mumurere Ziada, umwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigabiro, na we ari mu bigishijwe ubumwe n’ubwiyunge, avugako kwigishwa na Zahara we na bagenzi be byatumye havanaho urwikekwe hagati y’abiciwe ndetse n’abakomoka mu miryango y’abari bafungiwe icyaha cya Jenoside, byatumye bafatanya gusenyera umugozi umwe mu kubakana no kubaka igihugu.
Ati “twibumbiye hamwe mu ishyirahamwe n’abarokotse Jenoside ku buryo kuribanamo na bo ntawikanga undi, kandi hari abo mu miryango yacu bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside byatumye twiremamo ikizere by’umwihariko abagore , kubera inyigisho twahawe mu ishyirahawe ‘Twiyunge’ zaduteye ishyaka ryo kumva ko twebwe nk’abagore tugomba gufata ingamba zo gukora ibyateza igihugu imbere.
Nkanjye numvise ko ngomba gufasha Abanyarwanda kujijuka maze ntangiza isomero ryo kwigisha gusoma no kwandika ku buryo byanatumye abaterankunga batwubakira isomero. Urumva ko iyo hatabaho abadufasha mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ntacyo twari kugeraho, ibyo bikorwa bituruka ku bufatanye no gushyira hamwe n’imbuto y’ubumwe n’ubwiyunge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rubavu
Nyiramongi Odette warokotse Jenoside, yahagurukiye kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside ndetse akaba yaragaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge bukomeye aho yita no ku miryango ya bamwe mu bamwiciye.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Nyiramongi avuga ko bimwe mu byamufashije kwiyakira no kubana neza ari ukurenga bimwe mu byamubayeho.
Ati “Umuti w’inabi ni ukugira neza. Narokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho banyiciye umuryango wanjye, nagize agahinda gakomeye n’intimba ku mutima…Nasanze umuti wabyo ari ukubabarira no kwita ku bampemukiye. Buri mwaka byibura ntanga amafaranga atari munsi ya miliyoni ebyiri yo gufasha abarokotse batishoboye, bamwe mu bana bakomoka mu miryango y’abanyiciye nabahaye akazi muri Hoteli yanjye”.
Nyiramongi Odette ukora ibikorwa bijyanye no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rubavu

Akomeza avuga ko ibi bikorwa by’indashyikirwa abikomora ku rugero rwiza abonera kuri Perezida wa Republika, Paul Kagame . Ati ”Umukuru w’igihugu yateje umugore imbere, ibi byanteye imbaraga zo gukora, mfite amahoteli abiri, ari nayo nkuramo ubushobozi bwo kwita ku mbabare n’abatishoboye”.
Mukeshimana Sandrine utuye Nyamyumba ni umwe mu bo Nyiramongi yafashije. Abihamya agira ati “uyu mubyeyi ni igisubizo ku mibereho yanjye, yampaye akazi, ampa inka ndetse yishyurira abana banjye amashuri”.
Habimana Martin ni umuyobozi mu karere ka Rubavu ushinzwe imiyoborere myiza ndetse akaba yaranabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba aho Odette atuye. Yagize ati”Nyiramongi byibura buri mwaka atanga amafaranga asaga miliyoni 2 zo gufasha abatishoboye, yahaye akazi abatishoboye, abarokotse Jenoside ndetse na bamwe bo mu miryango y’abamwiciye. Twagiye tunamushyikiriza ibihembo bitandukanye by’ishimwe kuko ni umwe mu bagize uruhare mu kuzana ubumwe n’ubwiyunge akoresheje ibikorwa byo guteza imbere no kubabarira abamwiciye abo mu muryango we”.
Ndayisaba Fidel avuga ko koko umugore ari inkingi mu kubaka ubunyarwanda no kubaka igihugu. Ati “uwavuga ko umugore ari inkingi ntiyaba abeshye rwose yaba avuze ukuri, umugore yagize uruhare rukomeye haba mu kwigisha no gutanga urugero rwiza.”
Ndayisaba Fidel, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge ubu mu bigaragara bwamaze gutera imbere, mu ubushakashatsi buheruka bwo mu 2015, hagaragazwa ko bugeze kuri 92.5% . Ubu agereranyije n’uko abibona bishoboka ko ubu igipimo bwariho cyarenze, avuga ko ubu ikigezweho ariko uko ubumwe noneho bugomba guhera muri ba mutima b’urugo kuko ari nabo umuryango uba ugenderaho.
Ati “Iyo umutima ukora neza ingingo zose ziba zikora neza , umugore ni nawe mutima w’ubumwe n’ubwiyunjye, nagumya gufashwa nkuko n’ubundi yafashijwe ntakabuza ko ubumwe n’ubwiyunge buzagerwaho nkuko tubyifuza, cyane ko umutima ntiwakora neza igihe hari urundi rugingo rufite ikibazo. Nitugira ubumwe n’ubwiyunge, tukimikaza ubunyarwanda , ntakabuza tuzagera aho dushaka ”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/Bwiza.com

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina