FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Urutonde rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bamamaye- AMAFOTO

1

Kuba Perezida w’igihugu runaka ni inshingano zikomeye cyane, zisaba uzihawe kuba afite abajyanama, cyane cyane umujyanama wa mbere aba uwo mashakanye, bitewe n’amateka y’igihugu cyangwa ayakiranze bituma ubasha kumenyekana cyane ku Isi haba mu byiza cyangwa mu bibi.

Kuba Perezida yamamaye hose ku Isi, ntibiba bivuze ko n’umufasha we ahita yamamara, kuko biterwa n’uko ku giti cye na we aba  afite ibyo azwiho, byiza cyangwa se ibibi, amahanga akabimumenyeraho.

Dore urutonde rwa bamwe:

1.Winnie Mandela:

Winnie Mandela yahoze ari umugore wa Nyakwigendera, Intwali Nelson Mandela, waharaniye ivanwaho ry’irondaruhu muri Afurika y’Epfo ndetse aranakiyobora.

Winnie Mandela yamenyekanye kubera ibikorwa bye, ubwo umugabo we Mandela yari afunze mu gihe cy’imyaka 27, uyu mugore yaharaniye ko habaho ubutabera muri iki gihugu, nyuma uyu mugore yaje kugenda ashinjwa ibyaha birimo za ruswa n’ubwicanyi.

Mu mwaka wa 1992, Winnie na Nelson baje gutandukana burundu (divorce) nyuma y’imyaka 38 bari bamaze babana, nubwo bwose Mandela yamaze 27 muri gereza.

2.Chantal Biya:

Chantal Biya, umufasha w’umukuru w’igihugu wa Cameroun, akunze kwibazwaho byinshi ndetse ibinyamakuru bitandukanye bikamuvugaho bitewe n’imyambarire ye yihariye ndetse n’imisatsi ye idasanzwe.

Chantal Biya yavutse tariki ya 8 Mutarama 1972, akaba yarashyingiranwe na Paul Biya tariki ya 23 Mata, 1994, nyuma yaho uwahoze ari umufasha wa Biya witwaga Jeanne Irene Biya apfuye mu 1992.

Chantal Biya abantu benshi bamuvugaho byinshi bitewe n’imisatsi ye itangaje kuko ari myinshi cyane ndetse akaba akunda kuvugwaho kwambara amabara agaragarira amaso cyane ari nako yishyiraho ibirungo bihagije.

Muri 2009 ubwo Chantal yitabiraga inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu yaberaga i Los Angeles, ikinyamakuru Dailymail cyamwanditseho inkuru yavugaga ku bwiza bwe aho iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti ‘la première dame africaine la plus glamour’.

Chantal Biya kandi azwi ku misatsi yihariye aho afite ukuntu ayisokoza kwihariye ndetse akabafite ama perruques atandukanye ahinduranya ariko ateye kimwe nubwo afite amabara atandukanye. Uretse ubwiza bwe butuma benshi bamumenya ku Isi, uyu mugore azan a ku rutonde rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu bize amashuri menshi.

3.Jeannette Kagame

Ni umufasha wa Perezida Kagame w’u Rwanda, ni umubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko, azwi cyane mu ruhando rw’amahanga nk’ indashyikirwa kubera umusanzu we mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa mu buryo butandukanye.

Madamu Jeannette Kagame ateza imbere abagore n’abakobwa abinyujije mu miryango itandukanye harimo nka “Imbuto Foundation”, umuryango abereye umuyobozi w’ikirenga, aho afasha abagore batishoboye, impfubyi, gushyigikira abana b’abakobwa bagaragaza ubuhanga mu mashuri, abana b’ abahungu n’abakobwa babahanga badafite ubushobozi bwo gukomeza amashuri, …

4.Simone Gbagbo:

Uyu ni umugore wa Perezida Laurent Gbagbo, wabaye Perezida wa Cote d’Ivoire kuva mu 2000 kugera mu 2011. Uyu mubyeyi w’imyaka 69 y’amavuko, arazwi cyane kubera ibikorwa bye birebana na politiki yagiye yigaragazamo, cyane cyane mu ntambara yaranze iki gihugu y’abaturage.

Simone Gbagbo yigaragaje muri iyi ntambara yahitanye umubare munini w’abaturage. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwasabye Leta ya Cote d’Ivoire guta muri yombi uyu mugore ngo ajyanwe gufungirwa i Hague mu Buholandi irabyanga.

Inkiko zo muri Cote d’Ivoire nizo zamukurikiranye, ku wa 10 Werurwe 2015, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ashinjwa ibyaha birimo iby’intambara no kwibasira inyoko muntu, yakoze nyuma y’amatora yo mu 2010.

5.Nkosazana Dlamini Zuma

Dlamini Zuma w’imyaka 69 y’amavuko, yahoze ari umugore wa Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, ni umunyapolitiki uzwi cyane haba muri Afurika y’Epfo no mu yandi mahanga.

Dlamini Zuma yari Minisitiri ku buyobozi bwa Mandela, Tabo Mbeki ndetse no ku bwa Jacob Zuma. Ku wa 15 Nyakanga 2012, yatorewe kuba Umuyobozi wa komiseri y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) akaba yari anabaye umugore wa mbere uhawe izi nshingano muri uyu muryango.

6.Hinda Deby Itno

Deby Itno aracyari muto, afite imyaka 38 y’amavuko akaba ari umwe mu bagore bane ba perezida wa Chad, Idriss Déby. Azwiho ubwiza karemano, kwiga amashuri menshi ndetse no kurangwa n’ubwitonzi.

Azwiho gukunda kurimba, yambara imyenda miremire iri mu bwoko bwa ’’Sali’’ akagira amabara atandukanye bigatuma aberwa cyane.

Umugabo we aramukunda cyane kubera ubwenge bwe n’uburyo ngo amufasha mu kazi nk’umuyobozi w’igihugu, niwe mujyanama we akanamufasha mu gufata imyanzuro yose afata, kandi akagira inseko nziza ituma arushaho gukundwa cyane.

7.Graça Machel:

Izina Graça Machel rifite amateka maremare ku mugabane wa Afurika, Graça Machel afite imyaka 72 y’amavuko akaba yarabaye umugore w’abaperezida babiri, bose ubu barangije kuva ku Isi ya rurema.

Graça Machel akomoka muri Mozambique akaba yarabaye umugore wa Samora Machel wayoboye Mozambique, mu mwaka wa 1986 yitaba Imana bari bamaranye imyaka 11.

Mu mwaka wa 1998, Graça Machel yashyingiranwe na Nelson Mandela, akaba yaritabye Imana mu 2013 yari umugore we, ubu akaba ari umupfakazi ubugira kabiri.

Graça Machel yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubana n’aba baperezida bazwiho ubutwari, bikaba byaragiye bituma izina rye rimenyekana cyane.

8.Lalla Salma:

Lalla Salma ni umwamikazi w’imyaka 40 y’amavuko w’igihugu cya Maroc, akaba ari umufasha w’umwami Mohammed VI, akaba azwiho ibikorwa by’urukundo by’umwihariko uyu mugore akaba yarashinze umuryango wo kurwanya no gufasha abarwaye kanseri.

Mu 2007, Lalla Salma yagizwe ambasaderi w’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima (OMS), aho yari ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo hirya no hino ku Isi.

Kubera ibikorwa bye, uyu mwamikazi ngo niwe wa mbere wagaragaje itandukaniro hagati ye n’abandi bamubanjirije, aho ngo arushaho kwegera abaturage kandi akanabafasha muri byinshi. Yashakanye n’umwami Mohammed VI mu 2001.

9.Grace Mugabe:

Grace w’imyaka 52 y’amavuko, ni umugore wa Robert Mugabe w’imyaka 94 y’amavuko wayoboye Zimbabwe imyaka 30. Uyu mugore wize menshi, azwi cyane muri politiki yo muri iki gihugu by’umwihariko akaba yaravugwagaho gushaka imbaraga zo guzasimbura umugabo we ku buperezida.

Nyuma yo kweguzwa kwa Robert Mugabe, Grace Mugabe ntiyorohewe ashinjwa gukoresha nabi umutungo w’igihugu n’ibindi byaha ngo yakoraga aharanira kuzasimbura umugabo we ku buyobozi.

  1. Dominique Ouattara

Dominique Ouattara w’imyaka 64 y’amavuko ni umufasha wa Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire kuva mu 2010. Uyu mugore usanzwe azwi nk’umushoramari, mu mwaka wa 1998 yashinze umuryango wita ku bana yise ‘Children Of Africa Foundation’ .

Ikinyamakuru afrizap gitangaza ko uyu muryango uharanira uburenganzira bw’umwana w’umunyafurika, ukaba ukorera no mu bindi bihugu nka Madagascar, Gabon, Centrafrika, Burkina Fasso.

Itangishatse Theoneste/ Bwiza.com

1 Igitekerezo
  1. VICTOR says

    UMUGORE WUMWICANYI NAWE ABA ARI UMWICANYI!! UMUGORE WUMUGABO AKORANA NIMBARAGA ZO MUKUZIMU NAWE ABA ARI UWIMBARAGA ZO MU KUZIMU(FRAMACON), TURABIZI KO BWIZA NA RYSHYASHYA MURI IBIKORESHO BYO KWAMAMAZA KAGAME NUBUTEGETSI BWE AHO KUBA IKINYAMAKURU ABANYAMAKURU, IBYO MWIVUGISHA NI IBYANYU NKA BWIZA KUKO UKURI KURI JEANNETTE NA KAGAME NTAWUTAKUZI KANDI NTIMUSHOBORA KUBITERA MUMITWE YABANTU!!!! MUKOMEZE GUKORERA INDA ZANYU NTA MAKURU ARAHO!

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.