FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Urutonde rw’abaperezida ba Afurika bishwe bakiri ku butegetsi- AMAFOTO

0

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika bagiye bicirwa ku buyobozi, bigakorwa n’abaturage ubwabo ariko rimwe na rimwe amahanga abiri inyuma, n’ubu ugasanga imfu za bamwe zitarasobanuka.

10.Muhammad Anwar El-Sadat:

Muhammad yapfuye mu 1981 afite imyaka 62 y’amavuko, yari Perezida wa Misiri, yahoze ari Visi Perezida, afata ubutegetsi asimbuye uwari Perezida, Gamel Abdel Nasser, yaje kwicwa akiri ku butegetsi ku wa 6 Ukwakira 1981.

9.Juvenal Habyarimana:

Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda yari amaze imyaka 21 ku butegetsi, yishwe ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege yari arimo yavaga muri Tanzania yahanurwaga igeze mu kirere cya Kigali.

Habyarimana wari warafashe ubutegetsi afite imyaka 36 abuhiritseho Perezida Kayibanda, urupfu rwe ruracyari amayobera mu gihe hataramenyekana uwarashe iyo ndege yari imutwaye.

8.Laurent Kabila:

Desire Kabila yayoboraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1997 ubwo yari amaze kunesha ingabo za Mobutu. Ku wa 18 Mutarama 2001 nibwo umwe mu basirikare bamurindaga yamurasiye mu biro bye n’ubu urupfu rwe rukaba rutarasobanuka.

Laurent Kabila yishwe afite imyaka 61 y’amavuko, akaba yari amaze imyaka 4 ku ntebe y’ubuperezida, yahise asimburwaho n’umuhungu we, Joseph Kabila wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

7.Cyprien Ntaryamira:

Ntaryamira yishwe akiri muto ku myaka 36 y’amavuko, yicanwe na Perezida Habyarimana mu ndege yari ibavanye muri Tanzania bagana i Kigaki, nk’uko urwa Habyarimana rutarasobanuka, ni nako n’urwa Ntaryamira rutarasobanuka.

Ntaryamira yayoboraga u Burundi mu nzibacyuho, nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye rwari rubaye mu mezi atandatu yari ashize. Ntaryamira yishwe ku wa 6 Mata 1994.

6.Melchior Ndadaye:

Ndadaye yishwe ku wa 21 Ukwakira 1993 afite imyaka 40, niwe Perezida w’u Burundi wa mbere wari utowe n’abaturage ubwabo, nyuma y’inkundura z’amakudeta (Coup d’Etat) zari zaramubanjirije ndetse akaba ari na we Perezida wa mbere wayoboye u Burundi aturutse mu bwobo bw’Abahutu.

Melchior Ndadaye yishwe amaze amezi 3 ku buyobozi, nyuma bivugwa ko urupfu rwe rwari rwihishwe inyuma n’abasirikare bakuru bo mu Bwoko bw’Abatutsi, uwashyizwe mu majwi cyane akaba ari Col. Jean Bikomagu na we wishwe urutarasobanutse mu 2015.

5.Bare Mainassara

Bare yari Perezida wa Niger, akaba yarishwe afite imyaka 49 y’amavuko, ku wa 9 Mata 1999. Ubwo yafataga ubutegetsi yari amaze gukora kudeta ariko adakunzwe n’abaturage.

Bare Mainassara yateguye amatora, atorerwa kuyobora Niger ku majwi 52%, ariko igihugu kiri mu bibazo, abatavuga rumwe na we bakaza umurego basaba ko ibyavuye mu matora byaseswa.

Muri ako kavuyo kose kari mu gihugu, katumye ingabo zikinjiramo, Bare Mainassara afatirwa ku kibuga cy’indege Niamey araraswa, iyo kudeta y’amaraso yakorewe yari iyobowe na Daouda Malam Wanke, wahise amusimbura ku butegetsi.

4.Mohamed Boudiaf

Mohamed Boudiaf yishwe afite imyaka 73 y’amavuko ku wa 29 Kamena 1992, yari umwe mu bashinze ishyaka ‘Revolutionary National Liberation’ ryaharaniye ubwigenge bwa Algeria.

Kuva mu mwaka wa 1965 uyu mugabo yabaga mu buhunzi muri Maroc, abumaramo imyaka 27, mu 1992 nibwo yatunguwe atumwaho n’ingabo ageze mu gihugu ahabwa undi mwanya muri politiki, nyuma ingabo zimushyira ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ariko intambara z’abaturage zari mu gihugu zikomeza gukara. Yishwe n’umusirikare wari umurinze ubwo yagezaga ijambo ku baturage ari kuri televiziyo.

3.Samuel Doe:

Doe yari Perezida wa Liberia wishwe afite imyaka 39 y’amavuko, ku wa 9 Nzeri mu 1990. yayoboye ingabo zahiritse ku butegetsi William Tolbert Jr.

Ahagana mu 1989 nibwo Charles Taylor wari ufungiye mu mahanga yafunguwe, intambara z’abaturage imbere mu gihugu zari zafashe indi ntera, Taylor na we yinjira mu gihugu afite inyeshyamba z’abacancuro yari avanye muri Cote d’Ivoire, mu gihe gito Samuel Doe yarafashwe aratotezwa, nyuma aricwa.

2.Thomas Sankara:

Intwari Thomas Sankara yari Perezida wa Burkina Faso, yishwe afite imyaka 37 y’amavuko ku wa 15 Ukwakira 1987. Yabaye Perezida w’iki gihugu afite imyaka 33 y’amavuko, nyuma ya Kudeta yari yakoze afatanyije n’uwari inshuti ye, Blaise Compaore.

Nyuma y’imyaka 4 ari Perezida w’iki gihugu, Blaise Compaore ni we wasubiye inyuma aramugambanira kandi bari inshuti z’akadasohoka. U Bufaransa bukaba bwarashinjwe kuba inyuma y’urupfu rwa Sankara, intwari yaharaniye ubwigenge, Afurika ihora iririmba nk’intwari yayo.

Nyuma y’urupfu rwa Sankara, ibitabo byinshi byagiye bimwandikwaho, hagaragazwa ubuzima bwe, n’ibitekerezo byiza byamuranze, byashakiraga Afurika ukwishyira ikizana.

1.Muammar Gaddafi:

Col Gaddafi wayoboraga Libya, yishwe afite imyaka 69 y’amavuko ku wa 20 Ukwakira 2011. Yari amaze imyaka 42 ayobora Libya, akaba yaragiye ku buyobozi akiri muto, ari umusirikare ukarishye wabashije guhirika ku butegetsi umwami Idris, anahita akuraho ingoma ya cyami.

Mu myaka 42 yari amaze ayobora Libya, Col Muammar Gaddafi hari byinshi abaturage b’iki gihugu bivugwa ko yabagejejeho badateze kuzamwibagirirwaho, aho ubukungu bwacyo ngo bwatumbagiye, Libya ikabaho nta mwenda igira w’amahanga, abaturage bakigira Ubuntu, bakivuza ku buntu, akabaha amazi kandi batuye mu butayu,…

Nyuma yaho hashingiwe umutwe w’inyeshyamba zarwanyaga Gaddafi, amahanga aziri inyuma, zaramuhize kugeza ubwo zimufashe, zimwica urw’agashinyaguro, mu maso y’abaturage. Ubu abaturage ba Libya bakaba bifuza Gaddafi bitagishobotse.

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.