Zeid Hussein ugereranya u Burundi n’iseta ibagirwaho abantu’ aranenga Leta yabwo

1002

Nyuma y’igitero cyagabwe mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, kigahitana ubuzima bw’abantu 26, Intumwa Nkuru ya Loni ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein, aranenga Leta y’u Burundi itarabashije kurinda umutekano w’abaturage.

Zeid Ra’ad Al Hussein avuga ko hakenewe ibisobanuro byinshi kuri ubu bwicanyi, hakamenyekana ababukoze, akavuga ko u Burundi bwuzuye ibinyoma.

Yagize ati “Bishobora kuba byaturutse ku mpamvu za politiki, kugira ngo bigire icyo bihindura ku matora ya kamarampaka, cyangwa ubu bwicanyi bushobora kuba bwakozwe ku zindi mpamvu, zirimo ukwihorera, abatuye mu gace byabereyemo bavuga ko abo bicanyi bari bambaye imyenda ya gisirikare, ibyo ntacyo bivuze, kuko ntabwo bisobanura neza abo ari bo”.

Akomeza anenga abategetsi b’u Burundi, avuga ko bakagombye kubaho bazi kurinda umutekano w’abaturage ndetse ko amatora ateganyijwe ateye amakenga.

Ati “u Burundi bwuzuye ibihuha, ibiganiro bya politiki byarahagaze, benshi bibaza ibishobora kuba mu matora ya kamarampaka na nyuma yayo”.

Mu nama ya 37 ijyanye n’iyubahirizwa ry’uburengenzira bwa muntu, yabereye i Geneve mu Busuwisi ku wa 26 Gashyantare 2018, nibwo Intumwa nkuru ya Loni ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein, yatangaje ko hari ibihugu bimwe byo ku migabane itandukanye birimo u Burundi na Congo, byabaye nk’iseta ibagirwaho abantu.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko ibihugu bitanu, birimo u Burundi, Congo, Syria, Yemen na Birmanie, abantu bicwa umusubirizo kandi bikagaragara ko nta gikorwa ngo bihagarare.

Aho yagize ati “Ati “Akarere ka Ghoutta hamwe n’utundi turere two muri Syria, uturere twa Uturi na Kasai muri Congo, Taa’iz muri Yemen, u Burundi na Leta ya Rhakine muri Yemen byabaye nk’ amaseta y’ibagiro ry’abantu muri iki gihe”.

Iki gitero cyatumye uyu muyobozi yongera kuvuga ku Burundi, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2018, bivugwa ko abakigabye bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyahitanye ubuzima bw’abantu 26.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina