Kugeza ubu mu gihugu cy’u Burundi ibintu bikomeje kuba bibi, aho abaturage barenga ibihumbi bibiri batabona aho baking umusaya.
Ibi biza birimo guturuka ahanini n’imvura ikomeje kugwa mu migezi yiroha mu mu Kiyaga cya Tanganyika nayo ikamena mu bindi bice bitandukanye bityo amazu n’ibindi bikorwa remezo bikangirika.
Imvura yaguye ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, yahitanye ubuzima bw’umwana umwe w’imyaka itanu , abanyagihugu barenga 2.400 nabo ubu bakaba batagira aho bikinga.
Ni inyuma y’aho umusozi wa Gabaniro warindimutse muri zone Gitaza ya komine Muhuta mu ntara ya Rumonge mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Uburundi.
Ku bw’umukuru wa komine Muhuta Niyonsavye Scholastique, yavuze ko imirimo yose yakushumutse. Ati” Umusozi wakushumuye amazu n’imirima ingana na hegitari zirenga 500 (500ha).”
Abaturage bagera ku 2.485 bahurijwe mu mashuri kugirango harebwe uko bahabwa ubufasha bw’ibanze.
Tanga igitekerezo