Frederic Ngenzebuhoro wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi ku butegetsi bwa Petero Buyoya yapfuye ku myaka 72.
Iri zina ryamenyekanye cyane mu butegetsi bw’Uburundi mu ishyaka rya UPRONA by’umwihariko mu igihe ryari ku butegetsi mu 1992.
Uretse kungiriza Buyoya , Ngenzebuhoro yabaye umudepite mu Burundi no mu mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) aba n’umwanditsi w’ibitabo bbyibanda ku muco .
Yaje gusoza manda ye mu 2017 aguma mu buhungiro kuko yari mu banyaporitike batemera manda ya gatatu ya perezida Pierre Nkurunziza yiyamamajemo mu 2015.
Frederic Ngenzebuhoro umunyapolitiki wavutse ku ya 2 Mata 1952 akaba n’munyamuryango w’ubumwe bw’iterambere ry’igihugu UPRONA.Yabaye visi-perezida w’Uburundi kuva ku ya 11 Ugushyingo 2004 kugeza ku ya 26 Kanama 2005.
Amakuru atangazwa na BBC avuga ko yashizemo umwuka kuri uyu wa gatanu taliki 19 Mata 2024.
Abo mu muryango we bavuganye na BBC Gahuzamiryango bavuze ko yapfuye nyuma y’uko yari afite uburwayi ariko birinda gutangaza indwara yaba yamuhitanye.
Tanga igitekerezo