Madamu Jeannette Kagame yunamiye, anashyira indabo ku mva iruhukiyemo Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 20 Mata 1994.
Igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa yo kumusabira cyayobowe na Antoni Cardinal Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Mgr Filipo Rukamba.
Kuri uyu wagatandatu taliki 20, hibutswe umwamikazi Gicanda, wishwe n’ingabo za Leta ya Perezida Habyalimana mu 1994, bitegetswe na Captain Ildephonse Nizeyimana wari mu Kigo cya ‘École des Sous-Officiers [ESO] muri Jenoside.
Mu 1961 ubwo hatangiraga kuzamuka ubushake bwo kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, Gregoire Kayibanda wari Perezida w’u Rwanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda, ashaka kurandura burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.
Gicanda yishwe afite imyaka 66, abanza gushyingurwa mu rugo rwe mbere yo kujyanwa ku Musozi wa Mwima, aho imva ye yegeranye n’iy’Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.
Kuri uyu wa Gatandatu rero nibwo uyu mwamikazi yibutswe ku itariki yiciweho hashyirwa indabo ku mva aruhukiyemo.
Tanga igitekerezo