Umwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Amerika yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko Ingabo z’ u Burusiya zinjiye mu kigo gicumbitsemo Abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Niger.
Ni nyuma y’uko abayobozi ba Niger basabye ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigera ku 1000 kuva muri icyo gihugu ubusanzwe bafatanyije kurwanya abahungabanya umutekano bahitana ababarirwa mu bihumbi abandi babarirwa muri za miliyoni bagahunga. Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri icyo gihugu umwaka ushize ariko byose byarahindutse.
Umwe mu basirikare bakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ingabo z’u Burusiya zitivangaga n’iz’Amerika zasanze muri icyo kigo. Yavuze ko zinjiye mu gihangari cyazo ku kibuga cy’indage cya gisirikare kiri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cya Diori Hamani i Niamey mu murwa mukuru wa Niger.
Ngo byatumye habaho kwegerana cyane hagati y’Ingabo z’u Burusiya n’iz’Amerika mu gihe umubano w’ibihugu byombi mu bya diplomasi n’ibya gisirikare utameze neza. Bituma kandi hibazwa ku bazasigara bakoresha iyo nkambi yubatswe n’Ingabo za Amerika nizimara kuhava.
Amerika n’inshuti zayo byategetswe gukura ingabo zabyo mu bihugu bimwe byo muri Afurika byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ababufashe bashaka kwitandukanya na guverinoma za Amerika n’ibihugu by’u Burayi.
Tanga igitekerezo