U Rwanda rurashinjwa kuba kugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare babarirwa mu 3,000; nk’uko Bloomberg ibivuga.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ari amakuru cyahawe n’abantu bo mu burengerazuba bw’Isi.
RDF kandi ishinjwa guhera imyitozo ya gisirikare inyeshyamba za M23 mu kigo bivugwa ko giherereye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo.
Hejuru y’ubwo bufasha Guverinoma y’u Rwanda inashinjwa guha M23 ubufasha bw’ibikoresho bya gisirikare birimo za drones ndetse n’intwaro zirasa indege n’ibifaru.
Leta y’u Rwanda inshuro nyinshi yakunze guhakana kugira ubufasha ubwo ari bwo bwose iha umutwe wa M23.
Perezida Paul Kagame mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru mpuzamahanga akabazwa niba u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Congo, yasubije ko aho kubazwa icyo kibazo abamubaza batyo bakibajije impamvu yatuma u Rwanda rwohereza ingabo ku butaka bw’iki gihugu.
Ni Perezida Kagame wakunze kugaragaza Congo nk’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ahanini bitewe n’imikoranire Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zifitanye n’umutwe wa FDLR bahuje umugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
1 Ibitekerezo
ndungutse Kuwa 20/04/24
Ese umubare w’umwanzi urwanya uRwanda uriyo muri (DRC) bazi uko ungana cg ikibaraje ishinga nukumenya ko uRwanda rwagiye muri DRC batitaye kumpamvu ya bitera biramutse aribyo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo