Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa, niyo ifite uturere tuza imbere mu kugwingiza abana aho ibipimo bigaragaza ko kugwingira biri hejuru ya 30%.
Byagarutsweho mu nama iteraniye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.
Yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byugarije umuryango.
Muri iyi nama niho hagaragarijwe ko uturere nka Musanze na Gicumbi tuza imbere muri iyi Ntara mu kugira abangavu batewe Inda kuva uyu mwaka watangira , aho abagera kuri 400 bamaze kubarurwa ko bazitewe.
Hagaragajwe kandi ko iyi Ntara igifite ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi bari hejuru ya 30%.
Burera niko kare kaza ku mwanya wa mbere muri iyi ntara mu kugira abana benshi bagwingiye aho kari ku gipimo cya 30.7%, nyamara muri rusange iyi Ntara ari agace gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa.
Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagaragaje ko hakenewe gushyira imbaraga mu ngo mbonezamikurire z’abana bato no kongera gufata izindi ngamba ku bibazo bitarakemuka.
Byitezwe ko inzego zitandukanye ziri busase inzobe ku byuho bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zarafashwe n’imari iba yarashowe mu guhangana n’ibyo bibazo, ku mpamvu bidakemuka burundu.
Tanga igitekerezo