Amatembabuzi ni amazi asohoka mu gitsina cy’umukobwa cyangwa umugore asa n’umweru cyangwa adafite ibara abonerana.
Akorwa n’umura, inkondo y’umura cyangwa igitsina ubwacyo.
Ese kugira amatembabuzi ni ibisanzwe cyangwa ni uburwayi?
Umugore wese agira amatembabuzi ariko siko amatembabuzi yose aba asanzwe; ni ukuvuga ko hari amatembabuzi azanwa n’uburwayi. Ingano yayo iratandukanye bitewe n’umuntu. Bamwe bayabona buri munsi, abandi rimwe na rimwe; bamwe menshi, abandi make. Uko ayo matembabuzi aza bigenda bihinduka mu buzima bw’umuntu.
Ese ngomba gusukura mu gitsina imbere nkakuramo amatembabuzi yose kugira ngo ngire isuku?
Iki ni ikibazo gikunze kwibazwa na benshi mu bagore cyangwa abakobwa kuri aya matembabuzi. Igisubizo ni: Oya. Si ngobwa ko usukura mu gitsina imbere ukoresha amasabuni kuko bishobora kwica uturemangigo tuba mu gitsina turinda umubiri. Bishobora no kugutera uburwayi (infection vaginale). Amatembabuzi y’umugore ntagomba gufatwa nk’aho ari umwanda cyangwa uburwayi.
Ndamutse mbonye amatembabuzi ava mu gitsina cyanjye ahindutse bivuze ko mfite uburwayi?
Birashoboka. Iyo ayo matembabuzi ahinduye ibara kandi akaza afashe cyane cyangwa akagira impumuro yindi, cyangwa se ukagira uburyaryate mu gitsina, bishobora kuba ari uburwayi cyangwa atari bwo, hari n’igihe byaterwa n’uko ari mbere cyangwa nyuma y’imihango y’umukobwa.
Ni ryari amatembabuzi aza ari ikimenyetso cy’uburwayi?
Amatembabuzi aba ikimenyetso cy’uburwayi igihe:
– Hari uburyaryate bugutera kwishima
– Igitsina kikabyimba
– Impumuro mbi
– Guhindura ibara (icyatsi, umuhondo)
– Haza ibimeze nk’ikivuguto cyangwa nk’ifuro ry’isabune
Dore zimwe mu ndwara zituma amatembabuzi ahinduka:
Hari indwara nyinshi zibitera, inyinshi muri zo zandura iyo umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina n’umuntu uyirwaye.
Reka turebe zimwe muri zo:
Infections à levres: Amatembabuzi aba ari umweru ufashe
Tirikomunasi: amatembabuzi aba ari icyatsi, umuhondo ikijuju, bimeze nk’urufuro.
Bacterial vaginosis: Amatembabuzi aba ari umweru afite impumuro imeze nk’iy’ifi.
Imitezi: Amatembabuzi aba afite ibara ryijimye cyangwa umuhondo, ariko kenshi nta bimenyetso umuntu aba afite. Iyo itavuwe uburwayi bushobora gukura bukagera no mu mura bigatera ububabare bwinshi.
Chlamydia: Kenshi nta bimenyetso bigaragara cyane. Hari igihe umuntu agira ububabare mu nda. Iyo itavuwe ishobora gukura ikagera mu nda ibyara.
Ni ryari wareba Muganga?
Mu gihe ubonye amatembabuzi yawe yahinduye ibara, aremereye kurushaho, cyangwa afite impumuro mbi ndetse mu gihe ufite uburyaryate cyangwa kubyimba ku gitsina, mu gihe kandi ubabara mu nda, wakwihutira kujya kwa muganga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Francine Maneno/Bwiza.com
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
shema Alex Kuwa 02/05/20
Ese birashoboka ko umugore utwite azana amatembabuzi mugihe uhaye umurongora ?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo