Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi, Sunny arashinja Bruce Melodie bakoranye indirimbo ’Kungola’ kuyimwiba mu buryo butaziguye akayiyitirira kandi nta mafaranga yayishoyemo.
Muri 2019 nibwo ’Kungola’ Sunny yakoranye na Bruce Melodie yagiye hanze aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda.
Nyiri ndirimbo Sunny, avuga ko Bruce Melodie yayimwibye bikaza kumuviramo guhura n’igihombo gikomeye.
Umushinga w’iyi ndirimbo washowemo na Sunny wifashishije Bruce Melodie binyuze muri Fatakumavuta wabahuje. Bikaba bivugwa ko iyi ndirimbo yakozwe n’amafaranga arenga miliyoni 30.
Aganira na Chita Magic TV ku muyiboro wa YouTube, Sunny ahamya ko yashoye muri iyi ndirimbo agahomba kandi ko ari ibisanzwe mu bucuruzi.
Sunny avuga ko amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) abarizwa ku mbuga zicururiza umuziki za Bruce Melodie, hakaba handitseho ko indirimbo ari iya Bruce Melodie yakoranye na Sunny, nyamara amashusho yayo akaba agaragaza ko indirimbo ari iya Sunny yakoranye na Bruce Melodie.
Yagize ati "Buriya Bruce Melodie yarampemukiye mu buryo nabitekerejoho nsanga si we, nsanga nta mpamvu yo kumurenganya[...]. Twakoranye indirimbo, byari ubucuruzi, mu bucuruzi urashora ugahomba bibaho."
Sunny akomeza avuga ko indirimbo yamuhombeye ndetse ko yanayitwawe na Bruce Melodie, ati: "Yego niko nabivuga. Urumva indirimbo yarayibye (Bruce Melodie), indirimbo ubundi ni Bruce Melodie ft Sunny (Audio), amashusho ni Sunny ft Bruce (Video), rero harimo amanyanga."
Sunny yakomeje avuga ko kuba indirimbo ye yaribwe atabishyira kuri Bruce Melodie gusa ahubwo ko ari ibintu nanone ashinja ikipe ye.
Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko nta kibazo afitanye na Bruce Melodie ariko na none atabura kuvuga ko yamuhemukiye kuko agorwa no gusobanurira abantu ko indirimbo ari iye.
Ati "Rero Bruce Melodie nta kibazo mfitanye na we, ariko kuba nyine navuga ko yampemukiye ntabwo nareka kubivuga kubera ko iyo umuntu ambajije indirimbo akareba agasanga zidahuye binsaba gusubiza ibibazo byinshi, icyo cyo nticyabura, ajye amenya ko ahemuka."
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganacyenda (2.9M Views) kuri YouTube. Ikaba yarakozwe na Madebeats mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yayobowe na Nameless Campos.
Tanga igitekerezo