Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert asanga nta Gitifu w’umurenge ukwiriye kudatanga amakuru y’ibyabereye mu ifasi ayoboye, mu gihe hari icyo ari cyo cyose ayasabwe n’umunyamakuru cyangwa umuturage.
Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’intara kugeza kuri ba Gitifu b’imirenge, Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Legal Aid Forum n’Abanyamakuru batandukanye bahagarariye ibitangazamakuru bakorera mu ntara y’iburengerazuba.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu karere ka Karongi, aho yagarutse ku bukangurambaga ku mikorere y’itangazamakuru n’uburenganzira bwo kubona amakuru hagamijwe kurushaho kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo, Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert yagize ati "Nta muntu wo mu murenge ubujijwe gutanga amakuru, nta wigeze ababuze kuyatanga mubyumve, nuyima umunyamakuru uzamenye ko uhemutse ariko mugombe kumenya amakuru mutanga ni ayo mudatanga."
Akomeza agaruka kuri iyi ngingo yibukije aba Gitifu ko amakuru asaba habanza kubaho ihuzamakuru mu mirenge itandukanye yajya areka kuyatanga, ayo makuru akabazwa Umuyobozi w’akarere, cyangwa urundi rwego rubifite mu nshingano.
Guverineri Dushimimana Lambert kuri we asanga itangazamakuru ryiza rishyira imbere inyungu z’abaturage, rikita ku bibahuza n’ibituma barushaho kujijuka. Iyo rigaragaje ibitagenda neza, bigakosorwa, riba ritanze umusanzu ukomeye mu miyoborere myiza no mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Guverineri Dushimimana Lambert asanga umuti urambye wo kunoza imikorere hagati y’itangazamakuru n’uturere uzaboneka, ubwo uturere tuzaba twashyizeho abakozi bashinzwe gutanga amakuru (Information Officer’s) ku buryo igihe umuyobozi w’akarere atabonetse umunyamakuru yavugisha uyu mukozi mu kuzuza inkuru ye.
Uko umuco wo gutanga amakuru kuri ba Gitifu b’imirenge wacitse
Mbere yo kujya mu itorero ISONGA ryahuje ba Gitifu kuva ku rwego rw’Imirenge kugera ku rwego rw’Intara, ryamaze iminsi itandatu ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba kuva tariki 26 Ugushyingo kugeza tariki 02 Ukuboza 2023, ba Gitifu b’Imirenge ni bamwe mu bayobozi bashimirwaga gutanga amakuru mu buryo bwihuse, nk’uko itegeko ry’imitangire y’amakuru ribigena.
Nyuma yo gusoza iryo torero, byagaragaye ko umuco bari bafite wo gutanga amakuru nk’uko biri mu nshingano za buri muyobozi, wahindutse, dore ko uhamagawe n’itangazamakuru adafata telefoni mu gihe abona ko ari umunyamakuru asanzwe afitiye nimero umuhamagaye.
Ingingo ya 38 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kanama 2023, ivuga ko gutanga no guhabwa amakuru ari uburenganzira bwa buri wese mu gihe bidahungabanya ituze n’umutekano by’igihugu.
Ni mu gihe kandi Ingingo ya 3 na 6 mu Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 Ryerekeye Kubona Amakuru, ziteganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera, ariko mu gihe ayo makuru adahungabanya ituze n’umutekano bya rubanda, kandi ko ari inyungu ku baturage guhabwa amakuru.
Gutanga amakuru no kuhayabwa biri mu nyungu za buri wese kuko iyo amakuru atanzwe, hagaragara ibitagenda neza bigakosorwa ndetse n’ibigenda neza bigashimwa.
2 Ibitekerezo
uwitonze Kuwa 28/03/24
Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, (RUBAVU) Bakuriye Ingofero Gitifu wa Rugerero Bwana Mvano Etienne, ku Gikorwa yakoze kw’Isoko Rito Rya Muhira, Aho Uwitwa Rurangwa Eulade alias Pasteur, wazengereje Abatujwe mur’uwo Mudugudu Abishigikiwe na bamwe mu bakozi b’Akarere, none bakaba Bari bageze kw’Isoko rya Muhira, Mvano Etienne yabonye ko uwo Rurangwa Amaze kwigira Ikinani bisebya Umurenge ayobobora, n’Akarere ka Rubavu, yewe n’Igihugu, Ahita mo kumugabanyiriza Umuvuduko, ngo Abaturage bahumeke, Dore ko batari kumva Abayobozi bitewe nuwo Rurangwa n’Abamushigikiye mu bisebya Igihugu, Abaturage Bati Mvano akoresha Ukuri n’uko Avangirwa na bamwe bo mu Karere, Nyakubahwa Gouvernaire Lambert Abaturage batujwe mur’uwo Mudugudu, biteguye gukoreshwa Amatora Atarimo Abitwaza cyene wabo babakomeye, Aho Umu Maman ufitanye isano na Nyakubahwa, azaba yungirijwe n’umukwe we, ntaho bizaba bitaniye ni bya ba Rurangwa,
Subiza ⇾Teta Kuwa 29/03/24
ABATUJWE MU MUDUGUDU WA MUHIRA, MU KARERE KA RUBAVU, BAKURIYE INGOFERO GITIFU WABO MVANO ETIENNE, WAHAGARITSE UMWE MU BAKWIZAGA IMYUKA MIBI MU BATURAGE BATUJWE MUR’UWO MUDUGUDU, NONE YAKOMEREJE MW’ISOKO RITO RYA MUHIRA NAHO YAR’AMEREYE NABI ABO YASANZE BAHAKORERA, YITWAJE BAMWE MU BAKOZI B’AKARERE BAKUNZE KUMUSHIGIKIRA KUBW’INYUNGU ZABO, ABATURAGE BATI GITIFU WACU YAMAZE KUMENYA ABAMUTERANYA NABO.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo