Umutoza mukuru wa As Kigali, Guy Bukasa yatunguwe n’abakinnyi bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko bamumenaho amazi mu rwambariro.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo uyu mutoza ukomoka muri Congo yagize isabukuru y’amavuko, aho yari yujuje imyaka 37.
Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024 ikipe ya As Kigali yasozaga imyitozo, abakinnyi baje gutungura uyu mutoza bamumenaho amazi nk’ikimenyetso cyo kwishimira ivuka rye.
Mu mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Guy Bukasa uba uri mu rwambariro n’abakinnyi be, atugurwa no kumenwaho amazi yifurizwa isabukuru nziza y’amavuko.
Mu byishimo bisendereye, ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi bwasangiye umutsima n’uyu mutoza wageze muri iyi kipe umwaka ushize.
Umunye-Congo Guy Bukasa yagizwe Umutoza Mukuru wa AS Kigali mu mpera z’umwaka ushize aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Amashusho
Tanga igitekerezo