Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo abayobozi muri Zanzibar , bavuze ko abana umunani n’umuntu mukuru bapfuye nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo bakuye ku kirwa cya Pemba mu birwa bya Zanzibar ndetse n’abandi bantu 78 bari mu bitaro.
Inyama z’utunyamashyo tuva muri iki kirwa, ubusanzwe zifatwa nk’ibyokurya abaturage ba Zanzibar bakunda bibaryohera nubwo rimwe na rimwe bivamo impfu zituruka ku bumara buzwi nka chelonitoxism butubamo.
Umuyobozi mukuru w’ubuvuzi mu karere ka Mkoani, Dr. Haji Bakari, yatangaje ko umuntu mukuru wapfuye muri abo, yari nyina w’umwe muri abo bana bapfuye.
Bakari yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko ibizamini bya laboratoire byemeje ko abapfuye bose bariye inyama z’utu tunyamashyo nta kindi kibyihishe inyuma.
Abayobozi muri Zanzibar, bohereje itsinda rishinzwe gucunga ibiza riyobowe na Hamza Hassan Juma, basaba abantu kwirinda kurya utunyamashyo two mu nyanja.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, abantu barindwi, barimo umwana w’imyaka 3, bapfiriye i Pemba nyuma yo kurya nabwo inyama z’akanyamashyo mu gihe abandi batatu bajyanywe mu bitaro.
Tanga igitekerezo