Al Nassr BBC yo muri Saudi Arabia yandikiye umukinnyi w’umunyarwanda witwa Kamanzi Olivier ukinira Orion BBC imusaba ko yayibera umukinnyi mu minsi iri imbere.
Mu mpera za Mata nibwo iyi kipe yandikiye uyu mukinnyi imusaba ko yajya kuyikinira nk’uko abyiyemerera mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Olivier avuga ko iyi kipe yamwandikiye ibinyujije ku muntu uyishakira abakinnyi (agent), ati "Mu mininsi ishize nabonye ibaruwa nandikiwe n’umuntu ushinzwe gushakira abakinnyi (Agent) ikipe ya Al Nassr ndetse iriho kopi ya AL Nassr BBC, yerekana ko hari ubushobozi bambonyemo akaba ari yo mpamvu bansabye ko ngomba kwerekezayo muri Gicurasi nkakomezanya nayo Shampiyona".
Olivier aganira na Kigali Today yavuze ko icyo iyi kipe yamusabye ari ugushaka ibyangombwa maze ibindi byose ikazabimuha birimo amatike ndetse n’imibereho.
Ati "Ndi gushaka ibyangombwa kuko ikipe yambwiye ko ngomba kubishaka bitarenze itariki 7 Gicurasi 2024, ibindi birimo amatike, imibereho nabo bakabimenyera".
Kamanzi Olivier asanzwe akinira ikipe ya Orion Basketball Club, ikina mu kiciro cya mbere mu Rwanda akaba yarakiniye amakipe nka IPRC Huye na Kigali Titans, yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’abato ndetse akaba yarabonye n’amahirwe yo kuza mu ijonjora ry’ibanze ry’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Ntagihindutse Kamanzi Olivier arerekeza i Riyaad, tariki 7 Gicurasi 2024 muri Al Nassr BBC ibarizwa mu mujyi uzwi cyane kubera ko ikipe Al Nassr ya ruhago ari yo Cristiano Ronaldo akinira.
Tanga igitekerezo