Umuraperi w’Umunya-Iran Toomaj Salehi, yakatiwe urwo gupfa nyuma yo gukora indirimbo inenga imyitwarire ya Guverinoma ya Iran ikomeje kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki gihugu.
Ku wa Gatatu nibwo urukiko muri Irani rwafashe icyemezo cy’igihano cy’urupfu kuri Toomaj Salehi, umuraperi uzwi cyane muri Irani akaba n’utavugarumwe n’ubutegetsi.
Iki cyemezo cyitakiriwe neza muri rubanda, cyateje imyigaragambyo mpuzamahanga.
Ku cyumweru, abaturage benshi bo muri Amerika, Uburayi na Canada barigaragambije mu rwego rwo gushyigikira Salehi wafunzwe azira ibitekerezo bye.
Inkuru y’uko uyu musore yakatiwe kunyongwa imenyekanye, imfungwa za politiki nyinshi zo muri gereza ya Ghezel Hesar muri Irani zasohoye itangazo ryamagana igihano cy’urupfu, zicyita “ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu muri Irani”.
Ibinyamakuru byo muri Irani byatangaje ko Abanyeshuri barenga 900 bo muri Kaminuza z’i Burayi no muri America bafunzwe bazira kwigaragambya basaba ko uyu muhanzi yarekurwa.
Iki gihano cyakatiwe uyu muraperi cyateje impagarara ku isi yose ndetse no mu bihugu bitandukanye bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bufaransa n’ahandi habereye imyigaragambyo hamaganwa iki cyemezo cy’urukiko cyafatiwe uyu muhanzi.
Salehi yafunzwe muri 2022 nyuma yo kuvuga ku rupfu rw’amayobera rw’umunyepolitike Mahsa Amani wapfiriye muri kasho ya polisi. Muri 2023 yaje gukubitirwa muri gereza yari afungiyemo none 2024 igiye gusiga anyonzwe.
Toomaj Salehi yatsindiye ibihembo bitandukanye bihabwa abaraperi muri America ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye imuha ibikombe bitandukanye.
Tanga igitekerezo