François Xavier Habonimana, wari umukangurambaga w’ishyaka CNDD-FDD aherutse kwicwa arashwe.
Uyu mugabo w’imyaka 43, yararashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Mata 2024. Yiciwe mu Mujyi wa Gitega muri Komine ya Bugendana nk’uko SOS Media Burundi ibitangaza.
Habonimana mbere yo kwicwa arashwe, yari asanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza. Yafatanyaga ako kazi ko kwigisha n’ubukangurambaga mu ishyaka rya FDD- CNDD riri ku butegetsi mu Burundi aho yakoreraga mu itsinda rimwe n’urubyiruko rw’imbonerakure rusanzwe rukorera mu kwaha kw’iri shyaka.
Cyriaque Havyarimana, umuyobozi mu gace uyu mugabo yabarizwagamo yemeje ayo makuru, avuga ko yishwe ahagana mu ma saa yine z’umugoroba kuri uwo munsi.
Yavuze ko abantu bitwaje imbunda bamutegeye mu nzira nko muri metero eshanu uvuye iwe mu rugo bakamurasa.kugeza ubu abamwishe ntibaramenyekana.
Tanga igitekerezo