Karidinali Fridolin Ambongo uhagarariye arikidiyoseze ya Kinshasa mu gihugu cya DRC yasobanuye uruhare ry’ubutegetsi bwa Kinshasa burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi buri imbere mu bateje ikibazo kuri ubu abatuye icyo gihugu bakaba ari bo bari kwishyura ikiguzi cy’ayo makossa ya Leta.
Uyu wihaye Imana amaze iminsi adacana uwaka n’ubutegetsi bwa Peresida Tshisekedi, kuri ubu ari kuvuga ko ikosa ryakozwe na Leta yahaye intwaro Abasivile ari ryo rituma kuri ubu igihugu gikomeje kuburamo amahoro.
Leta ya Congo yahaye umugisha urubyiruko rwahoze mu mitwe yitwaza intwaro ibabumbira hamwe mu cyiswe ‘WAZALENDO’, Abo Bazalendo ubutegetsi bwa Kshisekedi bubafata nk’intwari bukabashimagiza mu bikorwa byabo kugeza ubwo perezida Kshisekedi ubwe yigeze kuvuga ngo “WAZALENDO ni intwari, barusha n’Ingabo za Leta imbaraga.”
Ibi ni byo Karidinali Ambongo afata nk’ikosa rikomeye ryakozwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ati “Guverinoma yahaye intwaro amatsinda atandukanye y’imitwe yitwaza intwaro ya WAZALENDO, ndetse n’abo muri FDLR, ibi babikoze bibwira ko abo bazabafasha guhangana na M23 ariko uyu munsi tuvugana iyo mitwe iri gukoresha izo ntwaro kandi abaturage nib o bari kwishyura ikiguzi cy’ayo makosa, muri rusange iyo niyo nkomoko y’uyu mutekano muke.”
Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika muri DRC unaherutse gusuzugurirwa ku kibuga cy’indege aravuga ibi mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi mu mujyi wa Goma. Nko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2024 harabarurwa by’ibura abantu bagera kuri 4 biciwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma gusa.
Aho muri Goma kandi Leta yari iherutse kuhashyira ingamba zirimo ko bibujijwe ko hagira umusirikare cyangwa undi muntu witwaje intwaro uhagaragara mu ruhame afite iyo ntwaro.
Ibikorwa by’ubwicanyi bwa hato na hato bikomeza kugaragara muri Congo byose bikaba bishyirwa ku gisirikare cya Leta ndetse no ku nsoresore zo muri WAZALENDO aho akenshi ngo “bica uwo bashaka kwambura ibye cyangwa se uwo mu bwoko bw’Abatutsi.”
Kugeza ubu Leta ya Congo ntiragaragaza ko yaba yicuza iri kosa yakoze ryo guha intwaro abasivile ndetse nta na gahunda ihari yo kuzibambura, ibituma abasesenguzi bemeza ko kurangira kw’ibibazo by’umutekano mute muri iki gihugu ari inzozi mu gihe ubutegetsi butarahinduka.
Tanga igitekerezo