Umutoza mukuru wa AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza Rayon Sports Women Football Club na AS Kigali Women Football Club.
Ubwo As Kigali WFC yakurwagamo na Rayon Sports WFC mu mukino wabaye tariki ya 24 Mata, Saida yagaragaye mu mashusho akubita urushyi Rwaka.
Umukino ukirangira, Umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, yanze gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude wari uje kumusuhuza.
Ubwo Saida yangaga gusuhuza Rwaka, uyu Rwaka utoza Rayon Sports WFC yagerageje kumufata ngo amusuhuze, maze Saida amukubita urushyi rw’itama biteza imvururu.
Abari aho babonye ibiri kubera aho bituma baza guhosha hatari hagira uwonona undi nubwo Rwaka we yari yamaze kurya urushyi rw’itama.
Nyuma y’iyi myitwarire y’aba batoza bombi, Akanama Gashinzwe Imyitwarire muri Ferwafa, kaje kubatumizaho bombi ngo basobanure iby’iyi myitwarire n’icyateye Saida gukubita Rwaka urushyi.
Imyanzuro yafashwe n’aka Kanama kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata, ni uko Ntagisanimana Saida yahagaritswe imikino itatu.
Ibi bihano bigomba gutangira kuva uyu munsi nyuma yo guhabwa ibaruwa imuhagarika.
Tanga igitekerezo