Komisiyo yo kuvugurura amategeko mu Rwanda iratangaza ko itazongera gufunga umuntu wese wafashwe waciye inyuma y’uwo bashakanye ahubwo uwaciwe inyuma azaba afite uburenganzira bwo kurega mu rukiko bakamutandukanya n’uwo bashakanye
Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gashyantare 2016, Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission, RLRC yaganiriye n’abanyamakuru ku mushinga w’ivugururwa ry’urwunge rw’amategeko mpanabyaha uri gukorwa nayo. Iyi komisiyo yavuze bimwe mu byaha byakuwe mu gitabo mpanabyaha birimo icyaha cy’ubusambanyi ku bashakanye (gucana inyuma) ndetse n’ibyemezo byafatirwaga indaya.
[caption id="attachment_24023" align="aligncenter" width="750"] Uhereye ibumoso ni Lambert Dushimimana na John Gara [/caption]
Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko John Gara n’ikipe bari kumwe igizwe Mukeshimana Beata ushinzwe ubushakashatsi mu mategeko na Lambert Dushimimana ushinzwe ivugururwa ry’amategeko,basobanuye ko mu kuvugurura iki gitabo hitawe ku ngingo enye, iyo gukumira ibyaha, kujyanisha igihano n’icyaha, kwita ku kuba hari abantu bakora ibyaha ariko bashobora kwisubiraho bakabana n’abandi mu muryango ndetse n’iyo guhana bihanukiriye abakora ibyaha.
Lambert Dushimimana ushinzwe kuvugurura amategeko, yavuze ko ingingo zivuga uburaya muri iki gitabo mpanabyaha gihindurwa, zakuwemo ndetse n’ibyemezo byateganywaga gufatirwa indaya, kuko ngo ntabwo igitabo cyafataga uburaya nk’icyaha na mbere.
Ati “Wasangaga uburaya muri ‘penal code’ atari icyaha ukibaza impamvu hazamo ibyemezo bifatirwa indaya, ibyemezo by’umutekano, iby’ubuyobozi, kandi atari ibihano ukibaza impamvu birimo.”
Yongeyeho ati “Hari aho wasangaga bahana umuntu wafatanywe n’indaya, hanyuma ukibaza ngo uyu muntu niba uburaya atari icyaha baramuhana bashingiye ku ki?”
Yavuze ko mu bitabo by’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, haba mu cyasohotse mu 1977 n’icyavuguruwe mu 2012, ngo ntaho bateganyaga ko uburaya ari icyaha.
[caption id="attachment_24026" align="alignnone" width="750"] Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro ari benshi [/caption]
Ikindi cyaha cyakuwe mu gitabo mpanabyaha ni icy’ubusambanyi (gucana inyuma hagati y’abashakanye).
Iyo ngingo ngo yakuwemo bitewe n’uko isezerano ryo gushyingirwa ari kimwe n’andi masezerano, bityo bikaba bidakwiye kuba icyaha, ahubwo bigomba gufatwa nko kutubahiriza isezerano.Lambert avuga ko hari ubwo umuntu yabaga yaciwe inyuma akarega, (umugabo/umugore we) agafungwa, nyuma yamubabarira urubanza rukaba rurarangiye.
Yagize ati “Niba marriage ari isezerano nk’andi, ni gute uwishe isezerano yagiranye n’undi hagati yabo ahanwa?”
John Gara umuyobozi wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, yavuze ko uwo baciye inyuma iyo ababariye undi, ngo mu mategeko nta gihano kiba kigihari.
Ati “Ibibazo nk’ibyo by’umuryango, biva ku muco, biva ku babibona, iyo bivuye mu mategeko bijya mu gushaka gatanya, uragenda ukamurega mu gatandukana.”
Iki gitabo kirimo kuvugururwa kizaba gifite ingingo 492, mu gihe icyo kizasimbura cyari gifite izigera kuri 766.
Gusa, aba bavuga ko ibyo bakoze biri ku rwego rwa tekiniki kandi ngo baracyakira ibitekerezo, buri wese yemerewe gutanga ibitekerezo ngo nta bwo ibyo bavuze aribyo bya nyuma.
Iki gitabo nikimara kurangira kuri uru rwego rwa tekiniki, kizashyikirizwa Inama y’Abakomiseri na yo nicyemeza kijyanwe mu Nama y’Abaminisitiri babyemeze nk’umushinga w’itegeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo