Bamwe mu baturage b’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baramagana guverinoma yabo ihora izenguruka mu mahanga yitwaje imvugo imwe "nk’iya Rusake" yo gusaba ayo mahanga kwemeza ko u Rwanda ari rwo rwateye icyo gihugu aho gukora ibikorwa bigamije kugarura amahoro.
Abamaganye iyi guverinoma babihereye ku magambo yatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC, Christoph Lutundula ubwo yavugaga ku byagezweho mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Budage.
Lutundula yavuze ko mu ruzinduko rwa Tshisekedi wagiye mu Budage ku wa 29 Mata 2024 ngo " Abadage bongeye gushimangira ko ubusugire bwa DRC bugomba kubahwa kandi bamagana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo."
Yongeyeho ariko ko Congo yo yavuze ko gutangaza ibi ari byiza ariko ko hakwiye no " Kugira igikorwa."
Iyo abayobozi ba Congo basaba amahanga kugira igikorwa baba bifuza ko ibyo bihugu byafatira ibihano u Rwanda.
Ku ruhande rwa bamwe mu banye-Congo bo bakavuga ko igihe kigeze ngo ubutegetsi bwabo buve mu matangazo adashira y’ibihugu by’amahanga ahubwo bafate inshingano bagarure amahoro mu gihugu.
Mu bitekerezo byashyizwe kuri ariya magambo ya Lutundula hari uwitwa Christophe Kany wagize ati "Turambiwe amatangazo yanyu yo kwamagana adashira, ibi ntibizakemura akababaro kacu (Abanyecongo), muhugiye mu kuzuza imigambi yanyu niyo mpamvu twe mutatwitayeho, hari igihe tuba dukwiye kwemera gutsindwa tugasaba abaturage ubufasha"
Undi we yagize ati " Igisubizo cy’ibibazo byanyu ntahandi gishobora guturuka."
Naho uwitwa Michel Hakilimali we ati "Tuzahora mu mvugo imwe nka Rusake? Ese tuzahora dusaba amahanga ubufasha bwo kwandika amatangazo bizageze ryari?"
Icyifuzo cy’Abanye-Congo benshi ni uko Leta yabo yahindura uburyo ibonamo ikibazo kiri mu gihugu cyabo ikemera kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 kuko kuri ubu bigaragara ko uwo mutwe ukomeje gutsinda Leta mu ntambara.
Hari abandi ariko bifuza ko Leta yakongerera imbaraga Igisirikare kikabasha kuba cyatsinda uriya mutwe, gusa ibi bisa nk’ibitoroshye kuko abasesenguzi bemeza ko mu ntambara zose hatsinda "Impamvu" bakavuga ko ku bijyanye n’impamvu, iza M23 zumvikana kuko iharanira uburenganzira bwa bene wabo bagizwe impunzi.
Abemeza ko hadakenewe igisubizo cya gisirikare banabihera ku kuba DRC yaritabaje ingabo zihambaye nk’iza SADC, Abacanshuro ba WAGNER, Abarundi ndetse ikanitabaza aba WAZALENDO na FDLR ariko bose bakaba barananiwe gutsimbura uriya mutwe wa M23 kuri ubu uri hafi gufata umujyi wa Goma.
Tanga igitekerezo