Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko babangamiwe n’ubujura bw’imyaka bukorerwa mu mirima y’abo, aho bamwe bahisemo kujya bayisarura iteze bayitanguranwa ni abajura.
Aba baturage bo mu mirenge ya Rubengera, Bwishyura na Mubuga bavuga ko babangamiwe n’aba bajura, biba imyaka ihinze mu mirima aho byabateye kujya bayisarura itarera kugira ngo bayitanguranwe ni abajura.
Umuturage wo mu murenge wa Bwishyura yagize ati "Abajura baraturembeje, ku buryo tugeze ubwo dusarura imyaka itarera ngo tuyitanguranwe ni aba bajura, ibi biratubangamiye kandi igihugu gifite umutekano, ariko uw’imyaka twarawubuze.."
Akomeza avuga ko aba bajura bamaze igihe baza mu murima w’ibitoki, bagakuramo igitoki gusa umutumba ni amakoma akaba aribyo bisigara.
Ubu bujura bukomeje gufata indi ntera muri aka karere, Bwiza yabashije kumenya Amakuru ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, mu murenge wa Mubuga abanyerondo batesheje Abajura bari bavuye kwiba ibitoki by’abaturage, bakabijugunya hasi bakayabangira ingata.
Uretse aba bajura bari bavuye kwiba ibitoki, muri uyu murenge wa Mubuga na none hafatiwe umugabo afite umufuka arimo gusarura Kawa z’abaturage bagenzi be, ibyo abaturage bavuga ko bushobora kuba buterwa ni inzara idasanzwe yibasiriye abatuye Karongi.
Gashanana Saiba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura aherutse gutangariza Bwiza.com ko ibibazo by’ubujura muri uyu murenge bikorwa ni abana batarageza ku myaka 18 y’ubukure bubahangayikishije.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yasubije ubutumwa bw’umunyamakuru wa Bwiza, Wabazaga kuby’ubu bujura.
Ubutumwa bugira buti "Muraho, Murakoze gutanga amakuru, iki kibazo kirakurikiranwa."
Tanga igitekerezo