Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, akagari ka Gihinga mu mudugudu wa Burembo haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa watezwe ari mu nzira ataha agakubitwa n’abantu bataramenyekana bimuviramo urupfu.
Ababonye umurambo w’uyu mukobwa ngo ni abandi bagenzi bari banyuze muri iyo nzira bivugwa ko itagendwa cyane, abo bavuze ko ngo bakigera hafi y’aho umurambo wari uri bikanzwe n’abo bikekwa ko ari bo bamwishe bahita biruka barabacika.
Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 ku isaha ya saa mbili z’ijoro, Nyakwigendera yitwa Mushimiyeyezu Velene akaba yari avuye mu isoko riherereye mu mudugudu wa Burembo ageze mu nzira atashye mu mudugudu wa Gihinga ahura n’abo bantu baramukubita kugeza apfuye.
Ntiharasobanuka icyaba cyateye abo bagizi ba nabi kumukubita kugeza ubu biravugwa ko abamukubise ari abanyarugomo.
Andi makuru akavuga ko abatuye hafi aho ngo bari bakomeje kumva induru ze atabaza ariko ntibamenye aho biri kubera kubera kutabiha agaciro.
Gitifu w’Umurenge wa Rwinkwavu witwa Djafari Bagirigomwa yayemereye BWIZA aya makuru agira ati “Nibyo, yatezwe n’abantu tugishakisha baramukubita arapfa, byabaye ejo nijoro mu ma saa mbili, yari avuye Mwili ategwa n’abanyarugomo,…”
Gitifu Djafari akavugako ubusanzwe muri uyu murenge wa Rwinkwavu hadasanzwe ibikorwa by’urugomo, usibye uru rwabaye ejo, ubundi ngo ibi ntibisanzwe.
Yasabye abaturage kwirinda kugenda nijoro no kwirinda urugomo kuko ruhanwa n’amategeko ndetse anihanganisha umuryango n’abaturage muri rusange babuze umwana wabo.
Gitifu kandi yavuzeko kugeza magingo aya hagikorwa ibikorwa byo gushakisha abagize uruhare muri iki gikorwa kigayitse kugirango babiryozwe.
2 Ibitekerezo
GISNGERI Alex Kuwa 29/04/24
Ark ibyo biki? Ngo nta rugomo rwahabaga? Ni guteumuntu akubitwa kugeza apfuye abantu bamwumva ntibamutabare? Jye ndumva abatuye aho Bose babiryozwa.
Subiza ⇾uwimana betty Kuwa 01/05/24
Mukwiye gufata ingamba zikomeye nkabobantu bagifite ubwicanyi nabo nanjye babakatira urubanza rwihuse pe kuko kubafunga ntibikibakamga baravugango ufunga siwe ufungura ugasanga bakomeje ingengabitekezo zabo nukorero mubahane mwihanukiriye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo