Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umukuru w’Ubufaransa kuri telefone baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibirebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Biragoye ko kuri ubu umuyobozi w’u Rwanda cyangwa uwa DRC bagira undi muyobozi bagirana ibiganiro bakabisoza batagarutse ku kibazo cy’umutekano hagati y’ibyo bihugu byombi, ni ikibazo gikomoka ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa DRC aho ingabo z’icyo gihugu zihanganye n’umutwe wa M23, ariko DRC yo ikemeza ko uwo mutwe utabaho ko ahubwo bahanganye n’u Rwanda.
U Rwanda ku rundi ruhande rwo rukomeza kwamagana ibyo birego rukemeza ko Leta ya DRC ikwiye kwita ku bibazo by’imbere mu gihugu cyabo kuko rushimangira ko abagize M23 ari Abanyekongo uretse gusa kuba bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomora ku kuba aho bakomoka harahoze ari mu Rwanda mbere y’uko imipaka ikatwa n’abakoloni.
Nk’uko byatangajwe n’urukuta rwa X rw’Ibiro by’umukuru w’u Rwanda, bavuze ko “Perezida Kagame na Perezida Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro mu gitondo aho abakuru b’Ibihugu baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi.”
Ibiganiro by’aba bombi kandi ngo “Byibanze ku bibazo biri mu karere birimo n’icyo mu Burasirazuba bwa DRC bashimangira ko hakenewe igisubizo cya politiki ndetse bakaba banashimye ingamba ziriho zigamije gushaka igisubizo zirimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.”
President Kagame and President @EmmanuelMacron held a productive call this morning. They discussed the fruitful bilateral cooperation and areas of future collaboration. The Heads of State also extensively discussed regional matters, among them Eastern DRC. They highlighted the
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 23, 2024
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa kuri ubu abasesenguzi bemeza ko umeze neza nyuma y’aho icyo gihugu cyemeye uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi icyakora kiracyanengwa kugenda buhoro ku bijyanye no kuba cyata muri yombi abakoze iyo jenoside bakihishemo.
U Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu byumva neza icyo M23 irwanira kuko ruri no mu bihugu bicumbikiye impunzi zakuwe mu byazo n’abo mu mutwe wa FDLR kuri ubu nabo bari mu ihuriro rirwanya M23.
Ubwo yabazwaga niba u Rwanda rutera inkunga M23, Perezida Kagame yasubize abaza nawe “Impamvu abandi badatera inkunga uwo mutwe.”
Ni u Rwanda kandi rudahwema kugaragaza impungenge ruterwa no kuba Leta ya DRC yarahaye ibyimbo abo mu mutwe wa FDLR nyamara umugambi wabo wo kuva kera wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ukaba utarahindutse.
Kuri iyo ngingo yo gukorana na FDLR ho bisa nk’aho Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafite icyo kubikoraho cyane ko mu bihe bitandukanye igenda yivuguruza:
Rimwe yemera ko ari ikintu cy’ingenzi gikwiye gukorwa ndetse ikanatangaza ko igiye kubikora, ku bukurikiye igatangaza ko iyo FDLR itakibazo ko ngo yaba yaraciwe intege na gahunda zihuriweho z’u Rwanda na DRC zigeze gukorwa zo kurwanya uwo mutwe w’iterabwoba naho ubwa gatatu birengagije nkana ibyo FDLR ishinjwa byo kuba igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagatangaza ko abayigize ari abanyarwanda babahungiyeho ndetse ko bakwiye gufashwa gutaha iwabo. Ibishimangira ko Leta ya DRC idafite umurongo ku kibazo cya FDLR ishinjwa kuba ikorana nayo.
Tanga igitekerezo