Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Akagari ka Bujyujyu mu mudugudu wa Gishaka haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nkurikiyimana Theoneste wiyahuje kwimanika mu mugozi ahita apfa.
Byabaye kuri uyu wa 28 Mata 2024 aho uyu Nkurikiyimana Theoneste w’imyaka 27 y’amavuko yiyahuye yimanitse agapfa. Abahaye amakuru BWIZA bavuze ko bataramenya icyaba cyatumye yiyahura ariko abandi bo bakavuga ko bishoboka ko yari afitanye amakimbirane akomoka ku mitungo n’umuryango we.
Muhamya Amani, uyobora Umurenge wa Muyumbu nawe yemeje aya makuru ariko ko hataramenyekana icyamuteye kwiyahura.
Gitifu Muhamya Amani yaboneyeho no kugira inama abaturage ati:"Mu buzima ubundi umuntu ahura n’ibibazo aba afite abaturanyi agisha inama yewe n’inzego z’ubuyobozi bakamugira inama igisubizo ntabwo ari ukwiyambura ubuzima.”
Akomeza avuga ko ugize ikibazo yagisha inama kuko aba afite ahazaza kandi abaturage bamufasha gukemura ibibazo byakwanga akagana ubuyobozi.
Amakuru twahawe n’abantu bari bahari avuga ko abakozi b’urwego rw’ubugenza cyaha(RIB) bahageze bagasuzuma.
Umuryango we wa nyakwigendera ukaba ngo wanasabye ko bahita bamushyingura bitarinze kubatwara umwanya muremure maze ngo inzego zirabibemerera kuri ubu hakaba harakurikiraho ko umurambo ushyingurwa.
Uyu Theoneste Nkurikiyimana wiyahuye akaba asize umugore n’umwana.
Tanga igitekerezo