Umuryango AHF-Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’umuryango w’aba Guides mu Rwanda, Tariki ya 29 Ugushyingo 2019, bakoze igitaramo cyahuje urubyiruko n’abandi bantu batandukanye mu mujyi wa Kigali, bararushanwa , abatsinze barahembwa hagamijwe gushishikariza urubyiruko gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida.
Muri iki gitaramo harimo amarushanwa yo kubyina aho amatsinda yahatanye mu byino zitandukanye. Iki gitaramo cyateguwe kugirango hashishikarizwe urubyiruko gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida no gukangurira kwirinda no gukoresha ibiyobya bwenge kugira ngo bagire ejo heza.
Mu 1983 ni bwo mu Rwanda hagaragaye umuntu wanduye virusi itera SIDA.Ku isi hose hafi abantu miliyoni 37 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Iyi virusi ihitana abantu hafi miliyoni imwe buri mwaka.
Urubyiruko rwahawe ubutumwa
Umuryango AHF-Rwanda(Aids Health Care Foundation) yateguye igitaramo cyahuriyrmo urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu abenshi muri bo bari mu biruhuko. Hagamijwe ubukangurambaga bwo kugira ngo habeho gusobanukirwa ububi bw’icyorezo cya sida, bityo barusheho kwirinda. AHF-Rwanda yahembwe amatsinda 3 yabyinnye neza kurusha andi, kandi harimo n’ubutumwa bwo kurwanya virusi itera sida.
Niyotwagira Egide umwe mu rubyiruko rwatumiwe muri iki gitaramo cyiswe sital up cyateguwe na AHF-Rwanda, yashimiye cyane uyu muryango wo watekereje kubaha umwanya wo gusobanurirwa ibibi bya virusi itera sida bityo nk’urubyiruko bagafata ingamba zo kwirinda, abo kwifata binaniye bagakoresha agakingirizo.
Dr Brenda Assiimwe Gatera umuyobozi mukuru w’umuryango AHF-Rwanda, avuga ko igipimo ubwandu bushya bwa VIH buriho kuri 0,08% ibi ngo bitanga icyizere ariko ko hari byinshi bikenewe gukomeza gukorwa. Birmo nko kuganiriza urubyiruko ruri mu biruhuko kugira ngo nabo bamenye ububi bwo kwandura virusi itera sida.
Agira ati : " Ndishimye cyane kuri uyu munsi ubwo twahurije hamwe uru rubyiruko ruri mu biruhuko, mu byukuri uru rubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu, niyo mpamvu rero tugomba kubigisha kwirinda virusi itera sida ndetse abo binaniye kwifata tubaha udukingirizo ku buntu, si ibyo gusa mu kubafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze tubapima HIV ku buntu kandi agahita abona igisubizo mu minota 15 uwo dusanze yaranduye agahita atangira gufata imiti, uwo dusanze ataranduye agakomeza ingamba zo kwirinda."
Joseph Mugabo Komanda wa polisi yashishikarije urubyiruko kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, ko aribyo byabashora mu ngeso mbi zabaviramo gutwara inda batateganyije ndetse no kwandura HIV. Yongeye kubasaba gukunda Siporo no gusaba impamba y’impanuro n’ababyeyi babo, mu gihe bagiye gusubira ku ishuli.
Agira ati”Mwebye bana bakiri bato ndabasaba ko mwese nimujya gusubira ku mashuri mwigamo, ko mwasaba ababyeyi banyu kubaha, impampa y’impanuro bityo mu kazikurikiza, ni mureka kunywa ibiyobyabwenge byo byabatera kwishora mungeso mbi z’ubusambanyi bikabaviramo kwandura virusi itera sida. Ibyo byose nimubyirinda rero, mutsinda neza bityo mube muhesheje ishema igihugu, muzirinde aba bashora mu ngesombi, zo kunywa ibiyobyabyenge kuko byatuma ubwenge bwanyu buyoba bityo tukazabura abadusimbura kuri uyu murimo dukora .”
Bimwe mubikorwa AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA:
– Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)
– Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo bugezwe bw’impeta ( Prepex)
– Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.
Umuryango AHF wageze mu Rwanda mu 2006, uje gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima n’ibitaro.
Icyegeranyo gishya cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, kigaragaza ko ubwandu bw’iyi virusi buri kwiyongera mu bihugu hafi 50. Iki cyegeranyo kigaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abantu bashya bandura virusi itera Sida batabona imiti bacyeneye yo kubafasha gukomeza kubaho.
Mu bushakashatsi bwamuritswe bwiswe RPHIA, bwakozwe na MinisIteri y’Ubuzima ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo ibigo CDC na ICAP. Bwakozwe kuva mu Kwakira umwaka ushize kugeza muri Werurwe 2019; bukorerwa ku baturage basaga ibihumbi 30 bo mu ngo zisaga ibihumbi 11. Bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bukiri kuri 3% ni ukuvuga abaturage ibihumbi 210.000.
Muri abo baturage mu bagore ubwandu ni 3, 7% mu gihe mu bagabo ari 2,2%.Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo ko kugabanya ingano ya virusi itera SIDA mu maraso biri ku kigero cya 76%.
Amafoto
HABUMUREMYI Viateur
Tanga igitekerezo