Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yatangarije inteko rusange y’abadepite ko umusaruro muke w’ibirayi uterwa n’impamvu zikomeye zirimo kuba abahinzi 85% batera imbuto itari nziza.
Ibi yabivuze ubwo yasobanuriraga inteko rusange ibibazo bijyanye no kurwanya isuri no kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023.
Ubwo yabazwaga kuri uyu musaruro wabaye muke, ukaba intandaro yo guhenda kw’ibirayi kudasanzwe ku masoko y’imbere mu gihugu, Minisitiri Musafiri yasubije ati: “Muri make ikibazo dufite cy’ibirayi gikomeye ni ikibazo cy’imbuto. Twatangiye gahunda yo gukora imbuto nziza.”
Yakomeje agira ati: “Abantu benshi bagera kuri 85% batera imbuto y’ibirayi itari nziza, noneho bigatuma umusaruro kuri hegitari uba mukeya kandi murabona Abanyarwanda bagenda barya ibirayi byinshi. Dukeneye kongera umusaruro kuri hegitari. Ubu ngubu dukora imbuto nziza muri laboratwari za RAB igenda ijya mu butubuzi ku buryo muri etape ya 4 ihinduka imbuto yo gutera itanga umusaruro ushimishije.”
Uyu muyobozi ariko yasobanuye ko n’ihinduka ry’ikirere, cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu, ryatumye umusaruro uba muke. Ati: “Buriya ahantu hera ibirayi byinshi nko mu Majyaruguru, twajyaga tugira amahirwe mu gihe cya season, mu kwezi kwa 6, ukwa 7, ukwa 8 hagwaga imvura buriya. Ariko ibi turi kubona kino gihe ntabwo byigeze bibaho mbere. Ino periode ntabwo ari iyo gusarura ibirayi ariko ntabwo twaburirizaga, byabaga bihari, bikeya ariko bihari. Ariko guhera mu kwa 6,7,8, abantu barateye, birarumba.”
Minisitiri Musafiri yasezeranyije abadepite ko nyuma y’umwaka umwe, ikibazo cy’imbuto kizaba cyakemutse kandi ko igisubizo kizavamo kizazamura umusaruro w’ibirayi, ku buryo wazava kuri toni 8 ukagera kuri toni 30 kuri hegitari.
Tanga igitekerezo