Abahoze batuye mu Murenge wa Remera mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Mujyi wa Kigali bemerewe n’urukiko rukuru, ku mugoroba wo kuwa Mbere, guhabwa ingurane mu mafaranga ku mitungo yabo.
Abaturage ariko bakomeje kugaragaza ko ayo mafaranga ari intica ntikize ku mitungo yabo mu rubanza baburanamo n’Umujyi wa Kigali ku ngingo yo kubimura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rukuru rwabwiye abaturage ko ari ihame ko nta kibuza ko ba nyir’umutungo bahabwa ingurane mu mafaranga; Na cyane ko mu gutangiza umushinga wo kubimura impande zombi zemeranyaga ko hazabaho ukumvikana umuturage akihitiramo.
Urukiko rwavuze ko abagiranye n’umujyi wa Kigali amasezerano yo guhabwa inzu, nyuma bakisubiraho bagahitamo kugana inkiko nta mpamvu yatuma ayo masezerano ateshwa agaciro.
Rwavuze ko ntaho bigaragara ko bashyizweho agahato mu gusinya ayo masezerano nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Urukiko ruvuga ko abagiye mu nzu zubatswe n’Umujyi wa Kigali nta masezerano bagiranye na wo abo bagomba guhabwa ingurane mu mafaranga. Kimwe mu byaciye abaturage intege, urukiko rwavuze ko hagomba gushingirwa ku igenagaciro ryo mu mwaka wa 2017 bakorewe na rwiyemezamirimo.
Umucamanza yavuze ko ibiciro bitagomba gushingira ku biri ku isoko. Yavuze ko hakomeje kuzamuka impaka hagati y’uwimura n’uwimurwa bitavuze ko uwimura yishe amategeko. Yisunze ingingo z’amategeko, umucamanza yavuze ko iyo habaye igenagaciro, uruhande rwimurwa ntiruyishimire ruyiregera mu minsi 15 kandi ko ibyo bitabayeho.
Tanga igitekerezo