Abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo.
Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bwa UNIK na Mineduc zijyanye no kudatanga uburezi bufite ireme.
UNIK yafunzwe burundu nyuma yo kuvugwamo ibihombo byanatumye inanirwa kwishyura abakozi bayo amezi 18.
Mu byo iyo Kaminuza yasabwe na Mineduc nyuma yo gufungwa, harimo gufasha abanyeshuri bayigagamo kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo.
Yasabwe kandi gukorana na HEC igatumiza inama buri munyeshuri akagirwa inama y’uburyo yakomezamo amasomo ye n’aho yajya kuyigira, hejuru y’ibyo isabwa gukora raporo igaragaza ko ibyo yasabwe byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Nyakanga.
Abigaga muri Kaminuza ya Kibungo baganiriye na BWIZA, bayibwiye ko bari mu gihirahiro nyuma yo kujya ku kicaro cyayo ngo bafashwe kugira ahandi berekeza bakabura uwabafasha.
Mu busanzwe Prof. Egide Gahima Karuranga wahoze ari Umuyobozi wungirije wa UNIK ni we wari wahawe inshingano zo gukemura ibibazo by’abanyeshuri, gusa mbere y’uko atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha izo nshingano azisigira Dr. Kanobana Mathusalem, Umuyobozi wungirije w’umusigire w’iriya Kaminuza ushinzwe amasomo.
Uwitwa Niyibigira Emmanuel wigaga mu mwaka wa gatatu muri iriya Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi, yabwiye BWIZA ko nyuma y’uko iminsi 15 Minisiteri y’Uburezi yari yarahaye Kaminuza ya Kibungo ngo ibe yarangije gukemura ibibazo by’abanyeshuri bayo irangiye, basiragiye kenshi ku kicaro cyayo gusa bakaba barabuze uwabafasha.
Ati: "Iminsi 15 yarageze baduha umwanya wo kujyayo tuzi ko Byarangiye, turagenda twirirwayo bamwe banararayo biranga, noneho abayobozi bakavuga ngo ntabwo turasoza kubisinyaho, biba ikibazo."
Niyirora avuga ko baje kongera guhabwa undi munsi wo ku wa kane tariki ya 29 Nyakanga, na bwo bahahera bakabura umuntu ubafasha.
Ati: "baratubwiraga ngo nidutahe tuzagaruke ikindi gihe, ariko mu by’ukuri nta kintu bigeze badufasha. Nta muyobozi wenda wigeze yanatwakira ngo atubaze ngo bimeze bite."
Uyu munyeshuri wemeza ko abayobozi ba UNIK bari gukina n’amarangamutima y’abanyeshuri, ahamya ko we ba bagenzi be bahamagaye Dr. Kanobana wakabaye abafasha ntiyitabe terefoni ye igendanwa, ahubwo agategeka abasekirite kubirukana.
Abiga muri UNIK bahuriza ku kibazo cy’uko bimwe ibya ngombwa byo kuba bajya kwiyandikisha mu zindi Kaminuza, ndetse no kuba ubuyobozi bw’iriya Kaminuza bwarahisemo kubohereza i Kibogora mu karere ka Nyamasheke bahamya ko ari kure ku buryo bamwe bashobora kutazabona ubushobozi bwo kujya kwiga yo.
Uwitwa Musanuwabo Ernestine yagize ati: "Aho batwohereje i Kibogora kandi njyewe ntuye i Kibungo kandi mfite n’akazi ndigisha, ariko kubera Crédit, ntabwo nabona amafaranga azangeza i Kibogora Nyamasheke."
Inguzanyo uyu munyeshuri avuga ngo ni iyo ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo bwijeje abanyeshuri ubwo bwabakanguriraga kujya kuyigamo, bukabasezeranya ko buzabashakira umushinga wo kubarihira ngo wagombaga gutera inkunga ubworozi bw’inkoko iriya Kaminuza yari yarateguye.
Bavuga ko uriya mushinga bita "Uwa Baringa" Kaminuza ya Kibungo yabijeje ntacyo wabagejejeho, ahubwo ukaba warabasigiye ibihombo ndetse n’imisoro itabarika bagomba kwishyura.
Uwitwa Daniel yavuze ko ikibabaje ari uko Kaminuza ya Kibungo iri kubasaba kwishyura amafaranga y’ishuri yirengagije ibihombo yabateye.
Yagize ati: "Bari kutwima ibya ngombwa byacu ngo tugombe twishyure amafaranga y’ishuri, kandi twaragiye kwiga ari bo baduhamagaye ngo bafite umushinga wo kuturihira."
Abanyeshuri bahuriza ku kuba bakoroherezwa guhabwa ibya ngombwa byabo bagashaka Kaminuza nshya bajya kwigamo hakiri Kare, ndetse bakanafashwa kubona Kaminuza za hafi ngo kuko hari inyinshi zigisha nk’ibyo bigaga muri UNIK bitabasabye kujya i Kibogora.
Batanze urugero rwa Kaminuza ya UTAB ndetse n’izo mu mujyi wa Kigali zitandukanye.
BWIZA yagerageje kuvugana na Dr. Kanobana Mathusalem ufite mu nshingano zo kwita ku bahoze ari abanyeshuri ba UNIK, gusa incuro zose yamuhamagaye yasanze Terefoni ye itari ku murongo.
Iki gitangazamakuru kandi cyanagerageje kuvugisha Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine ngo cyumve icyo Minisiteri ayoboye iteganyiriza bariya banyeshuri, we ntiyitaba terefoni ye igendanwa. Ubutumwa bugufi yandikiwe asobanurirwa ibibazo abanyeshuri bafite na bwo ntiyabusubije.
1 Ibitekerezo
Innocent Kuwa 01/08/20
Iyi niyo Africa aho ibibazo by’umuntu ku giti cye bishyira benshi mu kaga. Guverinoma nayo sinabura kuvugako ntacyo imariye aba bana. Yaba HEC, yaba Mineduc bose birengagije nkana ibibazo by’abanyeshuri kuko ntanakimwe bakoze mubyo basabwe kubakorera. Ese kubishyuza amafranga yose batabahaye service yose babashakagaho ko si akarengane? Ubuse iki nacyo gihagurutse HE? ariko Perezida wacu afite abafasha babi weeee!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo